Mbohereje nk’intama mu birura

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

13 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 14, 2-10

2º. Mt 10,16-23

 

MBOHEREJE NK’INTAMA MU BIRURA

 

Uko ni ko YEZU yabwije ukuri intumwa ze. Zo n’abigishwa bandi bahawe ingabire yo kogeza Inkuru Nziza hose. Bahawe n’ingabire yo kwihangana mu bitotezo. Uko YEZU KRISTU yanzwe n’ab’isi kugeza bamubambye ku musaraba, ni ko n’abamukurikiye bakomeje gutotezwa. Kuva Kiliziya yatangira, ntiyigeze iruhuka ibitotezo. Ni ukubera iki? Muntu wimitse ubwigenge yahindutse icyigenge akora icyo ashaka. YEZU ntiyaje kutubwiriza gukora ibyo twishakiye. Yaje kudukangurira gukora icyo Imana Data ashaka. Abo Sebyaha yagose, ntibashobora kumvira inzira nziza z’Imana Data Ushoborabyose. Bahitamo gutoteza uwo yatumye n’abigishwa be. Ese duhibibikanire guhunga ibitotezo?

 

Oya. Ntibikabe! Twasobanukiwe ko uko Kiliziya yatotejwe ari na ko heze imbuto nyinshi z’ubutungane. Ab’isi baribeshya. Amateka ntacyo yabigishije. Twe tuzi neza ko kwakira umusaraba wa YEZU ari ko gusangira na We ikuzo. Yabitubwiye neza anyuze kuri Pawulo intumwa: “Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We; nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba idahemuka, kuko adashobora kwivuguruza” (1 Tim 2, 11-13). Igishuko gikomeye dushobora guhura na cyo, ni uguharanira kwiberaho mu mudendezo w’isi. Iyo twibereyeho dutyo, biragoye kwigiramo buri munsi igitekerezo cya YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Kwiberaho mu mudendezo, bituma turuca tukarumira aho kwamamaza igihe n’imburagihe Inkuru Nziza ya KRISTU. Guhora twigengeseye ngo ni ukwanga kwiteranya, ibyo ni ugutatira umurage YEZU KRISTU yadusigiye. Inyigisho ya none, nidufashe kongera kuzirikana kuri zimwe mu ngingo z’ingenzi zigaragaza abemeye gukurikira YEZU KRISTU batajandajanda.

 

Ingingo ya mbere: kumenya ko umukristu ari mu isi nk’intama mu birura. Ikiranga ibirura, ni ukuba ibihubuzi bishaka icyo byirira. Turi rwagati mu isi aho amaco y’inda ari yo yashyizwe imbere. Aho n’abarwanira ubutegetsi atari ikuzo ry’Imana baba bashyize imbere ahubwo baharanira mbere ya byose kwigwizaho imitungo n’amafaranga bataretse icyubahiro cy’isi kibahindura nk’ibigirwamana. Aho ni ho bakuriza kwikanyiza no gukandamiza abo bishakiye. Aya matwara ya kirura natwe ntaturebera izuba. No muri Kiliziya hashobora kugaragara amatwara yo gushaka ibintu, amafaranga, kwishimisha n’ibyubahiro. Gushyira imbere ibyo, ni ko kwibeshya ngo turi mu butumwa bw’Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU natwe twese! Ayo matwara ashobora kwinjira mu mibereho ya buri muntu wese yaba umukristu cyangwa yaba undi ubonetse wese. Ayo matwara ni mabi kuko anyuranyije n’ibyiza Imana Data yaturemeye. Iyo si ni yo YEZU adutumaho. Kuva mu gihe cye kugeza ubu, nta cyahindutse mu mitekerereze y’abantu muri rusange. Ibyo bituma kwamamaza Inkuru Nziza bidukururira ingorane zo kwangwa n’abantu. Ariko nta kintu na kimwe kigomba kutuziga mu butumwa twatorewe. YEZU KRISTU atugira inama yo kubaho turi inyaryenge nk’inzoka n’intaryarya nk’inuma. Iyo nama ntidushora mu buryarya no mu burimangatanyi. Ni inama itubwiriza kuba rwagati mu bantu turi maso kandi tuzi neza ukuri kwa muntu. Nta kuba indangare cyangwa se abantu babeshywa n’imisusire y’inyuma iherekejwe n’amagambo asize umunyu gusa.

 

Ingingo ya kabiri: kumvira Roho Mutagatifu. Mu murimo YEZU adutuma gusohoza, nta bwoba dukwiye kugira imbere y’abantu barwanya ibyiza. Kujyana abigishwa ba YEZU mu nkiko, kubabeshyera, kubagirira nabi, kubatesha agaciro…Ibyo byose byarabaye, si na ngombwa kubitindaho turabizi. Ntituzibeshye ngo byararangiye. N’ubu biracyariho. Hirya no hino ku isi twumva abavandimwe b’abakristu batotezwa ndetse bakicwa. Twumva abamisiyoneri na bakavukire batotezwa bakabangamirwa mu butumwa bwabo, bagafungwa bakicwa biturutse ku Kuri bamamaza. Abo bose buzuza neza ibyo YEZU yavuze ati: “Bazabajyana imbere y’abatware n’abami ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo”. Ikibabaza cyane, ni uko hari n’aho usanga abavandimwe barwanya abavandimwe biturutse ku Kuri kw’Ivanjili bamwe badashaka kwakira. Nibuka umugore wanzwe urunuka no kwa sebukwe bitewe n’uko nyirabukwe yashakaga kumushoraga mu bintu bya gipagane byo kuraguza no kubandwa akababera ibamba. Bamubujije amahoro ariko ntacyo bigeze bamutwara kuko Ukuri kwa YEZU KRISTU kudashobora gutsindwa. Nawe urabe wumva mwana, wowe abandi bashaka gushora mu ngeso mbi. Emera YEZU KRISTU aho kuyoborwa n’abagaragu ba Sekibi. Nawe kandi utinya kubaho mu Kuri ngo utavaho witeranya, kimwe nawe witegereza akarengane ukinumira ukarangwa n’inyigisho z’amarangamutima gusa, ubura amaso urebe YEZU uri ku musaraba. Ni We wiyemeje gukurikira, gukunda no kumenyekanisha mu bantu. Wigira ubwoba. Kanguka wowe usinziriye. YEZU KRISTU ari kumwe nawe.

 

Bavandimwe, n’ubwo ku isi turi nk’intama mu birura, ntitwibagirwe ko uwo dukurikiye YEZU KRISTU aganje ijabiro aho yagiye kudutegurira umwanya. Twemere twumvire ROHO MUTAGATIFU,ntituzatsindwa n’urugamba. Kuba ibigwari mu butumwa bwo kwamamaza Ukuri mu bantu no kumenyekanisha Umukiro nyawo, iyo si yo nzira izahindura isi. Ahubwo gutinyuka tukabaho twemye turangamiye Uwatubambiwe, ni ko guha umurage mwiza abatuzi n’abazatumenya bose. Intama mu birura, ntacyo mu gihe zihora zumva ijwi z’uwazihaye kuzatsinda urugamba rugana mu ijuru.

 

BIKIRA AMARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA