Dushimire Imana iduha ibyiza byose muri Yezu Kristu

Inyigisho yo ku munsi wa karindwi mu birori bya Noheli, ku wa 31 Ukuboza 2015

Amasomo: 1 Yh 2,18-21 // Yh 1,1-18

Bavandimwe, tugeze ku munsi wa karindwi w’ibirori bya Noheli. Kuri iyi tariki ya 31 ukuboza aba ari umunsi wo gushimira Imana kubera umwaka uba urangiye. Iri simburana ry’ibihe n’amateka bitwibutsa ko ibintu bigenda bisimburana ariko Imana ni Uhoraho ndetse n’indahemuka. Bitwibutse ko turi mu rugendo rugana Imana. Ariko se ni bangahe bazayigeraho umujyo umwe? Ivanjili itwereka uburyo Jambo ari Imana n’uburyo yahozeho. Ni We dukesha kubaho kandi ni We no muri We dushimira Imana kubera ibyiza byayo byinshi dukesha ubuntu, urukundo n’impuhwe zayo.

  • Dushimire Imana kubera uyu mwaka dusoje

Bavandimwe, dusoje umwaka usanzwe ariko ntibyibagize ko umwaka wa Kiliziya utangirana n’icyumweru cya mbere cy’Adiventi. Ariko, kubera ko abantu benshi bakunda kuzirikana iby’amaherezo y’umwaka ndetse n’abahanzi bakabidufashamo, reka nibutse ko gusoza umwaka bijyana no kwishima, gushimira Imana, kwisuzuma, gufata ingamba no kwivugurura. Iyo dushimira, tuba tuzirikana ko ari inshingano n’umuco wa gipfura. Gushimira Imana bijyana n’uko umuntu yishimye. Kandi umuntu wishimye ni uwanyuzwe n’umuntu ukunda rwose!

Hari byinshi bituma dushimira Imana: ibyo twagezeho bifatika haba mu mafaranga, imitungo n’ibintu. Hari kandi abantu, umubano mwiza, ubuntu n’ubumuntu. Ibi byose tugenda tubigeraho buhoro buhoro kandi bikadutera gukuza Imana. Ni byo umuririmbyi wa zaburi yavuze ati “mutima wanjye singiza Uhoraho kandi ntiwibagirwe ibyiza yagukoreye” (Zab 103,2). Bityo rero ushaka kwishima akwiye kwishimira muri Nyagasani (Fil 4,4). Dushimira Imana duhereye ku byo yaremye, ibyo yadukoreye ariko by’umwihariko kubera urukundo n’impuhwe zayo byatumye itwoherereza Umwana wayo.

Gushimira Imana ntibisaba kuba warakoze cyangwa warakorewe ibintu bitangaje gusa. Bisaba gusa kubura amaso no kureba kure urangamiye ijuru. Bityo rero n’uwagize ibyago cyangwa se amakuba akagera ku bavandimwe be, utarahiriwe n’uwagushijwemo n’amateka y’ubuzima n’abagenga b’iyi si: na we agomba gushimira Imana kubera ko byibura akiriho. Byongeye kandi, guhura n’ibibazo, agahinda n’intimba bikomeye ariko ntibikugire umusazi cyangwa ngo wiyahure: na byo wabishimira Imana. Aho hose twibonera ko dutabarwa n’Imana yatwigaragarije bihebuje muri Yezu Kristu, Umwana wayo! Tumwakire maze tubeho!

  • Abakira Jambo w’Imana nibo bana b’Imana

Bavandimwe, Ivanjili tuzirikana twayizirikanye ku munsi mukuru wa Noheli (ku manywa). Mutagatifu Yohani intumwa atwereka ko Jambo w’Imana ari Imana kuko asangiye kamere na Se ndetse yahozeho. Amaza ye yarateguwe bihagije ndetse na bimwe mu byamuzanye byaranditswe: gutanga ubugingo, kuba urumuri rw’abantu n’isi, guhindura abantu abana b’Imana. Koko abantu twagiriwe ubuntu bugeretse ku bundi. Ni cyo gituma Ivanjili y’uyu munsi itubwira ko mu ntangiriro Jambo yariho, Jambo yabanaga n’Imana kandi Jambo akaba Imana. Yemeye kwigira umuntu kugira ngo adukize, aduhishurire bisesuye Imana-Rukundo idukunda byahebuje; kugira ngo atubere urugero rw’ubutungane n’ubusabanirama no kugira ngo aduhuze koko n’Imana n’umugambi wayo.

Nubwo yaje kuzuza ibyamuvuzweho mbere no guhuza byose mu mugambi w’Imana, Yezu Kristu ntabwo yakiwe uko bikwiriye Umuremyi: yaje mu bye, abe ntibamwakira. Nubwo abe banze kumwakira, tuzi ko Yezu Kristu yakiwe neza na Bikira Mariya, Yozefu mutagatifu, abashumba ndetse n’abamalayika. Urwango yanzwe ntabwo rwarangiriye mu bwana bwe ahubwo yagize abanzi kugeza abambwe no ku musaraba. Arabyemera, akiza abantu bose muri ubwo buryo. Mu izuka rye, yerekanye ko ubuzima n’urukundo bitsinda urupfu. Icyakora abanzi ba Kristu n’Inkuru nziza bakomeza kwigaragaza kugeza uyu munsi.

  • Abarwanya Kristu n’icyiza bariho : tube maso!

Tumaze kubona cyangwa twisomera mu Byanditswe bitagatifu uburyo hari abantu bahanganye na Yezu ndetse n’ubutumwa bwe. Ntibamurwanyije gusa ahubwo batoteje kandi bakomeza gutoteza Kiliziya, Umugeni we. Muri abo banzi harimo abavuga ko bari muri Kiliziya, abandi baturuka hanze yayo ndetse hari n’abandi bivugira ubwabo, no ku mugaragaro, ko barwanya Kiliziya, inyigisho zayo n’iterambere ryayo. Abarwanya Kristu (nubwo batazabigeraho burundu) barahari ndetse hari n’abandi barwana bitwaje Kristu: bakaba bemera Kristu ariko bahura bakarwana bapfuye amaco y’inda, inyigisho z’ibinyoma n’amarangamutima, gupfa abantu cyangwa se ahantu baturuka, amoko n’ibindi. Ugasanga bashobora no kubwirana bati “nubwo ari umukristu, nubwo ari umushumba wacu wemewe, nyamara ntabwo ari uwacu!” None se ko ari uwakristu kandi nawe uri umukristu: none se murapfa iki koko? Abarwanya Kristu bariho !

Ni byo tuzirikana mu isomo rya mbere aho tuburirwa ko Nyamurwanyakristu (Shitani) n’abarwanya Kristu badutse ari benshi. Akavuga ko nubwo bamwe baturuka mu makoraniro ya gikristu, nyamara baba batarashinzemo ibirindiro : baradohotse bikomeye, abandi bagenzwa na twinshi cyangwa babaho nk’abagambanyi na maneko. Uwa Kristu, uw’imana yari akwiye kuba uwayo koko: igihe cyose, ahantu hose no muri byose. Ishusho y’Imana twaremanywe na kamere yayo twakira muri Batisimu byakagombye kuyobora kameremuntu kandi bikayirwanaho. Ariko kenshi si ko tubigenza kuko “aka muntu” gashaka kuryamira iby’Imana, kubicecekesha no kubyita ibidashoboka. Abarwanya Kristu bariho, n’ubuyobe buriho. Hari ubwo biza mu mayeri nk’uko Bikira Mariya yabyibukije i Kibeho ati “ukwemera n’ubuyobe bizaza mu mayeri.”

  • Ubuhamya n’isengesho ni byo bihindura ba « nyamurwanyakristu »

Abo banzi ba Kiliziya bishingikiriza impamvu zitandukanye zishingiye ku mayeri ya Sekibi, imiterere y’iyi si, iterambere ndetse no guta umutwe kwa muntu. Uretse rero abarwanya Kristu ku mugaragaro, hari n’abandi banga gutera imbere no kwiteza imbere nk’abakristu ngo bizakorwa n’abandi cyangwa ngo ntibagomba kuba abagatolika kurusha Papa. Ugasanga bagenda bivuguruza, baca imanza, baca abandi intege mu miryango n’amatsinda atandukanye. Ariko bigatera agahinda kubona umuntu ababazwa n’uko yamenye Kristu cyangwa yamumenyeshejwe. Akabifata nk’aho bamutesheje umutwe n’igihe ! Nyamara muri ibyo byose, Kiliziya irushaho kwikomeza no gukomera ku Mukiza: ni We watsinze kandi ni We uduha gutsinda.

Ni cyo gituma tugomba guhora dusabira Kiliziya kuko yugarizwa n’imihengeri myinshi. Tugasabira n’abakirisitu ngo ubwo bafite abanzi hanze, bo, bareke kwangana hagati yabo no guha urwaho Umwanzi wabo n’abanzi babo. Mutagatifu Tereza w’Avila atubwira ko “niba Kristu afite abanzi benshi, abakunzi be bake bagomba kuba indahemuka.” Gukomera mu kwemera bijyana no kwirinda kumva wiyanze no kumva ko uruhira ubusa : kubera ko uri mu by’Imana cyangwa ukorera Imana. Bikaba byatuma umuntu yibwira ko Nyagasani nta kindi yadutegeje : uretse abamurwanya n’abaturwanya bitwaje imyemerere yabo. By’akarusho, ntidukwiye kwibagirwa ko Yezu Kristu yapfiriye abantu bose ndetse ko yabatsinze ngo bahinduke maze binjire mu irembo ry’impuhwe n’urukundo ndetse n’umukiro. Dusabire abantu bose kandi dusabire n’isi dukomeje nk’uko Tereza w’Avila abidusaba ati “iyi si iraka umuriro, si igihe cyo gusaba Imana ibidafite agaciro.” Iyi si irengerwa n’abantu basenga kandi bakora ibikorwa by’impuhwe n’urukundo.

N’ubwo twishimira umwaka urangiye, twibuke ko turi mu rugendo rugana Imana. Bityo hari byinshi biturangiriraho n’ibindi biba bidufungurirwa. Twirinde kurangirana na byo maze tubone ubuntu bw’Imana n’ingoma yayo bitureshya ngo tubeho neza kandi ubuziraherezo. Mbifurije umwaka mushya w’imigisha, amahoro, amahirwe n’ibyishimo dukesha Yezu Kristu, Umukiza wacu. Bikira Mariya Nyina wa Jambo, adusabire.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho