Ijambo ry’Imana n’ibyo kugabura

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA UMWAKA A

Amasomo : Intu 6,1-7;      Zab 33,1.2b-3a.4-5,18-19;      1Pet 2,4-9;         Yh14,1-12

Bakristu bavandimwe, Ncuti z’Imana, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru cya Gatanu  cya Pasika araturarikira kugira uruhare mu bikorwa byiza kuko na Yezu yahamije ko bishoboka ubwo yavugaga ati: “Unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho kuko ngiye kwa Data” (Yh14,12). 

Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura (Intu 6,3).

Namwe nimube nk’amabuye mazima mwubakwemo ingoro ndengakamere. (1Pet 2,5)

Ntimugakuke umutima.(Yh 14,1) Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi.(Yh14,2) Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo.(Yh 14,6). Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho (Zaburi). Aya ni amwe mu magambo ashyigikiye ubutumwa bwo kuri iki Cyumweru bugamije gukomeza ukwizera, ubumwe n’ubufatanye mu nzira yacu ya Gikristu nta gusigana no kuvunishanya, cyangwa se kwibagirwa ibikwiye kandi abakabaye babikora batarabuze.

Kristu wazutse ni we Mushumba mwiza

Icyumweru cya IV cya Pasika: Kristu Umushumba mwiza

Amasomo matagatifu: Intumw 2,14ª.36-41; Z 23(22); 1Petero 2,20b-25: Yoh 10,1-10

Iki Cyumweru cya 4 cya Pasika kiradufasha kurangamira no kwegera Yezu Kristu, Umushumba mwiza. Mu yandi magambo kiratwereka ko ibyo Kristu wazutse akorera mwene muntu bimugira Umushumba mwiza kandi w’ikirenga. Kuri iki cyumweru Kiliziya iboneyeho guhimbaza umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Nyagasani Yezu ahamagarira uwabatijwe wese gukora mu muzabibu we. Ati, “namwe nimujye mu mizabibu yanjye” (Mt 20,4). Iyi nsanganyamatsiko iratwumvisha ko Yezu ararika buri wese ngo amukurikire, amwamamaze maze amuhinduremo umushumba unogeye umutima wa Nyagasani.

Yezu Kristu wazutse ni Umushumba mwiza, kuko:

Ni we Rembo ry’intama. Ni we tunyuraho tukagera ku Mana Data. Ni We Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Jn 14,6). Azi buri ntama ye mu izina bwite ryayo no mu mateka bwite yayo kandi akongeraho kuzimenya zose icyarimwe. Azibungabungira ubuzima akaziha ubwigenge nyakuri n’ubwinyagamburiro bukwiye. Arazahura, ntazifungirana ahatari ubuzima cyangwa aho zibura amahwemo n’ubuhumekero! Azikura mu rugo, akagendana nazo, agakorana na zo urugendo rw’ubuzima; byongeye azijya imbere kugira ngo zimurebereho, zitayoba, zitagwa mu rwobo. Akaziyobora mu rugendo rugana mu ihirwe rihoraho. Icyaza kuzikoma imbere cyose, ni we kigeraho mbere kuko aba ari imbere. Ni Nyambere mu nzira z’urukundo kandi ni we uhara amagara ye mbere y’abandi kugira ngo intama ze zigire ubugingo kandi zibugire busagambye!

Umuntu wese unyuze kuri Yezu agamije kwinjira no gutura muri we, azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. Abahisemo kwinjira no gutura muri we, abo ababera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti bana akaramata haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza.

Dushishoze: n’abashumba babi babaho

Niba Yezu yiyita Umushumba mwiza,-kandi koko ni We- ni uko azi neza ko hariho n’abashumba babi. Abashumba babi ni bamwe bitwaza izina ry’Imana cyangwa imibereho myiza y’abaturage nyamara bitabafasheho ahubwo bagamije kwikungahaza bo ubwabo! Bene aba, ntibashishikajwe na mba n’imibereho myiza y’abo bashinzwe. Hari abaragira izabo bakaziragirana umunabi, umwaga n’ubugugu. Nyamara se, uragiye ize cyangwa izo akunze, ntiyakagombye kwita kuri zose by’umwihariko kuvuza no kwondora izarwaye! Hari abaragira iz’abandi baca inshuro, maze bagahuhura izirwaye, izadaze n’izigenda buhoro buhoro. Hari n’abagambana n’abajura bakiba iz’imishishe maze bakagabana ikiguzi. Hari abazikamira mu gasozi, bakazinyunyuza kugeza ubwo bacura burundu izazo! Aba bashumba babi ni bo Yezu yita abacanshuro! Babona ikirura kije bakihungira bagatererana intama, kikaziraramo, kikazica.

Abashumba babi bariho na n’ubu. Ni babi ababeshya ko bahagarariye abandi cyangwa ko babayobora, nyamara basizanira kugaragirwa aho kuba abahereza b’abandi. Abo bose bigwizaho imitungo banyunyuza imitsi y’abakene ni babi. Ni babi bamwe bitwara nk’intama zimena, zicunga ku jisho zikajya kwiba, zitobora urugo n’uruzitiro zikajya gushakisha amaramuko ahandi kubera kutanyurwa n’iby’iwabo cyangwa kubera gushukura.

N’intama mbi zibaho. Ni mbi za ntama zitanyurwa n’urwuri umushumba mwiza aziragiyemo. Ni mbi za ntama zibundaguza, zibaho zikebaguza zitiyizeye iwazo. Ni mbi za ntama zirirwa zisebya cyangwa zandagaza urugo rw’iwabo mu banyamahanga. Ni mbi zimwe zibaho zigavura, zibira cyangwa zisahurira abo hanze kubera inyungu runaka! Ni mbi za zindi zigenda zirukanka mu madini y’urudaca, ziva aha, zijya hariya ngo zirirukanka ku gakiza zitazi ko zigasize muri Kiliziya imwe, Ntagatifu, Gatolika kandi ishingiye ku ntumwa. Ni mbi na za zindi zitererana abandi zikabavunisha kandi zifite ingabire zahawe zagirira abandi akamaro. Izi ntama ntizigacibwe. Tuzereke urukundo, tuzisabire, tuzifashe, zigarukire Yezu Nyirimpuhwe.

Hari ibiranga intamba nziza: zitega amatwi umushumba wazo. Zizi ijwi rye. Mu majwi menshi kandi anyuranye y’abaza biyita abashumba, zo kubera zizi ibanga ryo gutuza, gushishoza no gutega amatwi zumva vuba ijwi ry’umushumba wazo; zikamukurikira. Ibi bivuze ko umukristu mwiza atega amatwi Yezu Kristu, agashishikarira kumva inyigisho z’intumwa, agashyira hamwe kivandimwe n’abandi mu rukundo no mu kuri, agakunda isengesho kandi agakunda Ukaristiya Ntagatifu: kuyihabwa kenshi kandi neza no gushengerera (Intumw 2,42).

Ikindi gitangaje ni uko intama nziza, ni ukuvuga imwe izi ijwi ry’umushumba wayo mwiza kandi ikamwumvira, ihinduka nayo umushumba mu rwego rwayo. Abumvira Yezu Kristu, bihatira kwanga shitani igihe cyose no kugendera kure ibyo ibashukisha byose, maze bagakurikiza Yezu Kristu. Iyo bamwamamaje rero mu mvugo no mu ngiro ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi, nabo baba babaye abashumba.

Uyu munsi ni twe ntama turagiwe na Kristu, Umushumba mwiza.Ubwo rero twamumenye, tumwumva, twamukurikiye kandi twihatira kumukurikiza, uyu munsi aratwohereza. Mbere na mbere mu ngo zacu, mu bo duturanye n’abo tugendana ndetse n’aho dukora, aho tubarizwa hose.

Icyumweru cyiza

Padiri Théophile NIYONSENGA

Hitamo kugendana na we

Inyigisho yo ku cyumweru cya III cya Pasika/umwaka A

Amasomo: Intu 2,14.22b-33; 1Pet 1,17-21; Lk24, 13-35                  

“YEZU NI MUZIMA, HITAMO KUGENDANA NA WE”

Bavandimwe muri Kristu, Yezu naganze iteka.

Ivanjiri yo kuri iki cyumweru cya gatatu cya Pasika, iragaragaza ishusho y’ubuzima bwa  benshi muri twe mu mubano wacu na Yezu Kristu, wemeye kubabara, gupfira ku musaraba maze akazukira kudukiza ikibi n’urupfu. Twiyumviye babiri mu bigishwa be, umwa batubwira izina rye, undi oya, ndaguhamagarira kuhashyira iryawe, nanjye ni uko.

Impuhwe

KU CYUMWERU CYIMPUHWE Z’IMANA A, 16/04/2023

Intu. 2, 42-47; 1 Pet 1, 3-9; Yh 20, 19-31.

Impuhwe z’igisagirane

Bavandimwe, iki cyumweru, ni Icy’Impuhwe za Nyagasani. Twitoze kuzakira ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.