Amasomo yo ku wa mbere, Icya 15 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 1, 8-14.22

Muri icyo gihe, mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu. Abwira ingabo ze ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko. Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu ! » Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa : uwa Pitomu n’uwa Ramusesi. Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli. Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome, babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato. Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho. »

Zaburi ya 123(124), 2-3, 4-5, 7

R/ Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho.

Iyo Uhoraho ataturengera,

igihe abantu bari baduhagurukiye,

baba baratumize bunguri,

mu mugurumano w’uburakari bwabo.

 

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,

umugezi uhurura uba waraduhitanye;

ubwo ngubwo amazi asuma,

aba yaraturenze hejuru !

 

Twararusimbutse nk’inyoni

ivuye mu mutego w’umuhigi;

Umutego waracitse turarusimbuka ! 

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10, 34-42 ; 11,1

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye lntumwa cumi n’ebyiri ati « Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi ; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe: maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe. Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana. Ubakiriye neza nijye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi ; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri : ntazabura ingororano ye. » Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza lnkuru Nziza mu migi yabo.

Publié le