Amasomo yo mu Misa ya Noheli – Ku manywa

Isomo rya 1: Izayi 52,7-10

Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!» Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni. Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab. 3c-4, 5-6

R/ Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
Kuko yakoze ibintu by’agatangaza.
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
Atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
Agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
Nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,
ku nanga no mu majwi y’indirimbo,
mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,
nimusingize Umwami, Uhoraho.

Isomo rya 2: Abahebureyi  1,1-6

Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzomu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»? Cyangwa se iti,«Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»? Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazamupfukamire.»

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,1-18

Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu Uwo navuze nti ‘Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.

Amasomo ya Misa ya Noheli, mu gicuku.

Publié le