Niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE-B

Ku ya 20 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 24, 15-24; Zaburi (Ivug 32); Matayo 19, 16-22

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NIBA USHAKA KUGERA MU BUGINGO, KURIKIZA AMATEGEKO…NIBA USHAKA KUBA INTUNGANE GURISHA IBYO UTUNZE UBIHE ABAKENE UZE UNKURIKIRE.

Uyu munsi Yezu arakira umusore w’umukungu wari ufite umutima utatse ubudakemwa imbere y’amategeko. Ariko akaba yarumvaga hari icyo abuze muri we rwose gikomeye. Nta gushidikanya ko yabanje kubaza abandi yashoboye kubona bamugira inama, ariko ntiyanyurwa. Yageze kuri Yezu afite umutima rwose ugurumana inyota y’ijuru, yarabuze ikiyimumara ku buryo yumva aguwe neza. Yatangiye kuvugana na Yezu amubwira amaryohereza y’abantu amwita mwiza. Ariko Yezu yubura amaso ye ayerekeza ku Mwiza rukumbi soko y’ibyiza n’ubwiza bwose. Nibwo Yezu atangiye kumufasha gutambuka ngo atere intambwe y’ubutungane nyabwo. Ubwo Yezu yabanje kumubwira ko niba ashaka kwinjira mu bugingo agomba gukurikiza amategeko. Umusore na we abaza Yezu ayo ari yo. Maze Yezu amusubiza agira ati ‹‹ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda›› Umusore amaze kubwira Yezu ko ibyo yabikurikije kuva mu buto bwe, Yezu yunzemo at i‹‹niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu Ijuru; hanyuma uze unkurikire.›› Nyamara kubera ibintu byinshi yari atunze, umusore yananiwe kubivirira. Maze yikuriramo ake karenge. Ariko agenda agahinda kamushengura.

Nta gushidikanya ko na twe twibaza uko twahirwa ku buryo buhoraho. Yezu araduha igisubizo none. Ihirwe ryacu nyaryo ntabwo riri mu bintu dutunze uko byaba bingana kose. Koko uriya musore yari atunze byinshi ariko umutima we ntiwari warigeze unyurwa na byo. Aho amariye kunanirwa kubyigobotora ngo akurikire Yezu Kristu ntabwo yatashye yitakuma anezerewe. Ahubwo yatahanye agahinda k’uko atashoboye gukora icyo Yezu yamusabaga. Akenshi rero ibintu n’amafaranga turabishaka, maze tukibagirwa ko atari byo ubwabyo herezo ryacu. Tukibagirwa ko atari byo songa y’umunezero wacu. Maze byajya guhuhuka ugasanga twabihinduye imana dusenga. Ku buryo twemera gukora ibyaha byose bishoboka kugira ngo twicare imbere y’iyo mana. Maze uko iyo mana yacu irushaho gukura natwe tukumva twakomeye. Ku buryo rimwe tudatinya gutongana n’abandi tuvuga ngo nakwica nkakugura. Tutavuze rero ababona ifaranga mu nzira z’icyaha (uburaya, ubujura, ruswa, ikinyoma…), hari rwose abaribona mu nzira nziza. Ariko noneho imikoreshereze yaryo ugasanga yuzuye ubwikunde n’ubugugu bukabije. Inzira y’ijuru tukayifungirwa dutyo (Ef 5, 3-5). Dore ko inyigisho duhabwa ku mikoreshereze y’amafaranga idaca ibintu ku ruhande.

Koko rero Roho Mutagatifu atubwirira muri Pawulo Intumwa agira ati ‹‹koko rero, nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi ni na ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. Igihe rero dufite ibyo kurya n’icyo kwambara, tujye dushimishwa n’ibyo. Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo. Ni koko, umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari. Kubera ko bamwe bayohotseho, byatumye bitandukanya n’ukwemera, maze umutima wabo ushengurwa n’imibabaro itabarika.›› (1 Tim 6,7-10) Yezu rero araduhamagarira none kwigobotora irari ry’ibintu riturimo. Kuko abenshi ibyo bintu ntabyo tunafite. Ahubwo irari ryabyo ni ryo ritwuzuyemo. Iyo rero si yo nzira y’ubutungane. Ahubwo dukurikize inama ya Roho Mutagatifu, uvugira muri Pawulo Intumwa agira ati ‹‹ naho wowe muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza›› (1 Tim 6,11)

Nubwo kandi gukurikiza amategeko ya Musa bidashobora kugira ubutungane nyabwo bitugezamo. Ariko ni intambwe izindi zishamikiraho. Mu byo Yezu atubwira none aremeza ko ayo mategeko kuyakurikiza biyobora umuntu mu bugingo. Byaba rero biteye agahinda, abitwa aba Kristu ari bo batinyutse kwica amategeko nk’ariya, mu gihe no kuyakurikiza ubwabyo bidahagije ngo bitugeze ku butungane nyabwo. Kwiba, gusambana, gushinja ibinyoma, kuba ibyigomeke ku babyeyi, kugirira abandi nabi ku buryo bunyuranye, ibyo ni ibikorwa by’umwijima biranga abataremera ko Yezu Kristu wapfuye akazuka ababera urumuri. Mu gihe rero Yezu atwibutsa ayo mategeko none, tuzinukwe burundu inzira yo kuyica. Maze tuyakurikize tunigobotora ingoyi y’ubutunzi. Bityo tubeho tubereye Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Umubyeyi Bikira Mariya udahwema kuririmba ko Nyagasani Ushobora byose yagwirije ibintu abashonje, maze abakungu akabasezerera amara masa nadusabire kumva ibanga ry’ubukire nyabwo dukesha kubaho muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze uyu munsi twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka, atubere Umukiro nyawo uhoraho iteka.