Inyigisho: Utinye Uhoraho Imana yawe

Icyumweru cya 31 B gisanzwe B

 4 Ugushyingo 2012       

AMASOMO: 1º.Ivug 6, 2-6 ; 2º.Heb 7, 23-28 ;  3º.Mk 12, 28b-34

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

                 Utinye Uhoraho Imana yawe

Kuri iki cyumweru, YEZU KRISTU ashaka kutwibutsa ko gutinya Uhoraho ari ingabire dukwiye gusaba. Gutinya Uhoraho, ni imwe mu ngabire ndwi za Roho Mutagatifu. Ni na yo ntangiriro yo kwinjira mu mabanga y’Imana Data Ushoborabyose. Utagira icyo atinya na kimwe, yitwa icyihebe. Ikihebe, nta mbaraga zindi kiba cyifitemo usibye izo guhungabanya ibyo gishoboye n’abo kibashije. umuntu ahinduka icyihebe iyo yihaye kwigira nyamwigendaho. Ibyo kubaha Imana no kuyigirira igitinyiro ntabikozwa. Nyamara nk’uko tugiye kubyibutswa kuri iki cyumweru, gutinya Uhoraho ni umuryango utwinjiza mu ijuru. Twumve neza icyo bisobanura maze duhore tubisabira abantu bo muri iki gihe n’ikizaza. 

1. Gutinya Uhoraho 

Nk’uko twabivuze, gutinya Uhoraho, ni imwe mu ngabire za Roho Mutagatifu. Kera mu Isezerano rya Kera, Izayi umuhanuzi yari yarahanuye ko Umwuka wa Nyagasani uzakwira ku muryango we. Uwo ni umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho no gutinya Uhoraho. Uwo Mwuka w’Uhoraho, ni We Roho Mutagatifu duhabwa iyo twemeye kwakira YEZU KRISTU mu bwiyoroshye. 

Ubundi gutinya, si ikintu gihita cyumvikana neza. Muri rusange, gutinya bifite imyumvire itari myiza. Ni byo koko, hari igipimo cyo gutinya twagereranya n’ubwoba umwana agira iyo adagadwa kubera gutinya ibihano umubyeyi we ashobora kumuha. Twese twabaye abana. Tuzi ukuntu twatinyaga umunyafu wo mu rugo cyangwa ku ishuri iyo twabaga twakosheje. Ubanza uwo munyafu utakibaho. Ni ho ibintu bigiye kuzacikira mu gihe abana bitwara uko bashatse bavuga ko nta nkurikizi yabyo. Mu rwego rw’ubusabaniramana, igitinyiro dufitiye ibihano byaba bidutegereje, si urwego rushimishije rw’ukwemera. Ufite ukwemera gushingiye kuri uko gutinya guhinduka ubwoba bwo guhanwa bikomeye, nta kwemera afite. Uwumva Imana Data Ushoborabyose nk’uhora yiteguye guhana abantu, na we ukwemera kwe gufite ikibazo. Gutinya Imana utitizwa n’uko izaguhana, ntibihagije. Iyo myumvire y’Imana ihanana uburakari ntidufasha mu kumva neza ububyeyi bwayo dukwiye dufitiye icyubahiro cyitwa igitinyiro. 

Gutinya bifite ishingiro mu bukristu, ni ukugira ubwoba n’impungenge zo gutandukana n’Imana Data Ushoborabyose. Uko gutinya, ni ikimenyetso cyiza cy’uko umuntu yamenye Imana Se umukunda. Ahora yigengeseye ngo atava aho yitandukanya n’isoko y’ubuzima bwe. Aho ni ho agaragariza URUKUNDO afitiye umubyeyi we kuko ahora yirinda kumuhemukira. Birazwi kandi birumvikana, burya guhemukira uwo ukunda bigutera ipfunwe n’ikimwaro. Igitinyiro cy’Uhoraho cyumviswe gutyo, ni urufunguzo rw’inzira igeza mu  RUKUNDO rw’ab’ijuru. 

2. Gukunda 

Ufite iyo ngabire y’igitinyiro cya Nyagasani, abona imbaraga zo kuzuza Amategeko y’Imana. Ya yandi yatanzwe binyujijwe kuri Musa maze YEZU KRISTU akaza kuyasobanura neza no kuyuzuza. Irya mbere ari rwo rugi rw’ayandi, ni ugukunda Nyagasani Imana n’umutima wose. Urwo rukundo rugaragara mu mpande zose z’ubuzima bwacu rumurikira imfuruka zose z’imibereho ya muntu. Ni rwo rutuyobora mu Ngoma y’Imana. Kubura uwo mutima ukunda ijana ku ijana Data Ushoborabyose, ni ko kwiturira kure y’Ingoma y’Imana umuntu akazapfira iyo aramutse atisubiyeho. Uhoraho yatanze Amategeko ye agamije kudufasha kubaho iteka ryose. Kutayubahiriza bishingiye ku mutima ni ko gucamo kabiri ubuzima bwacu. Twicira urupfu rwo rutuma tutaramba mu Ngoma y’Imana. Kubaho iteka biba biducitse. Ibyishimo bihoraho turabyivutsa tukazarira duhekenya amenyo nyuma y’imyidagaduro n’amakuzo twashyize imbere kuri iyi si. Ibyo nta cyo bimaze rero, icy’ingenzi kandi cya ngombwa ni ukwinjira mu nzira idufasha kuzuza Amategeko yose no kwishima bishyitse. 

3. Kwishima 

Urukundo nyakuri, rwa rundi rukomoka ku gutinya Uhoraho, ni rwo ruduha kwishima. Ibyishimo ni ikimenyetso cy’uko tumerewe neza. Ibyishimo bivuye aho umuzindutsi wa cyane adashobora gutaha, ni byo bihinguka inyuma maze umunezero ukaba wose kuzageza mu bugingo bw’iteka. Uko kwishima ni ibanga rikomeye ry’imenyabake. Bamwe bishima uruhande rumwe bakagira ngo byarabatunganiye. Bamwe bishima inyuma bya nyirarureshwa nyamara nta mahoro bifitemo. Abandi bishima by’akanya gato maze ubundi bagatura mu maganya cyanwa bakarangwa n’isura yijimye nta mucyo na mba batangariza abo bahura na bo. Ukwijima no kubihirwa ntibifasha kuba umuhamya wa YEZU KRISTU. 

Ibyishimo bifite ishingiro tubikomora ku musabano ushyitse dufitanye n’Umubyeyi wacu wo mu ijuru. Uwo musabano ntugaragazwa gusa n’amasengesho tuvuga. Uwo musabano ni ubuzima bushingiye ku neza n’amahoro. Iyo neza n’amahoro bituruka ku kubahiriza Amategeko y’Imana yose uko yakabaye. Ni ho amasengesho tuvuga yera imbuto muri twe no muri bagenzi bacu. Izo mbuto z’amasengesho yunze ubumwe n’Amategeko y’Imana, zigaragaza cyane iyo dukomeje ukwemera, ukwizera, URUKUNDO n’akanyamuneza cyane cyane mu bihe bikomeye n’itotezwa. 

Ni ineza n’amahoro bidusenderezamo akanyamuneza iyo turwana urugamba rw’ubukristu tukarutsinda. Urwo rugamba turutsinda iyo YEZU KRISTU atwegereye. Iyo twunze ubumwe na We, duhora twiteguye no kuba twababara aho kwandavura mu cyaha icyo ari cyo cyose. Ni We Musaserodoti cyangwa Umuherezagitambo w’intungane n’umuziranenge uhora atwibutsa ishingiro ry’Umukiro wacu. Ni mu izina rye abandi basaserodoti yitoreye bahora batwibutsa Amategeko azatugeza mu ijuru. Atubera atyo isoko y’Umutsindo bityo ibyishimo byacu bigasendera. 

4. Gutsinda 

Gutinya Uhoraho, gukunda, kwishima no gutsinda byigaragaza mu buryo dukunda Imana Data Ushoborabyose kuruta byose na bose. Turonka imbaraga zo kubaha izina rye, tukiyambaza izina rya YEZU KRISTU twirinda kurisebya. Ni na bwo twitabirana ubwuzu guhimbaza buri munsi Umutsindo we. Iryo himbaza ni liturujiya y’ubusabaniramana mu byishimo bihanitse. 

Gutinya Uhoraho, gukunda, gutsinda no kwishima byigaragaza na none iyo dutambutse gitwari imitego myinshi duhurira mu miryango yacu. Ubwumvikane buke burangwa hagati yacu n’ababyeyi bacu. Gutsinda iyo mitego ishobora gutambikwa hagati y’ababyeyi bacu baba ab’umubiri baba aba roho cyangwa se yaba hagati yacu na Kiliziya Umubyeyi wacu, ni ko kwishimira igitinyiro n’icyubahiro cya Nyagasani. 

Gutinya, gukunda, no kwishimira gutsinda, ni zo ngabire ziturinda inzira zose zo kwica ku mugaragaro cyangwa mu matamatama. Abica umubiri n’abica roho bagusha abandi mu kwemera, abo bakwiye gukizwa no gusabirwa ingabire yo gutinya Uhoraho. Kwica abana bataravuka, kwangana, gutoteza no guhemuka ku buryo bwose, ngibyo ibyaha bigiye gukururira isi yacu amakuba ateye ubwoba. Isi izayasimbuka nibasha gutinya Uhoraho. 

Gutinya, gukunda, no kwishimira gutsinda ni ingabire zidufasha kuzuza itegeko rya gatandatu n’irya cyenda. Aya ni amategeko aremereye muntu wahindanyijwe n’icyaha cy’inkomoko. Umuntu ushaka gukomeza kwibera mubisi kuko atakira YEZU KRISTU ntazarokoka ibihano cyangwa se ingaruka ziterwa no kwica ayo mategeko. Kubera kamere yacu yahindanyijwe na Sekibi ikaba ipfukamiwe n’irari n’amaraha adukurura, hari igihe kumva ko gusambana no kwifuza umugore cyangwa umugabo w’undi ari icyaha bikomerera ubwenge bwacu ntitubyumve rwose. Hari n’igihe turakarira Kiliziya ibitubuza mu izina rya KRISTU tukijujuta tuvuga ngo: “Ese gusambana ni cyo cyaha cyonyine?”. Iki kiba ikimenyetso cy’uko amatwi arimo urupfu atumva. Icyaha cyose ni icyaha. Icyaha cyose kigomba kurwanywa na Kiliziya yifashisha abaherezabitambo bo mu Isezerano Rishya ari bo basaserodoti biyemeza kuba abahamya b’ibyo YEZU yavuze kandi ashaka. Nk’uyu munsi, ubwo yatwibukije AMATEGEKO, nta na rimwe muri yo twari gusimbuka tuyazirikanaho. N’umulayiki wese kandi afite inshingano yo kuba umuhamya wa YEZU werekana inzira yo gutinya Uhoraho, gukunda, kwishima no gutsinda. Ubusambanyi ni kimwe mu byaha bidutera ipfunwe, tukagira ubwoba bwo kubyicuza no kwigisha UKURI kwa YEZU KRISTU kandi bukadukururira ingaruka nyinshi. None se mu isi ntihari ubwicanyi buturuka kuri Sebusambanyi? 

Gutinya, gukunda, kwishima no gutsinda, turabikeneye kugira ngo dusimbuke amanyanga ari mu isi. Itegeko rya karindwi n’irya cumi, na yo ni ngombwa kuyubaha. Hari ingorane nyinshi abantu barimo zitewe n’amanyanga, ubujura, kwifuza iby’abandi bishobora gutuma tubahitana tubibaziza. Icyo gihe tuba twiyishe nabi twitandukanya n’Uhoraho. Nidutinya Uhoraho, tukamukunda tukamwishimira, tuzatsinda n’ububeshyi ubwo ari bwo bwose tubeho mu rumuri rudusakazamo amahoro ya KRISTU UMWAMI WACU. 

5. Umwanzuro 

Dushimire Imana Data Ushoborabyose kuko ahora atwibutsa Inkuru Nziza y’Umwana we YEZU KRISTU uyiducengezamo akoresheje Roho we Mutagatifu. Inyigisho aduhaye none, nk’uko abikora buri munsi, igamije kudukiza no kutubohora ku ngoyi z’ubucakara ubwo ari bwo bwose. Inzira atwereka yo kumwubaha no gutinya gutandukana na We, ni yo dukwiye gukurikiza kugira ngo Amategeko ye yose tuyuzuze tutagize na rimwe twirengagiza. Icyo gikorwa ashaka gukora muri twe, kiradusaba kumwemera no kumukunda nta wundi tumubangikanyije. Naharirwe ikuzo n’ibisingizo ubu n’iteka ryose. Amina.

YEZU KRISTU AKUZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.