Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

22 Gicurasi 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 20, 17-27

2º. Yh 17, 1-11a 

Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose 

Uyu munsi, ni umunsi wo kurata ibigwi byacu. Buri wese muri twe, akwiye gutobora akarata ibigwi bye muri Nyagasani YEZU. Dore tugeze ku munsi wa gatanu dusenga ngo Roho Mutagatifu atumanukire. Dukomeze kwitegura neza iyo Penekositi. Dukeneye kuvugururwa muri Roho Mutagatifu kugira ngo ibyishimo bimuturukaho byongere uburyohe aho turi hose. Uwo dukurikiye, YEZU KRISTU watubwiye IMANA Y’UKURI, na We ntiyigeze arambirwa mu kutugezaho ibyivugo bye. 

Mu Ivanjili ya none, YEZU aragaragazanya ishema icyivugo cye: “Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora… Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi”. Icyivugo cya YEZU, ni uguhesha ikuzo Data Ushoborabyose. Guhesha ikuzo Data, ni ukudaha urwaho ikinyoma aho kiva kikagera. Ni ukubaho mu Kuri. YEZU yarabigaragaje. Yabaye mu Kuri ubuzima bwe bose. Ubwe nyine, yabaye mu isi ari UKURI, INZIRA n’UBUGINGO. Abigishwa be ndetse n’abahakanye barabyiboneye. Abigishwa bishimiraga ko YEZU yatangazaga Ukuri ku buryo butandukanye n’ubucanshuro bwa bamwe mu Batware ba Isiraheli. Bambwe muri rubanda ariko n’abigishamategeko baramurwanyije. Ntiyigeze adohoka mu gutangaza ukuri. Ikivugo cye kiranga ibigwi bye, ni uko yahamije Ukuri kwa Data kugeza ubwo ahamijwe umusaraba. Umusaraba wabaye umukono w’abemeye gukurikira YEZU batabeshyabeshya. Nta n’umwe ariko wabishoboye atambaje Roho Mutagatifu: imbaraga z’Izuka rya KRISTU zabatemberagamo maze bakaba indatsimburwa mu guhamya IMANA y’UKURI nta kubeshyabeshya. Ibindi bigwi bivugwa none, ni ibyo Pawulo Mutagatifu aririmbana umutima ukeye. 

Ni byo koko, Pawulo intumwa afite ikivugo gihamye: “Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mumagorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’abayahudi”. Ni nk’aho iyo ntumwa idacogora yavuga ati: Ndi Rudakangwa ibitotezo. Ndi Mwene YEZU KRISTU. Kuva aho yemereye YEZU, Pawulo yabaye intwari yabyirukiye gutsinda imitego yose. Yagiriye akamaro amakoraniro yagiye ashinga. Yabasigiye umurage udashingiye ku karimi keza. Uwo murage, ni uwo gukunda cyane YEZU KRSTU. Iyo urwo rukundo rukataje turufitiye YEZU KRISTU, nta kabuza, imbaraga z’umutsindo wa YEZU zirigaragaza. 

Icyivugo cya YEZU cyakongeje umutima wa Pawulo maze na we agakora mu nganzo akavuga ibigwi bye, nikidutere natwe muri iki gihe guharanira ko ubugwari bwose butsindwa mu Izina rya YEZU KRISTU. Nta mwigishwa w’ukuri wigeze arangwa n’ubwangwe. Iryo shyano rigwira Kiliziya, iyo abashinzwe kuyobora abandi muri Kiliziya badashyize imbere gukiza roho zumiranye. Iyo bishyira imbere bagamije ibyubahiro n’amakuzo, nta yindi manga bahirimaho itari ukurangiza nabi, nta bigwi bifatika bafite bishingiye ku Ivanjili. Iyi mpanuro irareba umuntu wese wabatijwe mu Izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Kwisuzuma, kwivugurura, buri wese arabikeneye kugira ngo yinjire muri Penekositi Nshya y’ibyishimo, amahoro n’ubutwari buranga uwemera gushinga ubuzima bwe ku KURI kw’IMANA y’UKURI iduhamagarira kumenya YEZU KRISTU yatumye kutuyobora inzira y’UBUGINGO BW’ITEKA”. Ese ikivugo cyawe muri YEZU, ni ikihe? Ibigwi byawe, ni ibihe? Ese amiringiro yawe, ni ayahe? Itoze kubigaragariza abandi imbere n’inyuma, sebyaha izatsindwa haganze YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. 

BIKIRA MARIYA ASINGIZWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA