Yezu Kristu ni We Rumuri rw’amahanga

Inyigisho yo ku Cyumweru cya III, A. 22 Mutarama 2017. Amasomo:  Iz 8, 23b-9, 3; Zab 26;1 Kor 1, 10-13.17;  Mt 4, 12-23

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe. kandi ineza, amahoro n’ibyishimo bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu Umukiza wacu bihorane namwe. Uyu munsi tugeze ku cyumweru cya gatatu mu byumweru bisanzwe by’umwaka A. Tukaba tumaze iminsi dusaba kugirango abakristu bose twung´ubumwe muri Kristu kuko uwo turangamiye ari umwe: Yezu wavukiye kudukiza. Yezu rero ni We tugomba kurangamira kuko ari We “Rumuri rw’amahanga”.

Ubutumwa bw´amizero: Uyu munsi umuhanuzi Izayi aratugezaho ubutumwa bw’amizero. Yahanuriraga mbere na mbere Abayisraheli bari batuye mu turere twari mu majyaruguru ya Palestina n’utundi twari mu burasirazuba bwa Yorudani. Ngo muri utwo turere Abayisraheli nta mahoro bari bahafitiye, kuko bari baturanye n’abanyamahanga benshi kandi n’Abanyashuru bagahora babatera. Umuhanuzi Izayi rero agahanurira izo ntara ko igihe kizagera zikabona agahenge, maze urumuri nyamwinshi rukarasira ku bahatuye: “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho” (Iz 9, 1).

Yezu ni We Rumuri rw´isi: Mutagatifu Matayo, mu Ivanjili y’uyu munsi aratwereka ukuntu ubwo buhanuzi bwa Izayi bwuzurijwe muri Yezu Kristu. Nyuma y’uko Yohani Batista atangwa, Yezu Kristu yatangiye ubutumwa bwo kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu. Nk´uko twabyumvise mu Ivanjili, Yezu Kristu yatangiriye ubwo ubutumwa bwe i Kafarinawumu muri Galileya, aho yagiye gutura yimutse i Nazareti. Uwo mugi wa Kafarinawumu wari wubatse ku nkuka y’inyanja ya Galileya. Ngo wari urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, bahujwe cyane cyane n’ubucuruzi bw’amoko yose. Ni yo mpamvu Abayahudi bahitaga “Galileya y’abapagani”; cyangwa “Galileya y’abanyamahanga”. Aha rero ni ho Yezu yabanjirije ubutumwa bwe.  Umwanditsi w’Ivanjili aratubwira ko byari ukugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yari yaravuze ati: “Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’Abanyamahanga! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho” (Mt 4, 15-16).

Bavandimwe, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Ni we Rumuri rw’ubuzima bwacu. Ni we Rumuri rw’imitima yacu. Ni We koko wadukuye mu mwijima w’urupfu, igihe adupfiriye ku musaraba maze akatwinjiza mu rumuri rw’iyobera ry’ukuzuka kwe. Ni We wadukuye mu mwijima w’ubujiji, atumenyesha Data kandi atugezaho Inkuru Nziza y’Umukiro. Ni We watwamuruyeho umwijima wo kuyobagurika, atwereka inzira nyayo igana ijuru. Ni We wadukuye mu mwijima w’urwango n’amacakubiri, igihe asenye urukuta rwatandukanyaga bene muntu akoresheje umusaraba we, nuko akaduhuriza mu muryango umwe w’abana b’Imana (Ef 2, 14-19).

Yezu aragushaka nawe ngo agukize : Mu butumwa bwe, Yezu yahereye ku bari bakeneye urumuri kurusha abandi. Yabasanze aho bari bari kugira ngo abashyikirize umukiro abazaniye; yigisha, yamamaza Ingoma y’Imana kandi akiza icyitwa indwara cyose: “Nuko azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza ikitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda” (Mt 4, 23). Yezu Kristu ni We koko Muganga w’ukuri, umuganga witanga, wa wundi udategereza ko abarwayi bamusanga, ahubwo akaba ari we usanga abarwayi aho bari. Iri n´isomo rikomeye, cyane cyane muri iki gihe turi gusenga no gusaba ngo abakristu twese twiyunge tub´umwe. Kiliziya ikereye umugambi w’Iyogezabutumwa rivuguruye kandi riduhiuza. Kimwe mu byo iri yogezabutumwa ridusaba ni ukumenya aho za “Galileya” na “Kafarinawumu” zo muri iki gihe ziherereye; n´ukumenya aho abantu bakeneye Inkuru Nziza kurusha abandi baherereye no kubasanga aho batuye, aho baba nk´uko Papa Fransisiko abidusaba. Ibi kandi kugira ngo bigerweho, birasaba abogezabutumwa “kwimuka”, gusiga ibyo bari barimo, aho bari batuye bakagana inzira y’ubutumwa. Twumvise uko Yezu yatoye abigishwa be bane ba mbere; Simoni na Andereya murumuna we; hamwe na Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani. Yabasanze mu murimo wabo w’uburobyi, abasaba kumukurikira kugira ngo azabagire abarobyi b’abantu. Nabo basize byose: umurimo wabo, umutungo wabo, ababyeyi, abo bashakanye, abana babo, inshuti zabo … nuko bakurikira Yezu We Rumuri, kugira ngo nabo bashyire isi urumuri ruturuka kuri Rumuri Nyakuri.

Twisubireho tureke amacakubiri: Twongere tugaruke ku Ivanjili. Twumve ijambo rya mbere Yezu yavuze atangira ubutumwa bwe. Iryo jambo ni irihamagarira abamwumvaga bose kwisubiraho. Ati “Nimwisubireho kuko Ingoma y’Ijuru yagereje” (Mt 4, 17). Yezu arahamagarira ya mbaga yari iri mu mwijima w’urupfu guhinduka, kugarukira Imana, kwakira urumuri rw’Inkuru nziza. Naho Pawulo mutagatifu  arereka abakristu b’i Korinti aho bagomba kwisubiraho. Bamazwe n’amacakubiri. Biciyemo uduce dushyamiranye kandi bagombye kurangwa n’ubumwe bushingiye ku kwemera kumwe muri Kristu. Umwe ati “Jyewe ndi uwa Pahulo!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Apolo!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Kefasi!” Undi ati “Jyewe ndi uwa Kristu!” (1 Kor 1, 12). Natwe twibaze nka Pawulo: Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice?” (1 Kor 1, 13). Nidufate umugambi  mushya wo gukomeza kubaka ubumwe bw’abemera Yezu Kristu kugira ngo isi imenye koko ko ari We watumwe n’Imana (Yh 17, 23). Yezu ati “Nimwisubireho…”. Natwe nitwakire iyo mpuruza. Yezu waje adusanga; Yezu waje kubana natwe; Yezu-Imana-turi-kumwe ( Emmanuel), aradusaba kwisubiraho. Ni bwo buryo buzadufasha kumwakira no kwakira ingabire adusangiza yo kuba koko abana b’Imana. Ngo abamwakiriye bose “yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana; abo ni abemera izina rye” (Yh 1, 12).

Bavandimwe nitwisubireho tugendera kure icyitwa amacakubiri cyose. Nitwisubireho kandi duhinduke twemera kuba intumwa z’ubumwe n’amahoro, haba mu bemera Kristu bose ndetse no mu bo tubana, no mu bo dusangiye ubutumwa umunsi ku wundi. Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho guma utube hafi nk´uko wabaye hafi Umwana wawe.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho