Yezu yababanje inyigisho

INYIGISHO YO KUWA 3, ICYA 1 GISANZWE, UMWAKA W’IGIHARWE B, Tariki ya 15/01/2021.                                                   

AmasomoHeb 4,1-5.11: Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa

                    Zab 78(77),3.4cd,6ab.7bc,8: Ntitukibagirwe na rimwe ibikorwa by’Uhoraho.

                    Mk 2,1-12: Yezu abonye ukwemera kwabo, ati Mwana wanjye ibyaha byawe urabikijijwe.

Bakristu Bavandimwe, nta na rimwe Imana yigeze inanirwa no kuzuza amasezerano yayo. Natwe rero ntidukwiye na rimwe kwibagirwa ibikorwa byayo, byaba ari ibyo twabwiwe cyangwa se ibyo twamenye mu bundi buryo, mu buzima bwacu bwite cyangwa se ubw’abandi, aba hafi ndetse n’aba kure.  Ibyo Yezu yakoreye abantu benshi bari bakoraniye aho yari ari, ibyo yakoreye abari bahetse ikirema mu ngobyi bakagomba kugishakira icyuho mu gisenge, ibyo yakoreye ikirema ubwacyo, ndetse n’ibyo yakoreye abigishamategeko bari buzuye ihinyu, ibyo byose na byo biri mu byo amasomo ya none adusaba kutazigera twibagirwa. Ibyo kandi ni mu nyungu zacu ndetse n’abazemera Imana bakananyurwa n’ibyayo babikesha twe, mu izina ryayo ritagatifu.

Ineza ya Yezu yatumye abantu benshi bakoranira aho yari ari kugeza n’ubwo habuze n’umwanya imbere y’Umuryango. Iyo ugerageje gutekereza uko byari bimeze, ntubura gutangazwa n’ukuntu abaje bamugana yababanje inyigisho. Abantu bari bakomeje kugenda biyongera kandi nta washidikanya ko abenshi bari bazanywe no gukizwa nk’uko byagiye bigenda ahandi henshi abantu bajyaga bamusanga (Lk 6,18).

Yezu arabizi ko bashaka gukizwa ariko arashaka kubakiza ukumva ibintu nabi abigisha, ubundi bakabona gukizwa indwara zabazanye ariko na bwo abanje kubakiza ibyaha.

Ikivunge yakigeneye inyigisho n’ubuhamya bw’ibyabaye ku kirema, abagenera kandi no kubasha gusingiza Imana nyuma yo gutangazwa n’ibyo biboneye byiyongeraga ku bindi bari barabonye mbere y’ubwo, Ikirema yakigeneye  agaciro ko kwitwa Umwana we, akigenera imbabazi z’ibyaha, akigenera guhaguruka kikagenda kandi kikagenda gifite imbaraga zo gutwara ibimenyetso by’umukiro wacyo (ingobyi); abanangizi b’Abigishamategeko yabageneye ibibazo nkangurabwenge byo gutuma byibuze barekera aho kunangira, abagenera  ibimenyetso bihamya ububasha bwe, abagenera  ingero nziza za rubanda zo gusingiza Imana. Nta n’umwe watashye amara masa mu bari baje aho yari ari.  Uwagiye aho Yezu ari ntabura icyo ahakura. Ntuzabyibuze na rimwe.

Uwagize amahirwe kurusha abandi mu maso ya benshi ni ikirema cyahetswe, cyagize abahetsi b’indacogora kugeza ubwo bashakisha n’icyanzu aho kidasanzwe, bakagira icyizere muri Yezu batikanga ko yabakangara abonye batoboye igisenge, bakarenga imbogamizi zose z’umuvundo w’abantu, igisenge, amaso ya rubanda n’abigishamategeko maze ku bw’ukwemera kwe n’ukw’abahetsi be byose bikarangira neza mu rwamo rw’Ibisingizo n’Ubuhamya bwivugira.

Bavandimwe, na n’ubu abashaka Yezu ntibabura guhura n’imbogamizi zitabarika kandi ingero zabyo zirimo no kwiyongera muri ibi bihe bya none aho wagira ngo ibikorwa mpamyakwemera byahindutse ibyaha kuri bamwe.  Ushaka guhura na Yezu ntakwiye gucika intege kandi n’abahetsi biteguye gufasha ababishaka barahari. Ntuzigere wiheba na rimwe ngo abaguheka barashize; nushaka kujya aho Yezu yigishiriza, akiriza, atangira Imbabazi, ntuzabura ababigufashamo. Kanguka ubaze, ushake uzabamenya. Wicibwa intege rwose n’ibihe bidasanzwe isi irimo kunyuramo muri iki gihe covid ivuza ubuhuha, ndetse n’amabwiriza yayo akagira ubukana butandukanye ahatandukanye, kuko Yezu ukiza, Yezu ubabarira, Yezu wigisha ntahindurwa n’ibyorezo kandi na byo abifiteho ububasha. Hari ubwo ugukizwa kwawe cyangwa ugukizwa k’uwo ukunda kuba kugomba kunyura mu nzira zitamenyerewe nk’uko hari abanyuze mu gisenge cy’inzu. Komeza utwaze mu rugendo rwo kwizera ariko cyane cyane mu rugendo rwo guheka abandi. Uzirikane iyi ngingo “Uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka” (Mt 24,13).

Ibi bihe turimo hari benshi badutezeho ko twabaheka ngo tubarenze aho batabasha kwigeza , nitubikangukire rero: Hari abakene n’abarwayi bakeneye guhekwa, hari abanyabyaha bakeneye ihumure n’imbabazi, hari abatizera bakeneye gukomezwa, hari abashidikanya bakeneye kuvugururwa, hari abenda gusenya bakeneye ko ubafasha kwegura ingo zabo zenda guhirima, hari abari mu bihe by’ubwumagane bwa roho (crise) bakeneye kugarurirwa icyanga; (Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga  amavi adandabirana :-Iz 35,3), hari abari bahagaze none inzitiro zabarindaga amasatura y’ishyamba yaraziyogoje (Zab 80,9.13-14)…..

Dusabe Yezu aduhe ubudacogora mu nzira imugana, aturinde gucika intege mu gihe duhetse abandi cyangwa se mu gihe twiyemeje kwinjira mu bibazo by’abandi ngo bikemuke kandi anaduhe kumva uburyo umukiro w’umutima ugomba kubanziriza umukiro w’umubiri, bityo dutinye ubwandu bw’umutima kurusha uko dutinya ubwandu bw’Umubiri.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA M. Gihara/ Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho