Ivanjili ya Yohani 1,47-51

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,47-51

Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri kandi utarangwaho uburyarya. » Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. » Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli. » Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri munsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. » Arongera azamubwira ati « Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu. »

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili