Pawulo na Barinaba mu butumwa

Inyigisho yo ku cyumweru cya V cya Pasika C, ku wa 19 Gicurasi 2019

Amasomo matagatifu: Intu 14,21b-27; Z 114; Hish 21,1-5a; Yh 13,31-33a.34-35

Pasika ya Kristu iragenda irushaho gukura no gusagamba mu bemera

Turangije ibyumweru bine bya Pasika. Dutangiye icya 5. Pasika ya Yezu Kristu iragenda irushaho gukura no kuba Pasika y’abemera. Intumwa za Yezu n’abo zigenda zitora ngo bazifashe bafite umwanya ukomeye cyane mu kwamamaza Yezu wazutse. Ni bo bahamya nyabo kandi b’ikubitiro b’izuka rya Nyagasani. Ni mu gihe, biboneye imbonankubone Yezu wazutse, we wagiye abiyereka ku buryo bwinshi kugera n’ubwo asangiye na bo kugira ngo bashire amazeze, bemere, batazagera ubwo bashidikanya. Uwo bamamaza, ni Kristu muzima; yarazutse. Si umuzimu; ariho, abeshaho abe, ntahwema kubiyereka no kubakomeza mu butumwa bwabo abakoresha ibimenyetso n’ibitangaza bigaragara.

Ububasha bw’izuka rya Nyagasani bwigaragariza mu Iyogezabutumwa ndakumirwa

Petero amaze kwihurira n’Uwazutse yateruye ashize amanga, imbere y’abategetsi ati: Uwo Yezu mwishe mumumanitse ku giti cy’umusaraba, Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu kandi yaratwigaragarije twe abariye kandi tukanywera kumwe na we (soma Intu. 10,34.37-43). Petero yakomeje guhamya izuka ari na ko ahamagarira abayahudi kwitandukanya n’abayobye (Intu. 2,36-41). Petero hamwe n’izindi Ntumwa bakomeje guhamya izuka rya Yezu, bakora ibitangaza mu zina rye. Abantu benshi beremeye; imiryango myinshi irabatizwa ndetse ab’umutima woroheye Imana bacika ku migenzo n’imyemerere ya gakondo, bemera Yezu wazutse. Ibi byatesheje umutwe abatware bamwe na bamwe bari batewe inkeke n’uko abantu benshi nibemera uwo Yezu, bo bazabura abayoboke kandi ko bazavumbura ikinyoma cyabo. Ni bwo bigiriye inama yo gucecekesha Intumwa.

Nta wacecekesha uwahuye na Yezu wazutse

Intumwa ntishobora guceceka cyangwa gufungirana muri yo Yezu wazutse uyituyemo. Ni byo Petero yahamije ubwo yeruriye abanyamaboko ko adashobora na rimwe guceceka izina rya Yezu isi yose ikesha umukiro. Byongeye ntibashobora kumvira abantu kurusha Imana!

Ubu buhamya bukomeye kandi bushize amanga bwaranze kandi Pawulo Mutagatifu na mugenzi we Barinaba. Aba bombi barigishije, barabatiza ahitwa i Perige, barakomeza bimika Yezu wazutse mu bemeye b’i Antiyokiya. Kubera ishyari ry’abatware b’abayahudi, izo ntumwa zahizwe bukware, zijya kwamamaza Inkuru nziza y’izuka mu batari abayahudi, bafatwaga nk’abanyamahanga! Bamwe bateragirana “ikirezi” nyamara abandi bacyifuza! Bamwe batagaguza “ibiryo” mu gihe abandi baba babyifuza ndetse bo iyo hagize ubibaha babicunga neza ku buryo nta bipfa ubusa! Iby’isi ni amabanga! Bamwe bagenda bahakana Yezu mu gihe abandi bagenda bamwemera ndetse bamukurikira cyangwa bamukorera batiziganya!

Urwanya izuka aba yikoza ubusa: none se abahize Pawulo biruhirije iki ko imbuto y’ubukristu babibye i Antiyokiya mbere y’uko bameneshwa ko yakuze, kugera n’ubwo izina “abakristu” ritangiriye aho nyine i Antiyokiya? Bimajije iki ko n’ihunga ryabo ryababereye urubuga rwo kwamamaza no guhamya aho bageze hose Yezu wazutse! Ahubwo mu kumeneshwa basaruyemo ibyishimo byo kuba batotejwe bazira Ugaragara, Uriho kandi watsinze icyaha n’urupfu maze akabeshaho. Nta byishimo birenze ibyo kuba watotezwa uzira ukuri kw’ijuru wemeye kuko muri iyi si hariho n’abatotezwa bazira ububwa bwabo cyangwa amafuti yabo. Roho w’Imana amurikiye nahitamo gutotezwa nzira ukuri kw’Imana aho kuba nazira amafuti yanjye!

Ibyishimo by’intumwa ntibituruka gusa ku izuka rya Nyagasani. Bikomoka kandi no kuba abari abapagani n’abanyamahanga bo bakira ku bwinshi no mu byishimo Inkuru nziza ya Yezu wazutse. Pawulo na Barinaba ntibayobewe ko bazanyura mu magorwa menshi nibakomeza kwamamaza Yezu wazutse. Ariko kandi ntibabireka kuko bazi neza ko umusaraba w’inkuru nziza y’izuka ari wo bo ubwabo n’imbaga yose y’abemera bazakesha kwinjira mu Ngoma y’Imana. Mu mvune nyinshi, mu bitotezo n’andi magorwa yose nta na kimwe cyababuza gukurikira Yezu no kumwamamaza. Intumwa nyayo ntiyiyamamaza kandi ntiharanira ikuzo ryayo cyangwa inyungu bwite. Birabahagije rwose kuba Nyagasani akomeje kugururira abanyamahanga irembo ry’ukwemera abigirishije intumwa.

Nyagasani yugururira abantu umukiro atunyuzeho

Dushime umwami wacu Yezu udukunda cyane, we wemeye kudutoramo intumwa, abasaseridoti kugira ngo abakoreshe kandi abanyureho atwugururira irembo ry’ukwemera. Koko nta cyo kubaho byari kuba bimaze iyo tutaza kugira amahirwe yo gucungurwa. Ariko se kandi twari gucungurwa gute iyo tuba tutarabonye abatumenyesha Yezu Umukiza? Dushimire cyane kandi dusabire abatugejejeho n’abakomeje kutugezaho Yezu Kristu. Ku bw’Intumwa za Yezu turi kumwe kandi ziduha amasakramentu y’ijuru bamwe mu bari barishyingiye bituriye mu cyaha cy’ubusambanyi ndetse barabubyariyemo, ubu bagarukiye Imana none bitwa umuryango “mutagatifu” na Kiliziya y’ibanze. Abari baravutse ku bw’umubiri no ku bw’ubushake bwa muntu, ubu bongeyeho kwitwa abana b’Imana babikesha Batisimu. Bene abo bafite ubwenegihugu bubiri: ubu bw’igihugu cyacu tuvukana kandi buhita n’ubundi bw’ijuru butugira abana b’Imana, barumuna ba Kristu, abasangiramurage ba Kristu; ubwenejuru buzatubeshaho iteka ryose. Nta yindi tike dusabwa izatugeza mu ikuzo rya Yezu wazutse uretse ukwemera, ukwizera n’urukundo. Urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu duhamya turebeye kuri Yezu Kristu, ni nk’umurunga uhuza kandi ukuza muri twe ukwemera n’ukwizera.

Twimike kandi twikuzemo urukundo rwa Kristu

Urukundo bavomye kuri Kristu wazutse ni rwo rwatumye Pawulo na Barinaba bakora mu mvune zikomeye urugendo rwabo rwa mbere rw’Iyogezabutumwa. Ni rwo rwatumye abenshi mu banyamahanga bemera Yezu Kristu kandi bamwe muri bo bemera guhabwa ubutumwa bwo kwitangira no kuyobora abandi muri izo kiliziya zari zigishingwa. Urukundo ni rwo rutuma bamwe mu bakristu bemera, nta gihembo, kwitangira ubutumwa ni umurimo mutagatifu mu Muryango Remezo, mu Nama, muri Santarari na Paruwasi. Abo bose babishimirwe kandi nta gushidikanya ko nibabwuzuza neza mu bwitange n’ubunyangamugayo bazambikwa ikamba ridasaza na Yezu wazutse (haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza). Ahari urukundo n’umubano mwiza Imana iba ihari.

Kubera urukundo, Pawulo na Barinaba bakubutse mu rugendo rwabo rwa mbere rw’iyogezabutumwa bagarutse i Antiyokiya batekerereza, basangiza bagenzi babo uko ubutumwa bwagenze. Bimwe mu biranga abashyize imbere urukundo rw’Imana ni ugusangira ubuzima bw’ukwemera, guhurira hamwe, gusaranganya ubushobozi n’ubutunzi, kujya inama, kubahana no kurebera hamwe icyakuza ingabire z’Imana zibarimo. Ubusabane n’umusangiro waba usanzwe waba uw’ukwemera n’isengesho byose byuzurizwa kandi bikagira agaciro k’ijuru mu busabane ndengakamere bw’Ukarisitiya. Muri Yo, Kristu atwereka urukundo nyarwo mu bikorwa no mu bwitange, akatubera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti tubana ubuzira herezo. Dusabe inema yo guhabwa neza Ukarisitiya, Isakramentu ry’urukundo.

Padiri Théophile NIYONSENGA