Inyigisho: Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza

Inyigisho ku wa gatatu w’icyumweru cya 33 gisanzwe B,

Ku wa 21 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 4,1-11

2º.Lk 19, 11-28

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza 

Ni ukuri. Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza. Ntitubivuga dushidikanya nka bariya bayahudi ngo bibwiraga ko Ingoma y’Imana yari igiye kwigaragaza ako kanya. Bo bumvaga amagambo yose YEZU yavugaga maze amenshi bakayatwara intambike. Bo bikurikiraniraga ibitangaza gusa maze ibyo YEZU avuze bakabyumva mu mabwire yabo. 

Aho yamamajwe, YEZU KRISTU ataha imitima y’abantu. Icyo gihe Ingoma y’Imana ibigaragarizamo kuko YEZU KRISTU ni We mu by’ukuri Ngoma y’Imana. Igiye kwigaragaza ku biteguye kumwemera no gucudika na We kugera ku ndunduro. 

Ububengerane bw’Ingoma y’Imana burigaragaza. Bwigaragaza muri abo bo bavandimwe bose bagenda bemye batagondetswe ijosi n’ububasha bwa Nyakibi kuko bibohoye. Umuntu wese wumvishe Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU akayemera abengerana ibyishimo by’ab’ijuru. Yinjira mu mabanga ahanitse y’ugucungurwa kwa bene muntu. Ubuzima bwiza buzahoraho abugeramo by’umusogongero hano ku isi. Iby’ijuru yumva kandi yishimira, ntaho bitaniye n’ibirori bihebuje by’ijuru Yohani yeretswe maze abitwandikira mu Gitabo cy’ibyahishuwe. 

Gukorana umurava no gukuza ingabire YEZU yaduhaye hano ku isi ni ko guharanira kuzakirwa na We igihe azaba agarutse gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ni We Gikomangoma wasubiye mu ijuru kwicara i buryo bw’Imana Data. Ni We uzagaruka ashagawe n’abamalayika n’abatagatifu bose. Abatamukunda, bamwanga bakamutoteza bazakorwa n’ikimwaro. Icyo kimwaro cyabo si cyo abifuriza. Ahubwo mbere y’uko ibihe bisohora, ashaka ko tumufasha kugarura benshi mu batannye tukabemeza Inkuru Nziza y’Umukiro. Si ingufu cyangwa igitsure tuzabazanisha. Ni urugero rwiza n’umutuzo uturuka kuri YEZU KRISTU twifitemo bizatuma isi idutangarira, maze bake bake bagende bemera. 

Duhore twisunze abatagatifu baduhakirwe kuko barwanye urugamba bagatsinda bitwaje ingabo y’Urukundo, Ukwemera n’Ukwizera. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.