Inyigisho: Mwigisha, mpa kubona!

Inyigisho ku cyumweru cya 30 gisanzwe B,

Ku wa 28 Ukwakira 2012 

Amasomo: Yer 31, 7-9; Heb 5, 1-6; Mk 10, 46-52

Inyigisho yateguwe na Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda 

Mwigisha mpa kubona 

1.Ni icyifuzo dusangiye 

Mwigisha mpa kubona. Iyi nteruro ngufi ntangije iyi nyigisho y’icyumweru cya 30 gisanzwe,B, ni interuro yavuzwe n’impumyi Baritimeyo, mwene Timeyo, atakira Yezu wari umunyuze iruhande ngo amukize. Nanjye ndumva nayigira iyanjye kandi ndakeka ko hari benshi dusangiye iki cyifuzo niba atari bose. Kuko usibye kuba ari ijambo rivuganywe ukwemera, ni n’isengesho. 

2. Gukira ubuhumyi bukabije 

Bavandimwe, ubuhumyi ni ubumuga bubi. Abahanga mu buvuzi(médecins) no mu bumenyi bw’ibinyabuzima(les biologistes), bemeza ko ijisho rifitiye umuntu akamaro kanini. Usibye kuba rituma umuntu areba neza iyo agana ntasitare, akareba ibyiza Umuremyi wa byose yahanze akizihirwa, ngo burya rimurikira ubwenge n’umutima, rigatuma ibyo umuntu areba, yiga… birushaho kumucengera mu bwenge no kuguma mu mutima, wo cyicaro cy’ubwenge. Kandi ni byo koko. Twibaze rero ukuntu umuntu ugendana ubumuga bwo kutabona aba abayeho nabi. Ku rundi ruhande ariko, abahanga mu bumenyi bw’ibya roho( les spirituels), ntibagarukira ku bubi bw’ubuhumyi bw’umubiri, bagera no ku buhumyi bwa roho, cyane ko hari benshi umugenga w’isi(Shitani) agenda ahuma amaso ngo barangamire ibiremwa aho kurangamira Umuremyi. Bene ubu buhumyi bwo burakabije, butambutse kure ubwo twavuze mbere. 

3. Yezu ni We wujuje ibyahanuwe akiza ubuhumyi 

Mwigisha mpa kubona. Aya ni amagambo impumyi Baritimeyo yabwiye Yezu igihe yari mu rugendo asohotse i Yeriko hafi ya Yeruzalemu, asaba Yezu ngo amukize ubumuga bwari bwaramushegeshe, maze huzuzwa ibyahanuwe n’umuhanuzi Yeremiya agira ati: Uhoraho avuza atya: nzabavana mu gihugu cyo mu manyaruguru, mbakoranye mbavana mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Ibi umuhanuzi yabibwiraga Abayisraheli bari barajyanwe bunyago i Babilone. Kujyanwa bunyago na byo ni ubundi buryo bwo guhuma. Koko rero abajyanywebunyago bari barahindutse abacakara, batakigenga, batakibona Ingoro y’Imana, kandi iyo ngoro yari ikimenyetso cy’Imana rwagati muri bo. 

4. Mwigisha dukize n’ubu ngubu 

Ijyanywabunyago n’ubuhumyi, n’ubu biriho. Tubiterwa n’ubucakara bw’icyaha. Aho icyaha n’ingeso mbi byatugize imbata, aho ingusho zacu ziri, ngiryo ijyanwabunyago ribi. None se bavandimwe, twisuzumye neza, ni nde wabura aho yajyanywe bunyago? Aha ni ho ubuhumyi bwacu bushingiye. Hamwe na Baritimeyo, dukeneye rwose kubwira Yezu tuti: “Mwigisha dukize”. Duhe kubona kuko ubuhumyi bw’icyaha cyangwa ingeso runaka zatumugaje, zaduhumye umutima. Dukize kuko abatubona inyuma babona dufite amaso, bakibwira ko tureba kandi twarahumye. 

5. Uburyo budufasha guhumuka 

Bavandimwe, hari uburyo bwinshi bwadufasha gukira ubuhumyi dufite. Mbere na mbere, kumenya uburwayi dufite n’inenge bwaduteye. Baritimeyo we yari yarahumye, agahora yicaye iruhande rw’inzira kandi asabiriza. Ese wowe ubuhumyi bwawe ni ubuhe? 

Ubwa kabiri ni ukumenya muganga w’ukuri. Ku nzira aho Baritimeyo yahoraga yicaye asabiriza, hanyuraga abantu b’ingeri nyinshi ariko nta wundi yasabye gukira usibye Yezu w’i Nazareti. Azi rwose izina rye: “Yezu mwana wa Dawudi, mbabarira”. Koko rero, nta rindi zina twaronkeramo uburokorwe ritari izina rya Yezu. Aha ngaha ariko tugomba kwitonda kuko igihe duhagurukiye gutakira Yezu no kumubonamo umuganga w’ukuri, hari ibitubera cyangwa abatubera imbogamizi ariko ntitugomba kugamburuzwa. Baritimeyo baramucyashye ngo aceceke ariko we arushaho gutakamba. 

Uburyo bwa gatatu, ni ukumvira abo Nyagasani adutumaho. Abo atuma ati: “Nimumuhamagare”. Yezu icyo gihe yabibwiraga intumwa n’abigishwa be. N’ubu rero izo Ntumwa ziriho ngo zitubwire ko Yezu aduhamagara kandi ko yifuza kudukiza. Nituzumvire. Ni na bo Baherezabitambo ( Abasaseridoti), Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi itubwira. N’ubwo arabantu nkatwe, bagatorwa mu bantu, nyamara ntibasanzwe, bafite umwihariko: Imana yarabigombye. Yabashyiriyeho gufasha abantu mu mubano wabo na Yo. Ibashinga guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. N’ubwo arabanyantege nke muri byinshi, bashobora kumva abatarasobanukirwa (bagihumye) kandi bagihuzagurika. Byongeye, nk’uko batambirira ibyaha by’imbaga, baboneraho guhongerera n’ibyabo bwite. Ni bo Yezu Kristu wapfuye akazuka yabwiye ati: Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana (Yh 20, 23). Ni na bo batubwira nka Baritimeyo bati: Humura, haguruka, dore Nyagasani araguhamagaye. 

Uburyo bwa kane budufasha gukira ni ukwiyamburamuntu w’igisazira twambaye; nko kwambara uruhu rw’intama inyuma kandi imbere turi ibirura. Nibyo Baritimeyo yakoze, ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. Kujugunya igishura kandi bivuga kwiyaka ibituziga ngo twegukire umukiro vuba na bwangu. 

Uburyo bwa gatanu bwo kugana umukiro ni ukumenya neza icyo dusaba, icyo twifuza ko Yezu adukorera. Yabajije Baritimeyo ati: urashaka ko ngukorera iki? Na we ati: Mwigisha mpa kubona. Muri iki gihe, hari benshi umuntu abona ko bafite inyota yo gukurikira Yezu, ariko bikabamo guhuzagurika no gushidikanya. Ugukurikira Yezu kwabo ntikwigiremo intego cyangwa umugambi. Ni ngombwa ko tumenya icyo twifuza ko Yezu yatumarira mu kumukurikira kandi gihuye n’ugushaka kwe. 

6. Umwanzuro 

Bavandimwe, kumenya ubuhumyi bwacu, kumenya muganga w’ukuri, kumvira abo Nyagasani anyuraho aduhamagara ngo adukize – dore ko ari na bo baturandase kandi bakaba mu cyimbo cya Kristu – kwiyambura ibitubuza kubadukana ibakwe ngo twegukire umukiro no kumenya icyo twifuza ko Yezu akora mu buzima bwacu, ni yo nzira nyayo yo gukira ubuhumyi. Byose ariko bikagiranywa ukwemera kuko ari ko Yezu Kristu aheraho agira ati: “ Genda ukwemera kwawe kuragukijije”. 

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’ukwakira kwahariwe Rozari Ntagatifu, Kiliziya Umubyeyi wacu iradusaba gusabira Iyogezabutumwa ku isi yose. Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Rozari n’umwamikazi w’Intumwa dusabe kugira ngo Inkuru nziza igere hose n’abayamamaza gagwire babe benshi kandi beza. Dusabire kandi Abepiskopi bari muri Sinodi idasanzwe yiga ku Iyogezabutumwa rishya. 

Bikira Mariya Mwamikazi w’intumwa: udusabire.