Amasomo yo ku wa kane, Icya 4 C gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abami 2,1-4.10-12

Dawudi amaze kumva ko agiye gupfa, yahamagaye umuhungu we Salomoni amuha aya mabwiriza, agira ati «Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, naho wowe urakomere ube intwari! Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose, kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati ’Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.’ Dawudi aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi. Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu. Nuko Salomoni azungura se Dawudi ku ntebe y’ubwami, ubwami bwe burakomera cyane.

Indirimbo : 1 Amateka 29,10.11abc.11d-12a.12bcd

«Uragahora usingizwa, Uhoraho,
Mana ya Israheli, umubyeyi wacu, ubu n’iteka ryose!

Ubuhangare, ububasha, igitinyiro,
icyubahiro n’ikuzo ni ibyawe, Nyagasani,
kuko ibiri mu ijuru no ku isi byose ari wowe bikesha kubaho.
Uhoraho, ni wowe Mwami usumba byose!

Icyitwa ubukungu n’ikuzo cyose ni wowe biturukaho,
kuko ari wowe ugenga byose.
Mu kiganza cyawe harimo ububasha n’imbaraga;
ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo gukomeza no gucogoza byose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,7-13

Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine ; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.

Publié le