Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,7-10
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati “Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ‘Banguka uze ufungure’? Ahubwo ntazamubwira ati ‘Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’? Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe? Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe.'”