Uwo turi kumwe

KU WA MBERE MUTAGATIFU, 6/4/2020

Iz 42, 1-7; Zab 27 (26), 1-3. 13-14; Yh 12, 1-11

Bavandimwe, Yezu akuzwe! Twatangiye icyumweru gitagatifu, aho turi kuzirikana ku bubabare n’urupfu n’Izuka bya Kristu. Ni ko gasongero k’iyobera ry’ugucungurwa kwacu.

Kugira ngo umukristu abashe kuzirikana kuri iri yobera rwose ni ngombwa kwibaza ibi bibazo: Ndi nde? Ndi kumwe na Nde? Aranganisha he? Iherezo ni irihe? Kuri iyi Mashami, mu kuzirikana ububabare bwa Kritu twumvishe imico, ibirango, imyifatire y’abantu batandukanye: Ibyegera bya Yezu (intumwa), abayobozi b’ibya politiki n’idini rya Kiyahudi, abatware, abakuru b’umuryango, Abigishamategeko, n’Abafarizayi, n’abaherezabitambo barimo umuherezabitambo Mukuru w’umwaka. Dusangamo kandi abacamanza, abasirikare bagiye gufata Yezu, abapolisi cyangwa abarinzi. Dusangamo rubanda no kugera ku bagaragu n’abaja ndetse n’ibisambo. Muri bo hari abagiranabi n’abagiraneza, abicuza n’abatava ku izima ndetse n’abakomeza kungikanya ibyaha kandi ibintu byakomeye. Muri aba rero ni ngombwa ko buri wese muri twe amenya aho aherereye n’irangabukristu bwe.

Muri iri iki cyumweru gitagatifu turi kumwe na Yezu ubwe. Mu bumana, mu bumuntu no mu bikorwa bye. Ibi kandi na byo byamubereye ihurizo rikomeye. Ari ubumana bwe, ubumuntu bwe bwuje Ubuntu n’ibikorwa bye byiza byose byamubereye ingingo y’urubanza n’urupfu. Ng’uwo uwo turi kumwe.

Kuba hamwe na We ni byo bitugeza ku bubabare, urupfu n’Izuka bye. Muri iyi minsi, isi yose n’Abanyarwanda muri rusange, turi mu bubabare, turi mu rupfu kubera iki cyorezo cya coronavirus. Nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu ataheranwe n’ububabare n’urupfu, niturangamire izuka rye.

Ngaho aho Yezu yifuza kutuganisha. Kugira ngo tuzagere aho twemeza tuti “Kuko Ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe Nyagasani iteka ryose”. Ibi rero biradusaba iki?

  1. Dore Umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira.

Nitwiyambure ikuzo duhabwa n’isi n’ibyayo, duce bugufi, tube abagaragu ba Nyagasani. Nitwemere ko yaturemye adukunze ko yadutoye kandi ko adushyigikiye mu bikomeye n’ibyoroheje.

Nitube abagaragu b’ubutabera, badasakuza, batavuna urubingo rurabiranye cyangwa ngo tuzimye ifumba y’urukundo yakongeje mu mitima yacu. Twicogora cyangwa ngo ducike intege.

  1. Ni njye Uhoraho wakwihamagariye nkurikije umugambi wanjye.

Turiho kubera umuhamagaro w’Imana no ku bw’umugambi wayo. Nitwemerere rero Imana ikomeze idufate ikiganza kandi amaherezo izatwizigamira ari muri ubu buzima no mu buzaza.

  1. Nitwemararire isezerano

Uyu ni umwanya twahawe wo kwibuka amasezerano dufitanye n’Imana n’abantu. Hari benshi bagize ngo n’umwanya wo kuryama cyangwa kuba imburamukoro. Dufite byinshi nyamara byo gukora mu ngo tubamo: gushyira ibintu byose ku murongo, gusengera hamwe, gusangira byose, gukora isuku hose no muri byose. Kwigishanya mu miryango yacu ibyerekeye ubuzima busanzwe, ubuzima bwa roho n’iterambere mu byo kujijuka,…uyu ni umwanya abantu bagirira imihigo Imana. Mana nudukiza tuzakora iki na kiriya. Nitubanze turebe ko amasezerano twayigiriye twayubahirije tubone guhiga undi muhigo. Nitugenza dutyo Nyagasani azaduhumura, adufungure kuko tumeze nk’abari mu nzu y’imbohe   kandi adukure mu munyururu tujye ahabona kuko tumeze nk’ababoheye mu icuraburindi.

  1. Nitwemerere Yezu agaruke i Betaniya.

Ku cyumweru gishije twumvishe Yezu uri i Betaniya kubakiza ububabare n’ urupfu ngo atangaze izuka kwa  Mariya, Marita , Lazaro, abaturanyi babo ndetse n’abayahudi bavuye i Yeruzalemu. Nitwemere agere muri Betaniya yacu kuko tuhafite ububabare n’urupfu rutubundikiye tutibagiwe n’iki cyorezo cya coronavirus.

  1. Twamutura iki ngo tumushimire?

Iby’Imana si mpa nguhe ariko bidusaba kugira icyo dukora cyangwa se kugira uruhare mu mukiro wacu. Nitwitegereze Mariya, uyu mubavu uhenze yakirije Yezu akamusiga mu mutwe no ku birenge, hanyuma akabihanaguza umusatsi we! Usibye umubavu uhenze ugaragaza ubukungu bw’ibyo dutunze bisanzwe, hari n’agaciro gakomeye Mariya aha Yezu akoresheje ubuzima bwe bwite, dore ko mu muco wa Kiyahudi ndetse no mu miryango yose muri rusange, umusatsi w’umugore ufite agaciro gakomeye kuri we.

Mu by’ukuri uwo Yezu ukeneye ko tumwakira iwacu, tukamugirira neza ni mugenzi wacu udukikije, duturanye, ubayeho nabi muri iki gihe cy’amage. Nidutinyuke twinjire mu bubiko bwacu, muri banki yacu, n’iyo twumvaga icyo dusigaranye ari icyo dukunze cyane twemere gusangira n’abandi. Nitugabanye kwijujuta nka Yuda tuvuga ngo ibi bikorewe Yezu ( umukene) bipfuye iki?

Dukomeze kwitegura neza ihimbazwa rya Pasika, twitoza cyane kubabarana na Yezu, dupfane na we ni bwo tuzazukana na we.

Bikira Mariya utabara abakristu aduhakirwe!

Padiri Théoneste Nzayisenga

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho