Inyigisho: Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 33 B,

Ku wa 23 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º. Hish 10,8-11

2º.Lk 19, 45-48

yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo

Mu nyigisho duhabwa mu mwaka wose zituma twemera kwakira YEZU KRISTU mu buzima bwa buri munsi. Iyo tuzemeye tukazishimira, Roho Mutagatifu asendera imibereho yacu. Imibiri yacu ihinduka ingoro za Roho Mutagatifu. Uko turushaho kuryoherwa n’iby’Imana, ni ko turungurirwa n’amateshwa ayo ari yo yose yo mu isi. Icyo gihe koko dutera intambwe mu isengesho.

Bitewe n’uko kamere yacu yazahaye cyane, kuzuza icyo Ijambo ryiza rya YEZU ritubwira biratugora. Aba-KRISTU twishimira Ijambo rye. Kuryumva biraturyohera no kuryigisha bikaba akarusho. Buri cyumweru, abayoboke benshi bazindukira kumva Ijambo ry’Imana no gutura Igitambo cy’Ukarisitiya. Abenshi muri bo, si bo barota uwo munsi ugera. Bagira iyo nyota yo kuzindukira mu kiliziya kuko bishimira guhumurizwa n’amagambo yuje ubushishozi bahumvira. Ni ho hantu ha mbere baronkera amahoro n’ihumurizwa. Icyumweru kijya kugera barambiwe ibigambo, ibinyoma, ubutiriganya, ubuhendanyi n’ubuhemu babona aho batuye n’aho bakora. Bongera kwishima imbere ya alitari. Ni ho hashingiye uburyohe bwa ka gatabo karyoshye kandi gasharira Yohani yabumbuye mu ibonekerwa rye.

Ubwo buryohe buterwa no gutega amatwi Ijambo ry’umukiro, ntibugabanya ubusharire bwaryo. Turyakirana ibyishimo rikaturyohera nk’ubuki ariko igihe cyo kurishyira mu bikorwa cyagera rikadusharirira nk’umuravumba uharura umuhogo ugasharirira mu gifu. Nta kundi ariko kuko ari wo muti udukiza. Ni ngombwa gushaka umuti muri iryo Jambo kuko hirya yaryo, ni ho turiganyirizwa.

Dusabire imbaraga za Roho abashinzwe gutamira agatabo k’Ubugingo, bagatamire bagatapfune nta pfunwe maze bakomere bahanurire ibihugu, amahanga, indimi n’abami benshi (isomo rya mbere), abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango (Ivanjili). Twese niduhugukira Ijambo ry’agakiza tuzafasha iyi si kwiyubaha no kwiyubaka mu nzira y’amahoro nyayo.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.