Yezu wazutse aduha ukwemera akadutuma

INYIGISHO YO KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA MBERE CYA PASIKA 2020; UMWAKA A, 18/04/2020

AMASOMO: Intu 4,13-21; Zab118 (117), 1.14-15ab.16-21; Mk 16,9-15

Bavandimwe, dukomeje kuba mu byishimo bya Pasika twumva uburyo Nyagasani wazutse akomeza kwiyereka abe abahumuriza, tukumva n’ubuhamya bw’Intumwa ku mutsindo w’izina rya Yezu abantu dukirizwamo.

1.Nta handi hari ubuzima

Nkuko twabyumvise mu Ivanjili, Yezu yabonekeye Mariya Madalena. Batubwira icyo Yezu yari ahuriyeho na Mariya Madalena. Ngo yari yaramukuyemo roho mbi ndwi! Nyuma yo kugirirwa neza na Yezu, Mariya Madalena yahise yumva ko nta handi hari ubuzima uretse nyine ku wabumuhaye, ari we Yezu Kristu utanga ubuzima. Mariya Madalena yagiye ku mva ya Nyagasani Yezu, asanga uko basize imva atari ko imeze, yagize ubwoba, ariko Nyagasani amusanga muri icyo gihunga cyuzuye igishyika amumara ubwoba n’impungenge kugeza n’ubwo amutumye ku bigishwa be! Natwe dufite ahantu henshi kandi hanyuranye twagiye duhurira na Yezu, ubu aradutuma ku bavandimwe bacu. Nitumutumikire nta bwoba!

2.Dushaka kuhirebera

Abigishwa ba Nyagasani ntibashaka kwemera ibyo uyu mugore ababwiye batabanje kwirebera. Mbega! Ibi si iby’aba bigishwa gusa kuko natwe akenshi aha haratureba cyane. Hari ubwo usanga dushaka gukoresha amaso gusa na ho amatwi tutayakoresha. Hari ubwo ubwira umuntu ikintu, na we ati: reka ndebe! Ugasanga dufite amatsiko yo kwirebera. Abigishwa barashaka kwirebera!

Yezu wazutse araje mu buzima bwabo, ariko arabatonganya kubera ukutemera kwabo. (Reba Mk 16,14) Iyo urebye urwo Yezu yapfuye, uburyo yapfiriye mu gihirahiro ntawe umwitaho, usanga aba bigishwa bitari biboroheye guhita bemera ko yazutse kandi iyi nkuru banayibwiwe n’undi muntu. Nyamara nk’abari barabanye na Yezu igihe gihagije, barabibwiwe na We ubwe, ntibagombye kubitindaho. Iyo urebye, ubwoba, igihunga, agahinda abigishwa ba Yezu bari bafite bigatuma bajya kwihisha kubera gutinya abayahudi, ntibari kubasha guhumurizwa n’uwo ari we wese. Nyagasani Yezu Kristu ni We ubwe wabaye hafi yabo kugira ngo abashe kubaha ihumure, ibyishimo n’amahoro batakaje.

3.Ihumure n’amahoro muri Yezu

Ukuza kwa Nyagasani Yezu hagati mu bigishwa be, bifite byinshi bivuze, ariko igikomeye ni ihumure n’amahoro bibahaye. Yezu yazukiye gukiza abantu twese, gutanga ihumure ku bahungabanye, gutanga amahoro yuzuye ku bantu bose, ahereye ku bigishwa be. Nyuma yo kwakira mahoro no gukomezwa mu kwemera Intumwa zirahabwa ubutumwa bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza  ya Nyagasani Yezu wazutse!

Petero na Yohani baravugira imbere y’inama nkuru bashize amanga bati: “Twebwe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Intu 4,20). Uwiringiye Yezu ntiyagombye kugira ubwoba bwo kumuhamya no kumwamamaza. Rwose ndahamya ndashidikanya ko ubutumwa Yezu yahaye Intumwa ze nyuma y’izuka rye bwose babusohoje nta gutinya amaso y’abantu batabumvaga cyangwa nta no gutinya umuntu uwo ari we wese.

  1. Ku isi y‘ibibazo

Bavandimwe, Yezu wazutse natwe aradutuma. Aradutuma mu isi ifite ibibazo bitandukanye; uburwayi, ukwiheba, icyizere gike hafi ya ntacyo, isi ibuze ihumure. Turatumwa guhumuriza abatuye isi kabone n’ubwo baba batatwumva. Abemera Yezu Kristu dufite ubutumwa bwo kwamamaza Ingoma ya Kristu, Ingoma y’amahoro, Ingoma y’urukundo. Turasabwa kuba abavandimwe ku buryo bwuzuye, abantu bakumva ko ari byiza gusangira byose kuko bose ari ab’umubyeyi umwe kandi ubakunda.

Nyagasani Yazu Kristu wizuye mu bapfuye, njye nemera ko utanga ubuzima, ugatanga amahoro n’ihumure. Uha ukwemera abatagufite n’abagutaye. Duhe imbaraga tukwibumbireho muri byose! Nawe Mubyeyi Mariya waranzwe n’ukwemera no kwihangana muri byose dusabire tukwigireho muri byose!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho