Inyigisho: Jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 32 gisanzwe B,

13 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.Tito 2,1-8.11-14; 2º.Lk 17, 7-10

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye 

Mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito amushishikariza kwita ku murimo wo kwigisha. Ejo twavuze uburyo bwo kurwanya ibigusha abantu mu byaha. Iyo ni ingingo ijyanye neza n’umurongo w’inyigisho za Pawulo intumwa. Kurwanya ibyo bigusha byose, ni intambara ya gikristu. Ni ukurwana inkundura tugamije gutsinda Sekibi. Urwo rugamba tururiho tudafite ubwoba kuko intwaro zirahari. YEZU KRISTU ubwe aturangaje imbere. BIKIRA MARIYA na we adufatiye iry’i buryo. Abatsinze urugamba mbere yacu, na bo baradusabira ari na ko batumurikirisha ubuhamya badusigiye. Ubwo buhamya bwerekeye inyigisho bagiye batanga batarya indimi. Tuzi ko aho bigishwa by’ukuri Sekibi ihatsindirwa. Ahari inyigisho z’ubuyobe zigandiyemo ubujiji n’umwijima, harika Sekibi maze kuyarurira no kuyimenesha bikazaba ingorabahizi. 

Intwaro rero ikomeye YEZU aduha ni inyigisho iducengezamo Ijambo rye ry’ukuri. Pawulo intumwa ni ryo yitangiye kwamamaza igihe n’imburagihe. Ni wo murimo yashishikarizaga abo bafatanyaga mu butumwa. Twumvishe ukuntu ashishikariza Tito guhugukira gutanga inyigisho ziboneye. Umuntu wese wihatira kunga ubumwe na YEZU KRISTU aho ari hose, nta kabuza atanga inyigisho iboneye. Iyo nyigisho iboneye, ni ubuzima buzira gutatira uwatwitangiye. Inyigisho nyinshi zaratanzwe, mu isi habayemo abantu b’ibyamamare mu kuvuga neza no kwigisha ku buryo iyo twigisha muri iki gihe, urebye, nta gishya navuga ko dutangaza. Dusubira gusa mu byo twabwiwe na YEZU KRISTU, intumwa ze n’abazisimbuye. Nta yindi Nkuru Nziza twamamaza itari YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Igishyashya kandi cy’umwihariko ari na cyo mu by’ukuri gituma inyigisho dutanga zigira akamaro, ni ubuzima buzira umuze muri YEZU KRISTU. Umusaseridoti uri muri paruwasi cyangwa ahandi hose akorera ubutumwa, n’aho yaba adafite ingabire zo kuvuga neza no kwigisha, iyo ari umukunzi wa YEZU KRISTU kandi yihatira gusenga cyane abikuye ku mutima no kwanga icyaha icyo ari cyo cyose, no kuba maso ngo atava aho asingiza Sekibi, nta kabuza abera impamvu yo gukira roho nyinshi. Guhagararira YEZU KRISTU utamukunda kuruta byose, birutwa no gusezera kuri uwo murimo ugakora ibyo ushoboye bindi aho kugusha abandi no kuba nk’icyuma kirangira ngo urigisha. Nta muntu n’umwe wikururira ayo makuba. Ni yo mpamvu tugomba guhora dusabirana kandi duterana inkunga mu butumwa. Ni na yo mpamvu Pawulo yazinduwe no kubwira buri wese muri twe ati: “Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho maze amware”.

Ibice byose by’abantu bigomba kwigishwa no kwibutswa UKURI. Abasaza n’abakecuru bazibutswa cyane cyane kwirinda isindwe, bibutswe kwiyubaha no gushyira mu gaciro kugira ngo bakomere mu kwemera, mu rukundo n’ubudacogora. Nibabyibutswa bakabikurikiza, bazaha urugero rwiza abagore bakiri bato babashe kwitonda no kwirinda ingeso mbi. Urubyiruko na rwo, abasore n’abakobwa bazitabwaho bigishwe kandi bafashwe kumvira YEZU KRISTU no gutsinda ibishuko bibugarije byuririra mu mibiri yabo. Hamwe na hamwe mu ma paruwasi, abasaseridoti bashyiraho gahunda ihamye yo guhuza abayoboke ba KRISTU mu byiciro binyuranye. Kubigishiriza muri ibyo byiciro ni uburyo bwiza bw’ikenurabushyo. Ariko cyane cyane kwihatira kubaha urugero rwiza mu mvugo no mu ngiro, nta nyigisho irenze iyo kandi ni ko kuba umugaragu mwiza ushimishwa no gukora icyo ashinzwe nta nyungu zindi. 

YEZU KRISTU ADUFASHE MU BUZIMA BWACU BWOSE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.