Inyigisho yo ku wa 5 w’icya 27 gisanzwe A, 9/10/2020.
Amasomo: Gal 3, 6-14; Zab 110, 1-2, 3-4, 5-6; Lk 11, 15-26.
Utari kumwe nanjye aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza. Bavandimwe, kugira ngo umuntu agere ku cyiza nuko afatanya na bagenzi be bakunga ubumwe. Imbaraga zo gukora icyiza ku buryo bwuzuye tuzihabwa n’Imana yigize umuntu igatura muri twe muri Yezu Kristu. Ni we muhuza wacu. Iyo ngabire y’ubumwe tuyikesha ukwemera. Nk’uko mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye abanyagalati twumvise mu isomo rya mbere ibishimangiye “intungane izabeshwaho n’ukwemera“. Ibikorwa byacu byonyine ntibyatugeza ku butungane tutunganiwe n’ubuntu n’impuhwe z’Imana. “Nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane”, natwe twinjira mu muryango w’abana b’Imana kubera ukwemera kuduhuriza hamwe. Ukwemera ni ko gutuma ijambo ry’Imana ridukiza, riduhindura rikaduha ubuzima bushya. Uko kwemera ni ko gutuma tubasha kuganza roho mbi y’amakimbirane, ishyari, ubwigunge n’uguheza. Maze twaba twunze ubumwe ibyo dukoze Imana ikabiha umugisha bikagirira benshi akamaro bigera kuri bose.
Ivanjili yatweretse bimwe mu bimenyetso bituruka ku kwemera harimo kwirukana roho mbi no gukiza indwara ari byo byerekana ko ingoma y’Imana iri rwagati mu muryango wayo. Duharanire kugira ukwemera guhamye kuduhuriza hamwe bigatuma tudatwarwa n’amatwara y’isi ya none. Tubane mu bumwe dufatanye kwamamaza hose Inkuru Nziza twubake ingoma y’ijuru. Bikira Mariya umwamikazi wa Rozari adusabire.
Padiri Emmanuel Sindayigaya.