KU YA 25 NYAKANGA : MUTAGATIFU YAKOBO INTUMWA (Iyi nyigisho yatambutse bwa mbere ku wa 25 Nyakanga 2012)
AMASOMO:1º. 2 Kor 4, 7-15; 2º. Mt 20, 20-28
UWO MUKIRO TUWUTWAYE MU TUBINDI TUMENEKA UBUSA
Uyu munsi twifatanyije na Kiliziya yose mu guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu YAKOBO intumwa. Ibirori ni byose hirya no hino cyane cyane aho bafata YAKOBO k’umurinzi wabo wihariye. Ni uko bimeze mu gihugu cya Espagne. YAKOBO intumwa duhimbaza none, ni mukuru wa Yohani intumwa. Bombi ni abahungu ba Zebedeyi. Ni na bo twumvishe mu Ivanjili nyina yasabiye guhabwa imyanya ikomeye mu Ngoma ya KRISTU.
YEZU yaboneyeho umwanya wo kubibutsa bose ko Ingoma ye atari nk’ingoma ziboneka mu isi. Abazigenga bo bakunda kwikanyiza, kuyoborana igitugu no kwikorera ibyo bishakiye. Mu Ngoma ya KRISTU, ibintu si uko biteye. Hakurikizwa undi murongo: Urukundo rwa gihereza. Ingoma ya KRISTU iganisha mu Bwami bw’ijuru. Kuyigeramo si ukunyura mu nzira yoroshye. Ingoma ya KRISTU iraharanirwa kandi ab’ibyihare ni bo bayikukana. Kwemera guhara amagara yacu ni yo nzira itugeza mu Ngoma ya KRISTU. Si imitungo, si ibyubahiro, si n’amashuri bizatugeza mu Ngoma ya KRISTU. Iyo ibyo byose tubiciyemo turangamiye KRISTU, ni ho tugera mu Ngoma ye bitatuvangiye. Hari abatunze byinshi, hari n’abize amashuri menshi bashyiraho n’ikirenga. Ariko ibyo byose nta mahoro bibagezaho, babuze amahwemo kuko birengagije Umwami w’Amahoro. Iryo somo yatanze agamije kubahugura bose, ryarafashe kuko abo bana baretse ibyo bakoraga by’uburobyi bakurikira YEZU kugera ku ndunduro. Basize ibyabo basiga n’ababo ababyeyi n’inshuti bemera guhorana na YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima.
Ubwo buzima bwo gusiga byose na bose, ntibworoshye. Ntibwumvikana mu bwenge bwa muntu. Ni gute abantu nkatwe basobora kureka ibyabo bagakurikira uwo bari bataramenya neza aho aganisha? Icyo ni na cyo kibazo abantu bose bakomeje kwibaza kugeza n’uyu munsi. Bishoboka bite kugira ngo kugeza n’uyu munsi haboneke abantu biha kuvuga ko bakurikiye YEZU ubuzima bwabo bwose? Abo bantu biberaga mu burobyi nta n’ibigwi byinshi bya muntu bari bakagezeho, ni bo babaye ibikoresho bityaye mu gukwiza Ingoma ya KRISTU mu isi? Tuzi ko ari abanyantege nke kimwe natwe muri iki gihe. Ariko umuhamagaro wo gukurikira YEZU, si ikintu kiduturukaho mu mbaraga zacu gusa. Ni umukiro tugeraho tubikesha undi udutera imbaraga. Ni yo mpamvu inyigisho ya none twayise “Uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa”.
Ni byo koko, nta muntu n’umwe ushobora gusobanura uburyo yumva amabanga y’Imana. Kubera n’intege nke cyane twigiramo, nta muntu n’umwe washobora kubahiriza Amategeko y’Imana ku mbaraga za muntu. Mu rugamba turwana rwa gikristu, hari aho tugera maze imbaraga zikaba inteja! Ibyo buri wese muri twe arabizi. Habayeho abantu bakomeye mu bukristu ariko nyuma bageraho bakananirwa ndetse bagatembagara rwose! Ibyo ntibitangaje. Ntacyo wakora utari kumwe na YEZU KRISTU. Imbaraga zawe ntizihagije. Ntaho zishobora kukugeza uri wenyine. Gukomera ku bukristu bwacu, bituruka ku mbaraga ndengakamere duhabwa. Izo ni ingabire z’Imana zitangwa mu muryango wayo. Abatazi iryo banga bashobora kurenza urugero mu kudutangarira. Ariko umuntu wese utubajije impamvu dushobora kubaho buri munsi mu byishimo, ntitwarota tumwirataho ngo turi agatangaza kandi tuzi neza ko ibyo dukora byose kuva mu gitondo kugeza rirenga, tutabikesha imbaraga zacu cyangwa ubuhangange bundi. Ni KRISTU ubwe udutera imbaraga. Ni We utwoherereza ROHO WE Mutagatifu ngo atuyobore. Iyo tuzirikanye ibishuko byose duhura na byo, tumenya neza ko rwose YEZU atugenda iruhande kuko hari aho tugera tukabona ko atari twe tuhikuye, ko rwose tuhakuwe n’imbaraga zitagaragara zitugoboka za YEZU KRISTU. Nta muntu n’umwe atererana. Ni cyo cyiza cyo kubana na we iteka n’ahantu hose.
YAKOBO intumwa yabayeho na we arangamiye YEZU KRISTU ku buryo bw’umwihariko aho amariye gutsinda urupfu akazuka. Ntiyasubiye inyuma. Yatsinze intambara y’ubukristu kugera ku ndunduro. Umubiri yari afite, ni nk’uwacu w’intege nke. Natubere urugero kandi adusabire.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W’INTUMWA ADUHAKIRWE.
YEZU KRISTU NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
Padiri Cyprien BIZIMANA