Undengere

KU WA 5 W’ICYA 26 GISANZWE A, 02/10/2020:Abamalayika Barinzi

Amasomo: Iyim 23, 20-23; Zab 91 (90), 1-2,3-4,5-6,10-11; Mt 18, 1-5.10-11

Ungire inama, undengere, untegeke

Abamalayika Barinzi burya badufatiye runini. Buri wese afite Umumalayika Murinzi we. Duherutse guhimbaza Abamalayika Bakuru: Mikayile, Gaburiheli na Rafayile. Ari bo ari n’aba barinda buri muntu, bose baraturenze. Ntitwasobanukirwa neza ibyabo.

Hari byinshi ubwenge bwa muntu budashyikira. Cyakora icyo tuzi neza, ni uko Abamalayika ari ibiremwa bifite ubwenge ariko nta mubiri. Ni roho nsa zibera mu ijuru. Zibaho zisingiza Imana. Uwitwaga Lusuferi wasuzuguye Imana agahanantukira mu kuzimu, yarihemukiye. Ni na we ukomeje kugenda ku bana b’abantu agamije kubatura mu rwobo. Na ho rero, abamalayika beza ni benshi cyane. Ni imitwe myinshi. Twibuke igihe Izayi Umuhanuzi aberetswe mu ijuru. Bitwa Abaserafimu (Abagurumana) cyangwa Abakerubimu. Mu by’ukuri ngo ni ibyegera by’Imana. Bahora mu bisingizo bya Nyir’ijuru. Izayi yumvise amajwi meza yabo agira ati: “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!” (Iz 6, 1-3). Ibyo biremwa buroho bimenya n’ibyo ku isi. Uhoraho abaha ubutumwa bwo kuyobora umuryango we. Yohereje umumalayika imbere ya Isiraheli. Ni we wayiyoboye kugeza mu gihugu cy’Isezerano. Twambyumvise mu isomo rya mbere. Isiraheli yagombaga kwigengesera kugira ngo yumve ijwi ry’umumalayika Imana yatumye kuyigenda imbere.

Mu ivanjili, Yezu yatumenyesheje ko hariho Abamalayika barinda abantu. Yabivugiye ku bana. Ariko tuzi ko abana avuga atari abana mu myaka gusa. Umuntu wese wiyoroshya akifata nk’umwana muto wumvira, agereranywa nyine n’umwana mwiza mu by’ijuru n’aho yaba ari umukambwe. Yezu ati: “Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru” (Mt 18, 10-11).

Buri wese, niyishime kuko afite Umumalayika we Murinzi. Dusabwa gusa kuba maso tugatega amatwi tukamwumvira aho kumvira umushukanyi. Mu masengesho ya mu gitondo tugira tuti: “Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke”. Tujye turivugana ukwemera n’ukwizera. Buri munota dukeneye kurindwa icyaha mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Dukeneye kumva neza iby’Imana tukamenya buri mwanya icyo idushakaho. Twizere, Malayika Murinzi azaturinda azaturengera mu bigeragezo binakomeye.

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Bikira Mariya aduhakirwe. Abamalayika Barinzi baduhagarareho. Abatagatifu: Leje, Lewodegari, Saturiyo n’Umuhire Antoni Chevrier, badusabire mu ijuru.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho