1.4. Umwuka w’ubutagatifu
Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti yari umusaseridoti wifitemo mbere na mbere guharanira ubutungane n’ubutagatifu. Aho ni ho yavanye imbaraga zo gukora ibikorwa byinshi by’iyogezabutumwa aho yashinze amaseminari mato n’amakuru, za misiyoni na za diyosezi.
Iyo dusomye amabaruwa ye n’ibindi bitabo byanditswe cyane cyane ku itangizwa rya kiliziya mu karere U Rwanda rubarizwamo, twibonera neza ko Umwepisikopi Hiriti yashakaga mbere na mbere ubutagatifu we wemeye gusiga byose, akarangwa n’ubutwari mu butumwa, akaba intangarugero mu kurera.
1.4.1. Gusiga byose
Kuva akiyumvamo umuhamagaro wo kuba umumisiyoneri, ntiyazuyaje mu gusiga igihugu cye, ababyeyi be n’abavandimwe be mu gihe yagombaga kujya mu bice bya Afurika kandi yari azi neza ingorane ziremereye abamisiyoneri bahura na zo. Mu mabaruwa yandikiraga ababyeyi be, dusomamo ubwitange buranga umutima uharanira ubutagatifu. Dusome amwe mu magambo yandikiye se mu Kuboza 1879. Yagize ati: “Ibikorwa byanyu byose mubigirira Imana.Nsabagizwa n’ibyishimo iyo ntekereje umunsi muhire uzaduhuriza mu bumwe bw’intatana. Mu byo nifuza byose, ntegereje uwo munsi uzaba intangiriro y’ubuzima bw’iteka butarangwa n’umubabaro, imvune n’iminaniro. Mubyeyi nkunda ifatanye nanjye mu kwifuza uwo munsi inshuro nyinshi ku munsi (…) kuko iyo twifuza cyane ikintu biratinda tukakigeraho”1.
Yohani Hiriti se wa Musenyeri Hiriti yagize ingorane zo kubona umuhungu we mukuru ajya ishyanga kure aho atazongera kumubona. Yakundaga kumwandikira agamije kumwumvisha ingorane zo kujya kuba umumisiyoneri kure. Uwo mubyeyi yakomezaga kugira icyizere cy’uko umuhungu we azageraho agacisha make ariko ibaruwa Musenyeri Hiriti yandikiye se mu 1883 itwumvisha intego ze:
Amabaruwa ya nyuma mwanyandikiye yumvikanamo umubabaro n’agahinda ko kuba mbari kure ku buryo ntashobora na rimwe kugira icyo mbafasha mu bisanzwe yemwe no mu minsi yanyu ya nyuma. Yego ndabyumva, gutura abana banyu; iyo mubeguriye Imana burundu, ni ibintu biremerera umutima wanyu ukunda ariko se ibihembo Imana ibateganyiriza mwizigamira mu ijuru mbere y’uko mujyayo, mugira ngo si ibyiza bihambaye? Ese ntimwizera Imana ku buryo mugira Ubwoba bw’uko yazabaterarana mugeze mu za bukuru? Ni ukuri ibyo ntibirangwa ku Mana nziza kuri bose. Ese mwahitamo ko abahungu n’abakobwa banyu babaha amafaranga na zahabu aho kubashakira ibyishimo bizahoraho? Ni ukuri nta mahuriro ari hagati y’ayo moko abiri y’ibintu. Ibya nyuma ni byo bisumbye ibya mbere, nabibahera ubuhamya njye wigomwe byose kubera urukundo rw’Imana yanjye. Ntimukisubize igitambo mwahariye Imana, icyo njyewe natanze gitambutse icyanyu, kiraremere cyane. Cyakora nizeye ko imbaraga n’ubutwari mwancengejemo nkiri muto bizankomeza mu biganza by’ugororera karijana2.
Musenyri Hiriti yahuye na se bwa nyuma mu 1895. Ibaruwa yamwandikiye nyuma amusezeraho, na yo igaragaza ubutagatifu bw’uyu mubyeyi wa Kiliziya mu Rwanda: “Ngiye mpumurijwe n’urukundo mufitiye Imana. Tuzahurira ku Mwigisha wacu mwiza, ku Mubyeyi wacu Mutagatifu cyane cyane mu kuvuga ishapule. Mujye muyivuga buri mugoroba mwifatanyije nanjye! Imana irakarama! Imana irakarama! Niduhe umugisha mu marira yo gusezeranaho!”.
Musenyeri Hiriti yari yagaragaje akiri muto ingabire nyinshi nko gukunda isengesho, kugira umuhate ku murimo, umuziki no gucuranga inamga no kwita ku biti byera imbuto. Abakurikiraniye hafi amateka y’umuryango wa Musenyeri Hiriti, bahamya ko izo ngabire zose azikomora kuri se. Ni na we wamufashije mu kunoza ibijyanye n’ubwenge ku buryo Yohani Yozefu Hiriti yitamuyemo umwarimu w’umuhanga, umwanditsi w’igihangange n’umuntu uzi gucunga neza umutungo.
Imiterere ya Yohani Yozefu Hiriti, nta gushidikanya, igaragaza ubutagatifu yagaragaje mu bushobozi no gushira ubwoba aho yoherejwe hose.
1.4.2. Gutinyuka
Uwo mwuka w’ubutagatifu waranzwe no gutinyuka. Abatagatifu ntibatinyaga iyo babaga bimirije imbere kogeza inkuru nziza. Tuzi ko ab’ikubitiro mu batagatifu babaye abahowimana barangamiye Ntama wishwe ariko akigaragaza mu mutsindo we mu Izuka. Muri rusange abamisiyoneri babanje gutinya gukandagiza ikirenge cyabo mu Rwanda kubera ko hari harakwiriye inkuru zavugaga nabi Abanyarwanda. Mu Burayi hari impuha z’uko abami b’i Rwanda bari abantu badashaka na busa ko abazungu binjira mu Rwanda3.
Igihe umuryango wa Hiriti wumvise ko umwana wabo yoherejwe mu Rwanda, bose barahindaganye. Bagize ubwoba kuko hari amamisiyoneri batari bake bari bamaze kugwa mu karere U Rwanda rubarizwamo. Hagati y’umwaka w’1884 n’1899, abamisiyoneri batanu bose bari muri misiyoni ya Kamoga, bari bamaze gupfa bazize indwara zidasobanutse. Hari n’abandi bari barishwe ku buryo buteye ubwoba. Mu 1881 abamisiyoneri babiri biciwe i Burundi ubwo batangizaga misiyoni ya mbere muri icyo gihugu. Abo dushobora kubita abamaritiri. Ni Padiri Joseph Augier (1851-1881) na Padiri Toussaint Deniaud (1847-1881). Musenyeri Hiriti yari abazi bombi. Ibyo ntibyamuteye guseta ibirenge, yaratinyutse atangira urugendo rumuganisha mu Rwanda kuva mu Ugushyindo 1899 kugera muri Gashyantare 1900. Ageze yo, yandikiye ababyeyi n’abavandimwe be ibaruwa nziza agira ati:
Imana yahaye umugisha urugendo rwacu maze dushinga misiyoni nshya mu gihugu cyiza cyamaze ibinyejana gifunze ku munyaburayi wese: ni igihugu gifite ejo hazaza; umwami waho afite abantu bagera kuri miliyoni ebyiri, ibyo ntibisanzwe muri Afurika. Ubona yizewe kandi n’abantu be ni abanyabwenge. Ineza y’Imana isa n’iyabateguriye by’umwihariko kwakira Inkuru nziza”4.
Ubukungu Musenyeri Hiriti yari yifitemo ku bw’ingabire zose yahawe, ni bwo bwanamuteraga imbaraga kuko yumvaga ibyo yahawe agomba kubisangiza abandi cyane cyane abakene ba kure muri Afurika, aho yoherejwe kumenyekanisha Inkuru Nziza y’Umukiro wa Yezu Kirisitu.
1 MGR. Jean Joseph HIRTH, Ibaruwa yandikiye se, 27/12/1879.
2 MGR. Jean Joseph HIRTH, Ibaruwa yandikiye se mu 1883.
3 P. STEFAAN MINNAERT, M. AFR., Premier Voyage de Mgr. Hirth au Rwanda. Contribution à l’étude de la fondation de l’Eglise Catholique au Rwanda, Les Editions Rwandaises, Kigali 2006, 89. (P. STEFAAN MINNAERT, M. AFR., Urugendo rwa mbere rwa Musenyeri Hiriti mu Rwanda. Umuganda mu bushakashatsi ku ishingwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda).
4 P. STEFAAN MINNAERT, P. 90.