Inyigisho yo ku wa 6 w’Icyumweru cya 2 cya Adiventi, C, Ku wa 15 Ukuboza 2018
Amasomo: Sirak 48,1-4.9-11 // Mt 17,10-13
Bavandimwe, dukomeje urugendo rutuganisha ku byishimo n’amahoro dukesha amaza y’Umukiza w’isi Yezu Kristu. Amasomo ya Liturujiya akomeza kutwinjiza muri iryo banga, uburyo abantu biteguye Umwana w’Imana n’intangiriro y’indunduro y’ibyamuvuzwe byose. Kuva kuri uyu wa kane, hakomojwe ku nteguza ya Yezu. Uyu munsi iragereranywa na Eliya.
- Kuki Eliya agarukwaho mu maza y’umukiza?
Mu bijyanye n’amateka y’icungurwa rya muntu n’isanasanwa ry’iyi si, tubona uburyo Imana yigaragarije cyangwa yabanye n’Umuryango wayo nk’uko tubisoma mu bitabo Bitanu byitirirwa Musa ndetse n’ibindi bivuga ku buhanuzi mu buryo butandukanye. Muri abo bahanuzi ba kera, Eliya akagaragazwa nk’uruta abandi bose nk’uko yari anabahagarariye ubwo yaganiraga na Yezu na Musa igihe Yezu yihinduraga ukundi (Mt 17,3). Igitabo cy’Abami kitubwira ubuzima bwa Eliya n’uburyo yazuye umwana w’umupfakazi (1 Bami 17,1-19,21). Na ho Mwene Siraki agatsindagira ibigwi n’ububasha bye bigereranywa n’umuriro ndetse n’ijambo rye ritwika nk’uburyo bwo gusukura no kurema ibintu bushya. Icyakora bamwe bakibaza impamvu mu bitangaza Imana yakoresheje Eliya, havugwamo n’ibyagize ingaruka mbi ku bantu nk’inzara, amapfa no kumanura umuriro. Ariko ibyo byose, muri iyo mvugo ya kera, byari bigambiriye gukiza benshi basigaye no gukangura bose kubera ubugomeramana bwari bukabije kandi bworeka imbaga nyamwinshi. Ariko ubusanzwe Imana ntiyishimira urupfu rw’umuntu kabone n’ubwo yaba ari umunyabyaha. Byongeye, kubera ko Eliya yajyanywe ku ijuru bamureba, bumvaga ko azagaruka ( 2 Bami 2,11-13) bityo agashyirwa mu miburo y’ibihe bishya bizaza bizabeshaho n’abazaba barapfuye umwanditsi yita ko bazaba “basinziriye mu rukundo” (Sirak 48,11). Kubera iyi mpamvu, Eliya agafatwa nk’umuhanuzi ukwiye mu gutegura bya hafi amaza y’Umukiza uko umuhanuzi Malakiya yabitsindagiye (Mal 3,23-24).
- Yohani Batista nka Eliya wagombaga kuza
N’ubwo ubuhanuzi kuri Eliya bugaragaza ko yagombaga kugaruka ubwe ngo ategurire Umukiza, nyamara haje Yohani Batista. Yohani Batista rero ntabwo ari Eliya nyirizina byatuma abantu batekereza ko Eliya yongeye kubyarwa maze agahabwa undi mubiri (métempsychose). Ariko Yohani Batista ni Eliya mu bijyanye n’ubutumwa, inshingano n’ububasha bahuriyeho kandi byagombaga kuzuzwa igihe kigeze. Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza Yohani Batista nk’umuhanuzi ndetse nk’umuntu uruta ababyawe n’umugore (Mt 11,11). Akaba yarahawe ubutumwa koko bwo guteguriza Yezu Kristu, yigisha kandi atanga Batisimu yo kwisubiraho. Bityo aharanira ibihe bishya bigaragazwa n’ubumwe hagati y’abantu n’Imana (Umubyeyi wabo) cyangwa se hagati y’abana n’ababyeyi babo mu buryo bufatika. Ariko ibyo bihe bishya byageze no ku nzego zose n’ubuzima bwose bw’abantu kugeza ku bigande byagizwe intungane (Lk 1,16-17). Akaba yaravugaga ijambo ry’ukuri n’umukiro ntacyo yikanga kabone n’ubwo yarivuga mu mvugo ikakaye igereranya abantu n’inyoko z’impiri ariko bikarangira abantu babohotse babazanya bati “noneho tubigenze dute ?” (Lk 3,7.10). Nta cyiza kiruta kumenya icyo gukora no kugikorana urukundo n’ibyishimo. Gusa amahitamo ya muntu aratangaje: aho ahitamo ikinyoma kuruta ukuri, urupfu kuruta ubuzima, gusenya kuruta kubaka, kurindagiza abato kuruta kurera, kwica kuruta gukiza n’ibindi nk’ibyo. Urupfu rwa Yohani Batista n’izindi nzirakarengane ni ingaruka z’ibyo.
- Kutamenya Yohani Batista bijyana no kutakira Yezu nk’Imana
Iki kibazo ku nteguza ya Yezu cyaje gikurikira ubuhamya bwa Petero wavuze ko Yezu ari “ Kristu, Umwana w’Imana Nzima” (Mt 16, 16) ndetse n’ikuzo Yezu yagaragaje yihindura ukundi (Mt 17,1-7). Bityo bituma abigishwa ba Yezu bashoberwa bahereye ku byari biteganijwe mu Byanditswe bitagatifu ndetse n’amagambo y’abigishamategeko n’abafarizayi ndetse na bamwe mu Bayahudi batemeraga ko Yezu ari Mesiya. Ibi bigatuma bamwe bibwira ko Kristu ashobora kuba ari we Eliya nk’igisubizo Yezu yahawe abaza ngo “rubanda ruvuga ko ndi nde” (Mt 16,14) cyangwa gihe Abayahudi bamubazaga ngo “uzakomeza kuturerega na ryari?” (Yh 10,24). Bityo rero kutamenya Yohani Batista, byatumye bamwe batumva ibya Yezu ndetse no kutemera Yezu bituma batumva uburyo Yohani Batista yamuteguriye koko. N’ubu kandi hari abataramumenya mu rwego rwo kumwemera ndetse n’abemera badohotse, abandi bagahakana cyangwa se umutima ugaharanira icyiza ariko umubiri ukagira intege nke. Ibi bigaragaza uburyo abantu batoroherwa no kumenya by’ukuri Imana n’abantu b’Imana: bigatuma bahuzagurika cyangwa bagaterera iyo. Cyakora ingaruka zo kubangamira imigambi y’Imana, zigaruka ku muntu kuko iyo umubano w’abantu n’Imana wangiritse: umutima urandavura, umubano hagati y’abantu ukahamugarira, imiryango ikahaborera ndetse n’isi ikahahindanira. Maze ubundi abantu bakitana “bamwana” ndetse n’ibisubizo ku cyerekezo cy’ubuzima n’imibereho bikaba ingorabahizi.
Bityo rero dukwiye kongera kuvumbura urukundo nyamana rwuzuye imigambi y’Imana ku bantu n’isi no kwishimira abo bose badufasha kongera guhura n’Imana ngo duhuze umugambi, twiyubake kandi twubake ibizaramba. Yezu Kristu yiyambaje abamutegurira inzira ariko aho amariye kuza yabaye Inzira, Ukuri n’Ubugingo. Bityo kugendana na We no kwereka abandi iyo nzira y’umukiro birakenewe muri iyi si ya none yuzuyemo impamvu nyinshi zo kudohoka, guhinyura no kwigomeka ku Mana. Umubyeyi Bikira Mariya wakiriye Yezu Kristu atajijinganya, atubere urugero kandi adusabire iteka. Amen.
Padiri Alexis MANIRAGABA