Wigira ubwoba, ufite Umumalayika wahawe n’Imana ngo akurinde

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 26 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 02 Ukwakira 2014 –Abamalayika barinzi

Amasomo tuzirikana: 1) Yobu 19, 21-27; 2) Lk 10, 1-12

1. Yezu akomeje umurimo we wo gukiza abatuye isi adutumaho intumwa ze.

Nyuma y’aho Yezu atoreye intumwa 12 zizwi mu mazina yazo: Simoni Petero na Andereya muruma we, Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, Filipo na Baritoromayo, Tomasi na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo, Simoni w’I Kana na Yuda Isikariyoti (Reba Lk 6,14-16; Mt 10,1-4; Mk 3,13-19), uyu munsi umwanditsi w’ivanjili aratwereka Yezu atoranya mu bigishwa beabandi mirongo irindwi na babiri, akabaha ubutumwa. Dushobora kwibaza ibi bibazo: ese ko Yezu atoye abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri, za ntumwa icumi za mbere zananiwe ubutumwa? Hoya ntizananiwe ubutumwe. Aba bigishwa mirongo irindwi na babiri ni abagomba kunganira ziriya ntumwa icumi n’ebyiri. Umwanditsi w’iyi vanjili ntatubwira amazina y’izi ntumwa 72. Ikizwi ni uko zatoranyijwe mu bantu bakurikiraga Yezu. Ntibaje gusimbura za ntumwa 12 Yezu yatoye ; ahubwo baje gufatanya kwamamaza ingoma y’Imana. Ubushobozi bwabo ntibusumba ubw’intumwa 12 ; kuko umwe muri bo(Matiyasi) yazamuwe mu ntera, agasimbura Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu. Mutagatifu Inyasi asanisha abigishwa mirongo irindwi na babiri n’abadiyakoni, naho Mutagatifu Yoronimo we akabasanisha n’abapadiri ; mu gihe Kiliziya isanisha intumwa icumi n’ebyiri n’abepiskopi. Aba bigishwa 72 n’intumwa 12 bose icyo bahuriyeho ni ukwamaza Ingoma y’Imana, bakarangiza inshingano zabo muri ya mirimo itatu y’umusaseridoti wese :Kwigisha, Kuyobora no gutagatifuza imbaga y’Imana.

2. Umurimo wo kogeza ivanjili ni igikorwa kihutirwa.

Umwanditsi w’ivanjili atubwira ko Yezu yohereje abigishwa mirongo irindwi na babiri, babiri babiri mu migi n’ahandi hose kwigisha ko Ingoma y’Imana yegereje kandi bategurira abantu guhura na Yezu. Umurimo wo kogeza ivanjili ni igikorwa kihutirwa, niyo mpamvu, Yezu asaba abigishwa yohereza mu butumwa kudatinda mu nzira baramukanya ; tubyumve neza, Yezu ntashaka gutoza abigishwa be ikinyabupfura gike, ahubwo arashaka kwereka abigishwa be ko kwamamaza Ijambo ry’Imana ari igikorwa cy’indasimburwa.

3. Umurimo wo kwamamaza Ijambo ry’Imana ntubagikanwa
Yezu yagize ati: “ntimugire icyo mujyana”(Lk 10,4) , arongera ati “ murye icyo babahaye”( Lk 10,8). Abagenerwabutumwa bagomba kumenya ko “umukozi akwiriye igihembo cye”. Ntibikwiye rwose ko umusaseridoti yareka gusoma Missa, kwigisha ijambo ry’Imana cyangwa gutanga amasakaramentu, yagiye gucuruza , guhinga se, cyangwa yagiye mu kandi kazi kamwinjiriza inyungu runaka ngo akunde abeho. Inkunga ifatika ya buri mukristu, ya buri mugenerwabutumwa ni ikimenyetso cyo kwitanga tugirira Imana n’abavandimwe kugira ngo ituro rifatika rihinduke igikoresho cyo kwamamaza Inkuru nziza mu bantu. Kutakira abo Yezu atuma ni ikimenyetso cyo kutamenya gushimira Imana, yo ishaka kutugeza k’umukiro. Yezu yashatse ko abasaseridoti babeshwaho n’abagenerwabutumwa. Kwakira abatugezaho Ivanjili bituzanira umugisha n’amahoro ; naho kutakira abatugezaho Ivanjili bikatuzanira umuvumo.

4. Njyewe na we, Yezu aradukeneye ngo tubwire abantu ko ingoma y’Imana yegereje.

Mu butumwa Papa Fransisko yatanze k’umunsi w’Iyogezabutumwa mu mwaka wa 2013, yagize ati: “ndifuza ko mwese mwaba abamamaza Inkuru nziza ya Kristu”. Ni byo koko umubyeyi w’umukristu wakiriye Isakaramentu ryo gukomezwa ashobora kwamamaza Inkuru nziza mu rugo rwe atoza abana be gusenga, abatoza gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, abatoza gutanga ituro rya Kiliziya rifasha mu murimo w’iyogezabutumwa ; umwarimu w’umukristu na we ashobora kuba umwogezabutumwa igihe atoza abanyeshuri be inzira iganisha ku Mana ; kwamamaza inkuru nziza rero birareba umukristu wese, cyane cyane mu ngero nziza atanga. Hose Yezu aradutuma, nta mupaka.

5. Abo Yezu atuma bagomba kurangwa n’ubushishozi ndetse n’ubwuyumaganye

Yezu ati “ dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura”. Ibirura Yezu avuga si bya bindi byibera mu mashyamba, si inyamaswa bunyamaswa, ni abantu buntu ; ni abantu badashaka kwakira Ijambo ry’Imana, ni abantu batambamira Ijambo ry’Imana, ni abantu badashaka kumva Imana ishobora byose isengwa, ahubwo abao bantu ubwabo nibo bifuzwa kuramywa cyangwa bakifuza ko ibigirwamana byabo bisengwa. Ibyo birura tugomba kubirwanya, tudakoresheje imyambi n’amacumu cyangwa izindi ntwaro z’ab’isi, ahubwo dukoresheje intwaro nkiristu arizo : isengesho, kubasabira guhinduka, urukundo, ukwizera n’ukwemera. Uwo ibyo birura bigerageje kurya Imana iramurwanirira nk’uko yarwaniriye shadaraki,Meshaki na Abidinego (Dan 3). Dufite abamalayika barinzi twahawe n’Imana, twere kugira ubwoba bw’ibirura.

6. Wigira ubwoba, ufite Umumalayika wahawe n’Imana ngo akurinde

Mu byiza Imana yaremye, hari ibiboneka n’ibitaboneka. Mu bitaboneshwa amaso y’abantu, dusangamo abamalayika, ariko iyo bibaye ngombwa, hari igihe abamalayika bafata isura y’abantu, bakagaragara. Ni byo koko abamalayika b’Imana bashushanya ubwiza butarutwa bw’Imana kimwe n’ikuzo ryayo. Turasingiza Imana kuko yatwoherereje Abamalayika ngo bajye baturinda. Tuzanerwa by’agahebuzo igihe tuzaba dufatanya na bo gusingiza Imana mu Ijuru.

Mu isezerano rya kera bakunze kuvuga kenshi ukuntu Abamalayika bagobotse abantu. Dufate nka Malayika Rafayile igihe aherekejeTobi mu rugendo n’igihe Nyagasani Imana abwiye Musa ati :”Nzohereza Umumalayika imbere yawe” Naho muri Zaburi ya 91 turirimba tuti: « Kuko yagutegekeye Abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu biganza byabo, ngo ibirenge byawe bitazatsitara ku ibuye ». Na Yezu ubwe yavuze iby’Abamalayika ku byerekeye abana bato. « Mwirinde kugira uwo uwo musuzugura muri abo bato ; koko rero ndababwira ko mu ijuru Abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru”.

Nk’uko tubiriririmba mu bisingizo by’Abamalayika, abamalayika bafite akamaro kenshi :

 Abamalayika Bahora baririmba ibisingizo by’Imana Nyirubutagatifu gatatu,
 Abamalayika bahorana ikuzo rya Nyagasani n’umuriro w’urukundo rwe,
 Abamalayika bahora basabwa n’ibyishimo byose by’ijuru iyo umunyabyaha yisubiyeho,
 Abamalayika bageza imbere y’Ushoborabyose ubutindi bwacu n’ibyifuzo byacu,
 Abamalayika bihutira kudutabara mu byago byose duhura na byo,
 Abamalayika badushyigikira mu ntambara duhura na zo,
 Abamalayika bageza roho zacu ku Mana Nyirimpuhwe,
 Abamalayika bakora ubutaruhuka ngo batugeze ku munezero barimo

Natwe abantu umunsi, Igihe tuzarangiza ubuzima bwacu hano ku isi dutunganye, tuzasa n’Abamalayika, dufatanye gusingiza Imana, tugira tuti : «Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu,ni Nyagasani Imana Umutegetsi w’ingabo. Ijuru n’isi byuzuye ikuzo rye. Nahabwe impundu mu ijuru. Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani. Nahabwe impundu mu ijuru. »
Dusabe : Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke. Amen.

Mwamikazi wa Rozari, udusabire.
Mugire amahoro akomoka ku Mana.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paruwasi ya Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho