Inyigisho: Abagabo bagomba gukunda abagore babo

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 30 gisanzwe B,

30 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Ef 5,21-33 ; 2º.Lk 13,18-21 

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Abagabo bagomba gukunda abagore babo

Inyigisho y’uyu munsi igamije kwibutsa ingo zishingiye ku isakaramentu ry’ugushyingirwa ko zifitemo imbuto zigomba gukura zikera izindi nyinshi. Zifitemo kandi umusemburo ugomba gutuma ibyiza byiyongera mu isi. Koko rero, ingabire Nyagasani yatanze ayinyujije ku mugabo n’umugore, ni ubukungu bukomeye tugomba kubungabunga niba dushaka ko isi yacu itera imbere. Iyo ngabire y’ubuzima ntishobora kugaba amashami umugabo n’umugore batabigizemo uruhare rugaragara. 

Na none ariko, icyihutirwa, ni ugufasha umugabo n’umugore kubaho mu RUKUNDO rwa KRISTU. Ni wo musingi wa byose. URUKUNDO, ni inkingi ya mwikorezi y’ubuzima bwose. Aho URUKUNDO rutari, nta nyubako yindi yahazamurwa. Uyu murwa wa hano ku isi ushaka kwiyubaka no gutera imbere ariko bidateye kabiri ugatembagara kubera ko inyubako idakomejwe na Mwikorezi. 

YEZU KRISTU yaje gukosora ibigoramye. Ni We watweretse inzira y’URUKUNDO nyakuri. Uko yakunze intumwa ze, ni ko Data yamukunze kandi ni ko yaraze abe bose gukundana. Yatangije Kiliziya ayitangira arayipfira agira ngo izabe pepiniyeri y’ibyiza byose biganisha mu ijuru. Iyo pepiniyeri ya Mwiza, ni yo ishakwamo imbuto zigomba kubibwa mu isi kugira ngo itere imbere mu RUKUNDO. Ni muri iyo pepeiniyeri intumwa za YEZU zirangira abashaka gushinga urugo kugira ngo bavaneyo imbuto y’URUKUNDO. Kiliziya ntibabeshya kuko ibyo yigisha yabibwiwe na Mwiza utabasha kuyoba no kutuyobya. Imbuto z’iyo pepiniyeli zishakwa kare. Umwana ukivuka, ni ho yerekezwa gushaka imbuto zizamugirira akamaro. Arazijyana akazikurana maze akaba ari zo yubakiraho ubuzima bwe bwose. 

Umuhungu n’umukobwa bashatse izo mbuto, nta gushidikanya, ni bo bashobora kugera ku bumwe n’ubwumvikane bishyitse. Ibyo kuryana no gutandukana, ntibishobora kuvugwa ku bantu bayobowe muri pepiniyeri ya Mwiza bakivuka. Ibyo kwifurahisha mu by’isi no kutita ku burere bw’abana cyangwa kubica bataravuka, ntibivugwa muri bo. Bitera ubwuzu n’akanyamuneza kubona umusore n’umukobwa bagiye kurushinga bashingiye ku RUKUNDO RWA YEZU KRISTU. Muri iki gihe, urukundo rwabaye indwara y’umutima kuko URUKUNDO rutawurangwamo kandi n’amaso akunda ntabone neza! Kuvura iyo ndwara y’umutima ni ukuwutuzamo YEZU KRISTU. Bityo, urubyiruko nirutozwe gukunda YEZU mbere ya byose. Umukobwa agomba gukunda YEZU KRISTU na mbere y’uko akunda umusore bifuza gushakana. Umusore na we, agomba gukunda YEZU KRISTU mbere y’uko akunda umugeni we. Iyo bimeze bityo, bombi baba bagana hamwe kandi barangamiye ibyiza maze bakabisangira bishimiye kuzabitunga iteka. 

Mu isi ya none hari byinshi byica URUKUNDO. Biterwa n’uko iby’Imana tugenda tubisiga inyuma dukeka ko nta cyiza kibirimo. Isi iraturembuza ikaturyohera ariko igamije kurangiza itwuhira indurwe z’ibibi byose. Uzakomeza kubyishinga azarya ishingwe. YEZU asingirizwe abantu bamumenyera muri ya pepiniyeri ye bakamukunda ubuziraherezo. Babonetse kuva Kiliziya yatangizwa. Bitwa abatagatifu bageze mu ihirwe ry’ijuru. Dusabire abashinga ingo muri iki gihe bakomere ku mbuto y’URUKUNDO RWA KRISTU yababibwemo. Dusabire na Kiliziya ikomeze ikenure abo ishinzwe ibacengezamo UKURI k’URUKUNDO rwa YEZU KRISTU. 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.