Amasomo yo ku cyumweru cya 25 gisanzwe, C

[wptab name=’Isomo rya 1: Amosi 8′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi 8,4-7

Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,

mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,
muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari,
kugira ngo dushobore kugurisha ingano,
na sabato izashira ryari,
ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,
tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro,
tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,
abatindi tubagure amafeza,
n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri?
Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!»
Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati
«Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.»
Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi,
n’abaturage bayo bose bakirabura?
Izuzura rwose nk’Uruzi,
isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 112(113)’]

Zaburi ya 112(113),1-2, 5-6, 7-8

Alleluya!

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho!

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose!

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

we utetse ijabiro hejuru iyo gihera,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu,

kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,

abakomeye bo mu muryango we.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: 1 Timote 2′]

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote 2,1-8

Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose. Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsibose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe. Ngicyo ikintu gikwiye kandi kinogeye Imana Umukiza wacu, Yo ishaka ko abantu bose bakirakandi bakamenya ukuri. Koko rero, Imana ni imwe rukumbi, n’umuhuza w’abantu n’Imana akaba umwe: ni Kristu Yezu, umuntu nyirizina, witanze ngo abe incungu ya bose. Ngicyo icyemezo cy’ugukizwa kwacu cyatanzwe igihe cyabigenewe kigeze, kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.

None rero ndashaka ko abagabo bajya basenga, aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya.

[/wptab]

[end_wptabset]

Publié le