Umwamikazi

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’Icyumweru cya 20 Gisanzwe Umwaka A; 22/08/2020

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI

AMASOMO:  Iz 9,1-3.5-6; Zab 113 (112), 1-2.3-4.5-6.7-8; Lk 1,26-38.                        

Umwamikazi w’ijuru n’isi

Nyuma y’iminsi umunani duhimbaje ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’iyimakazwa rya Bikira Mariya, Umwamikazi w’ijuru n’isi. Mu Byahishuwe, dusomamo ko: “Ku mutwe we atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri” (Hish 12,1).  Bikira Mariya abengerana ubw’ikimenyetso cy’ukwizera guhamye kandi akaba umuhoza w’imbaga y’Imana mu rugendo ruyigana.

Bavandimwe, twahimbaje ijyanwa mu ijuru ry‘Umubyeyi Bikira Mariya none nyuma y’iminsi umunani turahimbaza ko yahawe izina mu ijuru ni uko yitwa “Umwamikazi”. Iri ni izina rimukwiye rwose kuko ni we Mubyeyi wa Kiliziya, Nyina w’Imana. Iyo tuvuga ishapure/ Rozari ntagatifu, ku iyibukiro rya kane mu y’ikuzo ni ho tuvuga tuti: “Bikira Mariya yimakazwa; Dusabe inema yo kumwizera!”

Indamutso ya Malayika Gaburiyeli: “Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe!” Nk‘uko tuyisanga mu Ivanjili ya none iratugaragariza uburyo Bikira Mariya yari azwi n’Imana kuva Kera na kare kandi na we akaba yarayibayeho umutoni. Ari kumwe na Nyagasani ari na yo mpamvu adakwiye kugira ubwoba. Nyamara undi muntu yumvise ikibazo cya Bikira Mariya n’amatwi y’umubiri yagira ngo yarashidikanyaga, ariko Bikira Mariya ntashidikanya ahubwo yishimiye gutegeraza ibyo Malayika Gaburiyeli amubwiye. Ni inkuru nziza igomba gutegerezanywa amatsiko menshi. Byongeye kandi, Mariya aranasobanuza kugira ngo ashobore kumenya neza ibyo Imana imushakaho. Mariya arabanza akumva, agatekereza, akabaza ati: “Bizashoboka bite?”  Hanyuma agasobanukirwa maze akemera. Mariya si nyamujya iyo bigiye nka bamwe mu bantu b’iki gihe batazi umurongo w’ubuzima cyangwa bajya aho batateguye. Bamwe bagwa mu ruzi barwita ikiziba kubera ko batari bazi neza aho bagana.

Nk‘uko twabyumvise mu isomo rya mbere Yego ya Bikira Mariya itubera natwe itara rimurika. Umuhanuzi Izayi aragira ati: “Abagenderaga mu mwijima bakabona urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rubarasiraho.” (Iz 9,1). Ukwemera kwa Mariya ni inyenyeri ibona. Kandi na we ni ya Nyenyeri iyobora, ni NYAMUHIRIBONA. Umwana w’umuhungu ucungura isi, Emmanuel, Imana turi kumwe, Umucunguzi w’abantu bose , Umwami w’amahoro tumukesha “YEGO” ya Bikira Mariya. Ni umubyeyi; ni UMWAMIKAZI.

Yego ya Bikira Mariya ishinze imizi mu bwenge no mu mutima

Mariya ntameze nk’abemera ibirenze ubushobozi bwabo ni yo mpamvu abaza ati: “Bizashoboka bite?” Ariko azi ko nta kinanira Imana. Kuko we muri kamere ye no mu buzima bwe ntiyigiramo ihinyu. Bikira Mariya ntameze nka bamwe Pawulo Mutagatifu abwira ati: “Byongeye kandi, nk’uko banze kumenya Imana, Imana yabagabije ubwenge bwabo bucuramye ngo bakore ibidakorwa. Buzura ikitwa inabi cyose, ubugome, umururumba, ububisha, buzuye ishyari, ubwicanyi, uburiganya, ubusambanyi, barasebanya, batera urubwa, banga Imana, barasuzugura, barirata, barirarira, bahimbahimba ibibi, bananira ababyeyi, ni ibiburabwenge, abahemu, ibiburamutima, intababarira. N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa bakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, banashima ababikora” (Rom 1,28-32).

Bikira Mariya adufasha rwose mu migenzo myiza yo kumva, gutega amatwi y’umutima, gusesengura no gutanga igisubizo kivuye ku mutima. Mu Rwanda rwacu usanga Amaparuwasi menshi, Amasantarali, Imiryangoremezo  byararagijwe Umubyeyi Bikira Mariya. Ni byiza cyane kuko Umubyeyi Bikira Mariya ni ishema turata. Ni UMUBYEYI.

Ndi umuja wa Nyagasani

Mariya aravuga ati: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”. Nuko Malayika amusiga aho aragenda.  Mu muco wa kiyahudi ndetse n’uwo mu Rwanda rwo ha mbere, umuja cyangwa umugaragu yari umuntu usuzuguritse cyane, utagira ijambo ntagire n’amategeko amurengera usibye nyirabuja cyangwa shebuja abyishakiye. Birakomeye cyane ku muntu w’iki gihe uharanira amakuzo ndetse akaripfira, kumva uwo Elizabeti azita Nyina w’umutegetsi we (Reba Lk 1,73), yiyita umuja! Mbega imvugo yuje ubwiyoroshye!

Kwicisha bugufi nka Bikira Mariya

Kugira ngo twakire Ingabire z’Imana ni ngombwa kwikuramo icyitwa amakuzo cyose. Mu kwicisha bugufi ni ho turonkera ingabire nyinshi zo kwirukana shitani, tugakomezwamo inema n’ingabire za Roho Mutagatifu. Abatagatifu bose by’umwihariko Bikira Mariya ntibahwemye gukunda uwo mugenzo ndangabupfura wo guca bugufi.

Nyuma yo gusoma neza ivanjili y’uyu munsi no gutekereza ku bwicishe bugufi bwa Bikira Mariya byatumye nsanga kuba umuja cyangwa umugaragu w’Umutware w’abatware , Umutegetsi w’abategetsi, Umwami w’abami ntako bisa.  Ngubwo ubuja bwa Bikira Mariya. We rero yahisemo neza kuko abami batanga, abandi bakima, ariko ingoma ya Kristu ihoraho, ingoma ye ntizashira (Soma Lk 1,33). Ni ingoma y’urukundo n’impuhwe, ihoraho iteka kandi isumba byose.

Mariya ni umutoni w’Imana kuko ahora yicishije bugufi, n’ubwo afite byinshi yakwiratana. Natwe tutihatiye kugenda muri iyo nzira, ntitwabasha kwiyaka sekibi uhora yihishe inyuma y’ibikorwa byacu. Uko ni ko kuba umuja n’umugaragu wa Nyagasani Bikira Mariya atwigisha. Nitwigire ku bwiyoroshye bwa Bikira Mariya maze dushimishwe no kuzabana na we iteka mu ijuru.

Bikira Mariya yimakazwa; Dusabe ineme yo kumwizera!

Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi adusabire!

Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho