Urukundo kuruta ibitambo

Inyigisho yo ku wa 21 werurwe 2020: Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo.

AMASOMO: Isomo rya 1: Hoz 6, 1-6:  Zaburi: 50 (51), 3-4, 18-19, 20-21;  

Ivanjili: Lk 18, 9-14

“Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. (…) Nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.”

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Dukomeje urugendo rwacu rw’igisibo, turakataje mu myiteguro ya Pasika. Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’igisibo riradufasha kurushaho kuzirikana urwo rugendo turimo.

Umuhanuzi Hozeya arahamagarira umuryango w’Imana kugarukira Uhoraho kugira ngo babashe kurokoka ingorane baterwa n’ubuhemu bw’umuryango wirengagije urukundo rw’Imana ukitwara nk’umugore w’ihabara: ababajwe n’uburyo abategetsi batita ku gushaka kw’Imana, abakomeye bakarenganya abaciye bugufi, abaherezabitambo bakitwarirwa gusa n’ifaranga.

Ati: Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu”. Umuhanuzi arahamya ko Imana ihana igambiriye gukiza agasaba umuryango we kuyigarukira by’ukuri bidashingiye ku mihango n’imigenzo nk’uko bamwe babyibeshyaga, bidashingiye no ku bitambo.

Nyagasani ati: “Nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa”. Ng’uko ukwisubiraho no kugarukira Imana umuhanuzi Hozeya yashishikarizaga umuryango we: kugira umutima w’urukundo n’impuhwe, kumenya Imana no kugendera mu nzira zayo.

Bavandimwe, muri iki gihe cy’igisibo nta kindi dusabwa kitari uguhindukirira Nyagasani, tukareka inzira y’ikibi tugafata inzira y’icyiza. Ni ngombwa rero kumenya icyo Nyagasani adushakaho. Ni uguhinduka nyako, ni uguhinduka bivuye ku mutima.

Kimwe mu byo duhamagarirwa muri iki gihe cy’igisibo ni ukumenya gukorera ibikorwa byacu byiza mu ibanga ry’umutima, ahiherereye bihagije ku buryo biba gusa hagati yacu n’Imana. Aha ni ho imihango n’imigenzo kimwe ndetse n’ibitambo n’amaturo bigirira agaciro gake.

Ntabwo ari uko na byo bidafite akamaro cyangwa bitagomba gukorwa, gusa ntibigomba kuba ari byo bigambiriwe, uhubwo byo bigomba kuba nk’ingaruka cyangwa ibimenyetso by’umutima wamenye Imana, umutima wuje urukundo, umutima wicujije.

Mu ivanjili twumvise urugero rwiza rw’umufarizayi n’umusoresha. Icyo Nyagasani adukeneyeho muri iki gihe cy’igisibo si ukwigamba cyangwa kurata ubutungane bwacu. Ni byo koko uriya mufarizayi yasibaga kurya kabiri mu cyumweru, ntanabeshya yatangaga icya cumi cy’urwunguko rwe. Ariko se ibyo bimaze iki niba adafite umutima uca bugufi imbere y’Imana?!

Kuba umusoresha yaratashye ari intungane si uko kuba umunyabyaha ari iby’igiciro ahubwo kumenya ko uri we kandi ugaca bugufi imbere ya Nyir’imbabazi ni iby’igiciro gikomeye. Imana ntiyanga umunyabyaha, ntimwifuriza urupfu ahubwo imwifuzaho kwisubiraho, ubundi akaronka ubugingo.

Muri uru rugendo turimo dusabe Nyagasani ingabire yo kwicisha bugufi nk’abanyabyaha kandi dutakambire impuhwe z’Imana.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze kuduherekeza muri uru rugendo, akomeze gutakambira isi yugarijwe muri iyi minsi n’icyorezo cya coronavirus kandi arinde abemera guhungabana.

Padiri Oswald SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho