Matayo 17,14-20

IVANJILI YA MATAYO 17,14-20

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwihindura ukundi ku musozi, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, bagera iruhande rw’inteko y’abantu. Nuko umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati “Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.” Yezu arasubiza ati “Mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano.” Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi imuvamo, ako kanya arakira. Nuko abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana ?” Arababwira ati “Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: Iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.”