Amasomo yo ku wa gatandatu, Icya 9 gisanzwe

Isomo rya 1: Tobi 12, 1.5-15.20

Muri iyo minsi, ibirori by’ubukwe birangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobi, aramubwira ati «Mwana wanjye, reba uko wahemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n’ icyo umurengerezaho.» Tobi ni ko guhamagara Rafayeli, maze aramubwira ati «Akira igice cya kabiri cy’ibyo twazanye twembi, bibe igihembo cyawe, maze utahe amahoro.» Nuko Rafayeli arabahamagara bombi, abajyana ahiherereye maze arababwira ati «Nimusingize Imana, muyamamarize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose kubera ibyo yabakoreye; mushimagize izina ryayo, muriririmbe. Ibikorwa byayo mujye mubimenyesha abantu bose; mubibabwirane icyubahiro kandi ntimugahweme kuyishimagiza. Koko rero, ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, naho ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro. Nimwihatire gukora ibyiza, bityo ikibi ntikizabarangweho. Koko kandi gusenga ukanasiba, hamwe no gutanga imfashanyo kandi ukanakurikiza ubutabera, blruta gutunga byinshi ariko ukarenganya. Naho warunda zahabu zingana zite, gutanga imfashanyo biraziruta kure. Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu, ikamukiza icyitwa icyaha cyose, kandi n’abayitanga bagapfa bisaziye; naho abakora icyaha kandi bakarenganya, baba biyanga. «Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nari maze kubabwira nti ‘Ni ngombwa kuzigama ibanga ry’ umwami, ariko ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa ku mugaragaro!’ Igihe wowe na Sara mwasengaga rero, ibyo mwasabaga ni jyewe wabishyikirije Imana aho iri mu ikuzo ryayo, ndetse n’igihe wahambaga abapfu. Ikindi kandi, igihe wahagurukaga udatindiganyije, ukagenda ibiryo byawe utanabikozemo, ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo nakoherejweho kugira ngo nze nkugerageze. None ngaha Imana yarongeye iranyohereza kugira ngo nze mbakize, wowe na Sara umukazana wawe. Jyewe rero ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye. None rero, nimusingirize Nyagasani kuri iyi si, mushimagize Imana. Dore jyewe nsubiye ku Uwanyohereje; namwe muzandike ibyababayeho byose.»

Indirimbo: Tobi 13, 2a.cde, 7, 4c.8ab, 8cde

R/ Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!

Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!

Ni yo ihana kandi ikababarira,

ijyana ikuzimu kandi ikazanzamura,

nta n’umwe wakwigobotora ikiganza cyayo.

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,22-26 [Ku wa gatatu, Icya 6,A]

Ngo bagere i Betsayida, abantu bamuzanira impumyi, bamwingingira ko ayikoraho. Afata impumyi ukuboko, ayikura mu rusisiro, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho n’ibiganza, maze arayibaza ati «Hari icyo ubona?» Impumyi irambura amaso, iramusubiza iti «Ndabona abantu, barasa n’ibiti, ariko baragenda.» Yezu arongera ashyira ibiganza ku maso ye, undi atangira kubona bigaragara, arakira, abona neza ibintu byose uko biri. Nuko Yezu amwohereza iwe, amubwira ati «Ntiwinjire no mu rusisiro.»

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,18-22 [Ku wa mbere, Icya 2, A]

Umunsi umwe abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi bari basibye kurya. Nuko baraza babaza Yezu bati «Ni iki gituma abigishwa ba Yohani n’Abafarizayi basiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe basiba kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Igihe cyose bakiri kumwe n’umukwe ntibakwiye gusiba kurya. Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero bazasiba kurya kuri uwo munsi. Nta we utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko abigenje atyo, igishya cyakurura igishaje maze umwenda ukarushaho gucika. Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi yasandaza amasaho, maze divayi ikameneka, n’amasaho agapfa ubusa. Ubundi divayi nshya bajye bayishyira mu masaho mashya!»

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili

Ivanjili ya Luka Mutagatifu 10,1-9 [18 Ukwakira, Luka Mutagatifu]

Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kkunyura. Arababwira ati “Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba n’agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti ‘Amahoro kuri iyi nzu!’ Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye ibyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi!’

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili