Yezu Kristu ni muzima kandi arakiza

Inyigisho ku masomo matagatifu yo ku wa Gatatu wa Pasika

Amasomo: Intu 3,1-10; Zab 105 (104); Lk 24,13-35

Yezu wazutse ni muzima kandi bigaragazwa n’uko akomeje kuba rwagati mu muryango w’Imana Se (Kiliziya), aho awukoresha akiza abaruhijwe na byinshi. Yakijije ba bigishwa b’i Emawusi bari bamazwe n’ubwoba no kwiheba kubera kubura Yezu bari barakurikiye. Igihe babonye urwo Yezu apfuye, byongeye urupfu rwo ku musaraba rwari rugenewe abagome, abigishwa b’i Emawusi bihebye cyane, bisubiriye mu byo bahozemo mbere y’ugutorwa kwabo.

Yezu wazutse, ntabura kwegera, guhumuriza no gukiza abihebye. Akorana urugendo nabo akabakirisha ijambo ry’Imana dore ko ari we Jambo w’Imana byose byaremeshejwe kandi akaba ari na We byose bikesha kubaho. By’ikirenga, abamaze guhumurizwa n’Ijambo rye, abakiza byizamazeyo abaha Umubiri n’Amaraso bye. Ibi ni byo yakoreye ba bigishwa b’i Emawusi. Bahumurijwe n’Ijambo yababwiye maze bakira bakize ubwo abiyeretse mu Imanyura ry’umugati byo bigenura Ukaristiya. Uwahuye na Yezu Jambo w’Imana, agahemburwa na we, We Mugati w’ubuzima, nta kindi aba asigaje uretse kumwamamaza no kumuhamya mu bandi.

Kumuhamya ni byo byaranze intumwa Petero na Yohani maze ku bw’ijambo n’ububasha bamukesha bakijije uwavutse ari ikirema aba arakize. Bati: Ku bwa Yezu w’i Nazareti, kira, haguruka maze ugende. Uwavutse aremaye amaze gukira nta handi yahitiye uretse kwinjira mu Ngoro y’Imana. Ari kuri ubu, twavuga ko yakize ku bw’Ijambo ry’Imana maze yinjira mu Ngoro y’Imana kugira ngo ahabwe kandi ashengerere Yezu muzima muri Ukaristiya.

Dukunde cyane Ijambo ry’Imana, turisome kandi turizirikane kenshi maze niritumurikira ritugeze no ku meza y’Ukaristiya ya Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu.  Niho tuzizihiza neza Pasika yacu, ari we Kristu. Yezu Kristu, Pasika yacu namurikire imitima y’abanyarwanda maze ishore imizi mu kuri twibuka kandi twunamira abazize genocide yakorewe abatutsi n’abandi bose bazize inabi ya muntu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho