Ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA,

17 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 18, 1-8

2º. Yh 16, 16-20

 

ISHAVU RYANYU RIZABAVIRAMO IBYISHIMO 

Iyo ni yo nyigisho tuvomye mu masomo matagatifu y’uyu munsi. Mu gihe YEZU yari hafi kwicwa, yakomeje kubwira abaigishwa be, amagambo yo kubahumuriza. Nta kintu kinini ariko bigeze basobanukirwa. Yababwiye incuro zigera kuri eshatu iby’urupfu rwe. Ariko bo, nta cyo biyumviragamo. Ni yo mpamvu mu gihe cy’ibabara rye, bamazwe n’ubwoba, bakwira imishwaro bamusiga wenyine mu kangaratete. Koko rero, igihe cy’ishavu cyari cyageze. Ariko ishavu ryasimbuwe n’ibyishimo by’igisagirane igihe ababonekeye ari mutaraga. Ibyishimo n’akanyamuneza bagize mu minsi yose yamaze ababonekera mbere yo gusubira mu ijuru, byarenze kure cyane amaganya n’agahinda batewe n’ubugome bw’abamuhigaga bagashirwa bamubambye ku musaraba. Ibyo YEZU yari yarabwiye abigishwa be byerekeranye n’urupfu rwe, byarujujwe rwose. Ibindi yagendaga ababwira ko isi itazigera yishimira umutsindo we, ko izabatoteza ariko ko uko byagenda kose bazatsinda, na byo byarujujwe. Natwe kandi turi ku isi muri iki gihe, Ijambo rya YEZU KRISTU ritugeraho nk’UKURI nyakuri. Bityo, uko twaba tumeze kose: twaba turwaye, twaba dukennye, twaba turi mu mahari, twaba twanzwe, twaba turengana, twaba mu byago bikomeye, YEZU araduhumuriza agira at: “Ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo”. Ni byo koko, nitwinjira mu ibanga ry’izuka rye, agahinda n’amarira bizarangira byose. Dukomere rero, twizere kuko ishavu ni iry’akanya gato. Ikindi kandi, umwidogo w’isi ntuzabuza Kiliziya ya YEZU gukomeza kwamamaza ko YEZU ari we Mukiza nk’uko Pawulo atahwemye kubyigisha abayahudi bari barahungiye i Korenti.

Dutsindagire ingingo ya mbere y’inyigisho dusigaranye kuri uyu munsi: AMAKUBA YO KU ISI, NI AY’AKANYA GATO. Ni byo koko, uyu munsi YEZU KRISTU ashaka kugera ku mutima w’abantu bamumenye ariko babona ko bagirijwe impande zose. Kuba umukristu si byo birangiza ibibazo byose umuntu ahura na byo kuri iyi si. Umukristu na we arababara, ararwara, arapfusha, arangwa, abura ibyara, arakena n’andi amaganya yose ashobora kubaho. Bamwe bibwira ko ibyo bibazo byose birangizwa no kuvuga amasengesho. Oya da! Ibyo ni ukwibeshya. Tuzi ko YEZU KRISTU na we kuri iyi si yahuye n’amakuba menshi. Kuki yemeye gusangira natwe ayo mage yo ku isi? Yagira ngo yerekane ko ibyo byose atari yo maherezo. Kuva ku cyaha cy’inkomoko, muri rusange, isi yabaye akabande k’amarira! Ariko rero twagize amahirwe kuko ijuru twavukijwe na secyaha Imana Data Ushoborabyose yariduhamagayemo mu Mwana wayo YEZU KRISTU. Icyazanye YEZU KRISTU ku isi, ni ukutwereka ko dushobora gutambuka mu makuba yo ku isi tukaganisha roho yacu mu ijuru. Nta cyago na kimwe cyo ku isi gishobora kukubuza kujya mu ijuru kubanayo na WE. Hari ikintu kimwe rukumbi cyakubuza ijuru: ni icyaha cyagota umutima wawe kikanatuma uhakana burundu YEZU KRISTU kandi ari WE utwereka inzira yo kugera kuri DATA Ushoborabyose. Urupfu rwa YEZU rwabaye urw’akanya gato. Ako kanya gato gashushanya urupfu rwo ku isi rutwigarurira mu kanya tubaho hano ku isi. Urwo rupfu mvuze kandi, ruragenura igihe cyose ushobora kubaho utishimye bitewe n’amakuba akwagirije. Nta muntu uzaba mu bushamguke bw’isi ya nyuma y’icyaha cy’inkomoko ubuziraherezo. Buri wese agomba kunyura mu mibabaro (urupfu) akagera ku rupfu rw’umubiri agahinguka mu bugingo bw’iteka akishimana na YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Agomba buri munsi kumenya icyaha cye no kwicuza abikuye ku mutima.

Ingingo ya kabiri: KUDAKANGWA N’IBYISHIMO BY’ISI. YEZU yatubwije ukuri agira ati: “Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima”. Mu gihe uwemera KRISTU yihatira kuba indahemuka muri byose, isi yo imiha urw’amenyo. Ibyo bitwibutsa igihe YEZU yari ku musaraba maze abagome bakamukwena ari na ko bamushinyagurira. Bumvaga ahari ko ubugome bwabo ari bwo yashoboraga gukoresha. Ntiyashatse gutsinda inabi akoresheje inabi. Yemeye gusuzugurwa ariko aratsinda kandi Inkuru Nziza ye ibohora imitima y’impabe nyinshi. Ni kenshi bamwe mu bakristu bambaza impamvu y’ingorane za hano ku isi. Ngo kuki bagomba kubabara kandi nta makosa barimo, nta kurwanya YEZU KRISTU bagamije! Iyo babashije kuzirikana bihagije ku buzima bwa YEZU babona igisubizo gikwiye. Kugira ngo bamwe biyibagize ibibazo biyegurira imyidagaduro yo ku isi: ngobo abashaka ihumurizwa mu itabi cyangwa mu bindi biyobyabwenge, mu mayoga, mu bagore, mu bagabo cyangwa mu bundi buhemu secyaha ibabeshya kuramuka. Hari n’abakeka ko ibibazo byabo bizakemuka nibahungira mu madini y’ibyaduka cyangwa bakemera inyigisho zibonetse zose. Ibyo byose uwa-KRISTU arabireba agahitamo inzira y’umusaraba wa YEZU KRISTU. Guhitamo inzira ya gihogere, ni byo byoroshye ariko ni ko kwicira urupfu rw’iteka.

Ingingo ya gatatu: GUHAMYA KO YEZU ARI WE MUKIZA. YEZU WAZUTSE, amaze kubonekere intumwa n’abigishwa be, bose bashize amazeze. Bamenye bidashidikanywa ko ARI WE MUKIZA. Biyemeje kumwamamaza aho bazanyura hose kugira ngo umwemeye wese AKIZWE. Isomo rya mbere ryadusobanuriye neza uburyo Pawulo intumwa yakwije iyo nyigisho i Korenti. Mu gihe abayahudi bari bahageze bakomeje kunangira, hari abandi bakiriye iyo Nkuru Nziza irababohora basagwa n’ibyishimo. Nta ntumwa n’imwe ikwiye gucika intege. No muri iki gihe, hari abantu biyoroheje bemera kwakira UMUKIZA. Ntitugacibwe intege n’abantu bibwira ko bakomeye ariko bakanangira, bakarwanya iby’Imana, bagashyiraho n’amategeko arengera sebyaha. Ni ngombwa gukomeza gusobanura hose uburyo YEZU KRISTU ARI WE MUKIZA. Nta kurambirwa, nta kugira ubwoba imbere y’abakomeye bo kuri iyi si. Kwigisha Inkuru Nziza, si ukuvuga amagambo ya “diplomatie”, Ni ukuvuga UKURI twumvanye YEZU KRISTU. Hari abantu bashaka kwemeza ko ari bo bakiza, ko ari bo isi yakesha umukiro. Kuva ku bapfumu kugera ku banyamaboko bo ku isi, duhura na bamukiza batishoboye nabo ubwabo. KRISTU NI WE MUKIZA.

Inyigisho y’uyu munsi itume dusabira kurushaho abantu bose bari mu mage cyane cyane abamenye YEZU KRISTU. Tubasabire gukomera, kubura amaso bakareba KRISTU we wenyine ushobora kubahumuriza. Mu kubasabira kandi, ntitukarangwe n’amagambo gusa. Buri munsi twitoze no kubatega amatwi tubafashe uko dushoboye ku mutima no ku mubiri. Dusabire cyane abaheranywe n’imyidagaduro yo ku isi. Umutima wa bene abo uba warazibiranyijwe n’ubuvunderi bw’iby’isi maze iby’ijuru bakabisuzugura. Tubasabire kuzuka bamenye ushobora kubakiza. Dusabire abogeza Inkuru Nziza, abiyeguriyimana, abapadiri n’ abepisikopi kugira ngo badashukwa n’iby’isi. Bayibemo babiba UKURI kwa KRISTU. Twisabire twese guhora duhindurwa n’inyigisho YEZU KRISTU atugezaho muri Kiliziya ye ntagatifu.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA