Inyigisho yo ku cyumweru cya 11 gisanzwe, Umwaka B, 13 Kamena 2021.
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya 11 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya, umwaka B mu myaka y’igiharwe.
Amasomo matagatifu tuzirikana muri iturujiya ya none aratubwira iby’ingoma y’Imana duhamagarirwa guharanira ariko kandi tugasabwa kwizigira imbaraga z’Imana kuko ku bwacu ntacyo dushobora kwigezaho.
AMASOMO:
Isomo rya mbere: Ezk 17, 22-24; Zaburi ni iya 91; isomo rya kabiri: 1Kor 5,6-10; naho Ivanjili ni Mk 4, 26-34.
Mu isomo rya mbere mu mvugo ijimije ya gihanuzi, Nyagasani arahumuriza umuryango we akawubwira ko atazawurakarira ubuziraherezo ahubwo nyuma yo guhabwa igihano gihuje no guteshuka ku isezerano azawugarukira akawiyegereza.
Ibi Nyagasani avugisha umuhanuzi Ezekiyeri ni byo byagiye biranga amateka y’umuryango w’Imana mu bihe binyuranye. Ni ubuhemu bukurikirwa n’ibihano hakaza gutakamba cyangwa gutakambirwa biherezwa imbabazi z’Imana.
Amateka atwereka ko inshuro nyinshi umuryango w’Imana wagiye uhanishwa kugabizwa ihanga ry’abapagani rikawugirira nabi, cyane cyane tuwubona watwawe bunyago uri ishyanga.
Uru rugendo rw’umuryango w’Imana mu bihe bitandukanye nirwo rugendo umuryango w’abakristu ukora none mu nzira igana ijuru. Ngo nta mahoro y’umunyabyaha; igihe cyose duteye Imana umugongo tukiyobokera ibigirwamana byo muri iyi si bitugiraho ingaruka uko byagenda kose. Hari izishobora kuba iz’ako kanya hari n’izishobora kuza zitinze.
Nyamara ariko Nyagasani ntaduciraho iteka ngo tugendanire ko ahora adutegeye amaboko, adutegereje ari nako adutumaho abaduhanura. Iyo tumugarukiye aratwakira nk’umubyeyi w’Impuhwe akongera kuduhaza ineza, urukundo n’amahoro tuba twari twivukije.