Umunezero muri Uhoraho

Inyigisho, Ku wa 6 ukurikira uwa 3 w’ivu, 04 Werurwe 2017

Amasomo: Iz 58, 9b-14; Zab 85, 1-6; Lk 5, 27-32

Turi mu gisibo. Ni igisibo gitagatifu kuko tuzi neza ibyiza twitegura guhimbaza nyuma yacyo. Amasomo ya none aratubwira ibyatuma igisibo kigenda neza.
Mu yandi magambo, ibyo twakora mu gihe turi mu rugendo rwo guhimbaza ibyiza by’agatangaza mu Rupfu n’izuka bya Yezu Kirisitu. Ibyo tubitunganyije Pasika yakwira isi yose, urupfu rwagenda nka-Nyomberi.

1.Guca akarengane n’amagambo mabi

Icyo ni icya mbere. Akarengane ku isi ntikarangira kubera imitima y’abantu b’ibihngange birengagiza Imana Data Ushoborabyose yabaremye. Nyamara ariko, “Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi” ni ijambo ribwiwe uwemera Imana wese. Ni cyo Imana Data Ushoborabyose ashaka. Ahora abwira abana be. Umuntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana, ni umwana w’Imana muri Yezu Kirisitu. N’abayirwanya ku buryo bweruye, yo ntiyabahebye, na bo barabwirwa kuko ibyo babwirwa ari ryo shingiro ry’umunezero. Imana ihora itegereje ko bayigarukira kuko idashaka irimbuka ryabo. Abisubiraho bakemera barakira, abanangira barananguka, birababaje!

Mbere na mbere ariko, wowe w’inkoramutima ya Nyagasani, wowe usenga, wowe ujya mu misa, wowe uhabwa amasakaramentu, wowe isi ibona buri gihe uri mu masengesho, kora ku buryo wiranduramo akarengane n’amagambo mabi. Kora ku buryo ku rugero rwawe uba umuntu mwiza ugaragaza icyubahiro cya Nyagasani muri bagenzi bawe cyane cyane mu bo uruta.

Ba impamvu y’ibyishimo mu banyantege nke. Abo ubarizwamo, ni na bo nanjye utanga inyigisho mbarizwamo. Ni inshingano ikomeye dufite: kubasha guhagara twemye muri iyi si twifitemo ukwihangana n’ubutwari butsinda ijosi rishingaraye rya muntu wa none…Nzi neza ko bitoroshye ariko intangiriro yo kubyubahiriza ni ukwiyumvisha ko icyo Nyagasani aduhamagarira ari ngombwa kugira ngo urugendo rugana Pasika ruturonkere ingabire.

Njye nawe dufate umwanzuro wo kwirwanyamo akarengane n’amagambo mabi mbere y’uko twitegereza gusa ibicika bitewe n’abigometse kuri Yezu bagashoza intamabara zihitana inzirakarengane hirya no hino ku isi. Dusenge kandi twizera ko na bo umunsi umwe bazumva ijwi ribahamagarira gushaka umunezero muri Uhoraho.

  1. Kwirinda kwica isabato

Isabato ubu ni Kirisitu. Kera cyane mu Bayahudi, umunsi w’isabato barawubahaga. Na n’ubu kandi ni uko. Icyo bamwe batasobanukiwe ni uko iyo sabato yashushanyaga ibirori by’umutsindo wa Ntama w’Imana. Guhagarika imirimo yose maze umuntu agasenga akunga ubumwe n’Umucunguzi we, akishima akaruhukira muri we, ngicyo igikorwa gihambaye kituronkera ingabire z’Imana Data Ushoborabyose. Umusni witwa Sabato ubwawo nta kamaro igihe utageza mu guhimbaza Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Ni yo mpamvu uwitwa uwa Kirisitu wese ashyira imbere guhimbaza Izuka rya Yezu Kirisitu.

I Burayi havugwa cyane “Iyogezabutumwa rishya”. Hashakirwa ingamba mu bitekerezo bihambaye bya Tewolojiya muri za kaminuza, ariko ikibavangira ni uko abenshi bibagirwa guha umwanya uhagije Yezu Kirisitu muri Ukarisitiya ugasanga gutura igitambo cy’Ukarisitiya ni umuhango bahurutura nk’abagiye gukura inka mu rwobo! Ikindi kibabaje ni uko usanga ababatijwe batari bake bahitamo kujya gutembera no gukora ibyaha mu maraha ku munsi w’icyumweru!

Muri Afurika, mu Rwanda n’ahandi, dukomeze iyogezabutumwa rihimbazanya ibyishimo umutsindo wa yezu Kirsitu, tuwinjize mu maraso yacu kandi ibirori bye bigaragaze umwuka w’urukundo ruhamye tumufitiye kandi tugaragaza mu kwishimira kwicarana na we nta gukururwa n’ibyisi gusa.

  1. Kwegera abanyabyaha

Yezu Kirisitu duhora twishimira gutaramira, ni we uduha urugero. Yazanywe no gutabara abanyabyaha. Yazanywe no kubitaho kugira ngo batazatakara. Ntagira ipfunwe ryo kwegera abo rubanda yaha akato kubera ibikorwa byabo bibi. Mu gihe cya kera, abitwa abasoresha bari bazwi nabi kuko bishoboka ko abenshi baryaga ruswa cyangwa bakirata baka rubanda ibya mirenge. N’uyu munsi uwakwitwara nka bo birumvikana ko atarebwa neza. Uko biri kose ariko ntawe ukwiye guhabwa akato. Kumwegera, ni ikimenyetso cyo kumwifuriza icyiza no kumufasha. Ni yo mpamvu Yezu yegereye Levi n’indi nyoko y’abanyabyaha bakoraniye iwe.

Icyitonderwa: Yezu Kirisitu yegeraga abanyabyaha agamije kubavana mu byaha. Ese aho twe none dushobora kwegera abafatwa nk’abanyabyaha dufite imbaraga zo kubereka inzira y’ukuri? Ugendana n’abasinzi, hari ubwo na we ageraho agahinduka nka bo! Ugendana n’abasambanyi hari ubwo babumwanduza! Ugendana n’abagome babeshya kandi bagirira nabi abatishoboye, hari ubwo ubona ntacyo abahinduyeho!

Ibi biratubwira iki? Twihatire mbere na mbere gutega amatwi Yezu Kirisitu maze twumve neza icyo adutuma mu bantu. Niba ari ukugira ngo abo bantu bakire, twitabire ubutumwa. Ariko niba ari ukugira ngo twongere umubare w’abatakaye, tubyitondere.

Icyo umukirisitu wese akwiye gushyira imbere, ni umunezero ushyitse akomora mu mushyikirano uhamye n’Imana Data Ushoborabyose. Guca akarengane n’amagambo mabi, guhimbazanya ibyishimo n’urukundo rwuzuye Umutsindo wa Kirisitu (Sabato y’ukuri) no gufasha abanyabyaha kwisubiraho, iyo ni yo nzira y’umunezero muri Uhoraho.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubeyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Kazimiri, Lusiyusi wa 1, Apiyano na Basino, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho