Utarunda hamwe na Yezu, aba anyanyagiza!

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 27 gisanzwe A.
Ku ya 10 Ukwakira 2014 

Amasomo: Galati 3, 6-14 ; Zab 110,1-2 , 3-4, 5-6; Lk 11,15-26

Bavandimwe, mu Ivanjili ntagatifu y’uyu munsi, Yezu Kristu tumweretswe yirukana roho mbi. Ariko bamwe mu babonye icyo gitangaza, ntibashaka kwemera ko Yezu afite ububasha bwo gutsinda Sekibi; ahubwo ububasha bwe, barabutwerera Belizebuli, umutware wa roho mbi. Ubu ni ubutukamana bukabije!

Mu gihe rero bamwe batangarira imbaraga Imana igaragariza mu bitangaza itugirira , ntihabura abandi bahora babihinyura cyangwa bakabishakira igisobanuro kitari cyo, bagamije gutesha agaciro ibyiza by’Imana. Kubona aho ikiganza cy’Imana kinyuze ukacyitirira roho mbi birakabije! Abo ntitukabarangwemo!

Yezu aradusaba kugira uruhande duhagararamo. Arifuza ko twisanisha na We: Umuntu wese ugumye muri We, ntiyongera gucumura ukundi” (1Yh3,6a) ;kugerageza kwanga icyaha no kwima ikicaro roho mbi zose zitugenderera, dore ko hari igihe usanga ari nyinshi zitubuza amahwemo ; nicyo kizagaragaza uburyo dukomeye kuri Yezu. Bizagaragazwa kandi nuko duharanira kubaho nk’abana b’Imana, twitoza ubutagatifu tukiri ku isi, twigana imigirire ya Yezu.

Naho ikizagaragaza ko turi kunyanyagiza ni uko tuzashimishwa no kwigumira mu byaha byacu : « Naho ucumura wese ntiyabonye Yezu kandi ntiyamumenye » (1Yh3,6b). Kandi burya iyo twitandukanyije n’Imana biragaragara  mu mbuto twera: ngiyo imyitwarire idasobanutse(umujinya, ubugome), indwara zidasanzwe, ibyago bidashira, umwiryane mu rugo n’ibindi bigaragaza ko twahisemo uruhande rwa Nyakibi. Ibivugishije umuhanuzi Yeremiya, Imana igira iti : « koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri : barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi. »(Yer2,13)

Bavandimwe rero, icyo Imana idusabye uyu munsi ni uguhitamo gushinga ibirindiro muri Yezu Kristu. Tumwemerere adukirize muri Kiliziya ye. Nta kujarajara, hato umwanzi atatwigabiza, roho mbi zikaduturamo ! abo zashegeshe namwe, nimuhungire kuri Yezu, ni Umunyembaraga. Kandi niba ugize amahirwe ugakira, irinde kwiteza ibyakongera kuguteza uburwayi.

Icy’ingenzi twasabirana bavandimwe, kizadufasha kugumana na Yezu no gukizwa na We, ni ukugira kwa kwemera guhamye Pawulo Intumwa yahoze adushishikariza mu isomo rya mbere, nkukwaranze abakurambere bacu nk’Abrahamu. Ni ukwemera guherekejwe n’imigirire myiza, duhabwa neza amasakramentu kandi ntidutezuke ku isengesho. Bityo roho mbi zidushegesha ntaho zizongera kutwinjiriramo.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA
Paroisse Munyana/ Kigali

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho