Amasomo yo ku wa kane, Icya 1 gisanzwe, mbangikane

Isomo rya 1: 1 Samweli 4,1-11.

Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose.
Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki. Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli. Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi.
Nuko Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bugeze mu ngando, Abayisraheli bose baterera hejuru icyarimwe, mu ijwi riranguruye, maze isi iradagadwa. Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando. Abafilisiti batahwa n’ubwoba, kuko bavugaga bati «Imana yageze mu ngando yabo!» Nuko baravuga bati «Turagowe! Ibi nta bwo byari biherutse kubaho. Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu. Bafilisiti mwe, nimukomere mube abagabo! Hato mutaba abaretwa b’Abayisraheli, nk’uko na bo bigeze kuba abacakara banyu. Nimube abagabo kandi murwane!» Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu. Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.

Zaburi ya 43(44),10-11.14-15.24-25

None ubu waradutaye, bituma dusuzugurika;
ntugitabarana n’ingabo zacu.
Utuma duhunga abaturwanya,
maze ababisha bakadutwara iminyago uko bashaka.

Utugabiza ibitutsi by’abaturanyi bacu,
abo tubana bakadukwena, bakaduhindura urw’amenyo.
Watugize iciro ry’imigani mu mahanga,
mu bihugu byose bakatuzunguriza umutwe.

Kanguka, Nyagasani, kuki wisinziriye?
Baduka, woye kudutererana burundu!
Ni kuki ugumya guhisha uruhanga rwawe,
maze ukirengagiza akaga n’ubwagirizwe turimo?

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,40-45.

Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.