Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye no muri bene wabo

ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B

KU WA 8 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO:

Ezekiyeri 2, 2-5; Zaburi 123(122); 2 Korinti 12, 7b-10; Mariko 6,1-6

 

‹‹NTA HANDI UMUHANUZI ASUZUGURWA, URETSE MU GIHUGU CYE, MURI WENE WABO NO MU RUGO IWABO››

 

Uyu munsi Yezu Kristu Umuhanuzi ahingutse mu karere k’iwabo aje kubigisha no kubakiza. Aho i Nazareti Yezu abasanze abakunze urukundo rwihariye. Nk’umwana uje iwabo aje abafitiye urukumbuzi. Yishimiye gusangira na bo ububasha ndengakamere adendejemo; kugira ngo abature imitima yabo ayitereke mu gituza cya Data wamutumye. Yezu yiteguye rwose. Byose biri Kuri gahunda. Mbega inyigisho nziza! Mbega urukundo mbega ububasha! Arabereka impuhwe zamusagutse abaganiriza ku biganisha mu Bugingo. Abarwayi babo arabakiza nta kindi abakeneyeho usibye kwakira Umukiro. Impuhwe z’Uhoraho zabatashyeho kugirango bazabeho ubuziraherezo. Ariko se baramwumva? Barabona se? Barashaka gukira se? Byahe byo kajya! Aho kugira ngo bamubonemo Umukiza n’Umutegetsi Umwana w’Imana Nzima, bo barirebera Umubaji mwene Mariya. Aho kumubonamo Uhoraho Nyirijuru ufite Ububasha burenze kure ubw’abantu, bo baribonera uwo babana bisanzwe bakaba baranarongoye abo bita bashiki be, naho abo bita abavandimwe be bakaba banaziranye rwose bitwa ba Yakobo, Yozeto, Yuda na Simoni. Muri makeya Yezu baramuzi n’ibye byose n’abe bose. Ahubwo ibyo batumva na busa ni ibyo yihangishijeho byo kwigisha no gukiza abarwayi.

Ni nk’aho bamubwiye, bati ‹‹ umunsi waretse kuba mwene Mariya, umunsi waretse kuba uwo tuzi neza ko uri we, icyo gihe tuzemera ibyo utubwira n’ibyo ukora››. Kuko Umwana w’Imana yahisemo kudukiza yigize umuntu, ibyo ni uguhakana rwose igikorwa cyo kuducungura kwe. Ariko ntibibuza Yezu kubasohozaho ubutumwa bwe. Bityo hakuzuzwa ubuhanuzi bwo mu isomo rya mbere bugira, buti ‹‹Mwana w’Umuntu ngutumye ku Bayisraheli, Kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti “niko Nyagasani Uhoraho avuze”.Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara,ariko nibura bazamenye ko barimo umuhanuzi››(Ezk 2,3-5). Yezu atangazwa no gutotezwa na bene wabo bagombye kwishimira no gushyigikira ingabire Uhoraho agaragariza muri umwe muri bo. Koko rero Yezu imbere ya bene wabo aragaragara nk’umunyantege nke, nk’umuntu utabafiteho ububasha bwo kubumvisha ukuri no kukubemeza. Yezu aragaragara nk’umunyantege nke udashobora kubuza abo bantu kumupinga no kumucira urubanza mu bitekerezo byabo byuzuye umwijima. Yezu ntabuza Sekibi kumusekagura akoresheje amagambo mabisha kandi yuzuye agasuguro n’ihinyu asohoka mu kamwa ka benewabo b’i Nazareti. Bityo ibyabaye ku ntumwa ye Pawulo avuga mu isomo rya kabiri bikabanza kwigaragariza muri Kristu uhimbarirwa mu mage mu bitutsi no mu bitotezo ngo akize abantu icyaha n’icyago (Mt 5,11-12).

Kuri iki cyumweru rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje adusanga natwe iwacu. Aje nk’umuntu w’iwacu tuzi neza. Ese mama aho twebwe turamwakira uyu munsi? Bamwe bati ‹‹tubuzwa n’iki? Ni iki wowe cyakubuza kwakira Yezu wagucunguye? Turamwakira. Turamwakira rwose.›› Ni byo koko! Namanukira mu gicu mumureba, akagwa budege ku kibuga cya kiriziya yanyu. Agahagarara Kuri aritari abengerana ubwiza n’ikuzo. Akabigisha ari mwene Uhoraho yambaye ububasha bw’Ijuru, umureba mu maso ugahuma, wamukoraho ugashya. Ndahamya rwose ko twese turi bumwakire. Ariko si ko ari bubigenze. Ahubwo arinjira ananiwe, yabize ibyuya, yipfuna cyangwa yitsamura, akorora cyangwa yayura, yishima mu mutwe cyangwa mu mugongo, acumbagira cyangwa yambaye inkweto zishaje, afite uruhara cyangwa imvi, yarawogoshe akamaraho cyangwa yibagiwe gusokoza, avuga abantu ntibumve kubera uburimi cyangwa ururimi cyangwa ijwi, yibabarijwe n’ibibazo by’isi cyangwa adahisha ibyishimo atewe n’ibyago by’abandi… ariko abasomere Ivanjiri, abagaburire umubiri wa Kristu kandi abahereze Imana Se Kuri Aritari Ntagatifu. Naza se atyo aho turamwakira? Ngiryo rero ibanga rikomeye ry’Umukiro uhoraho twaronkewe n’Ukwigira umuntu, gupfa no kuzuka bya Yezu Kristu. M u musaseridoti uri bubasomere Misa uyu munsi akabigisha, akabahaza Ukaristiya ni Yezu ubwe uba uje. Ni Yezu Kristu wabishatse atyo kandi ntidushobora kubihindura. Koko rero Yezu Kristu yohereza intumwa ze abasaseridoti ababwira ati‹‹ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye (Yh 13,20). Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane (Mt 10,40-41).››

Kuri iki cyumweru rero Yezu aje mu bo tuzi adusanga. Kuko kabone naho twaba tutaziranye na bo tuzi nibura aho bavuka ko ari i bunaka, nitunabakubita amaso ibindi turabyifindurira. Iyo bigeze mu mavangura y’amasura, amoko n’amarange n’inkomoko ho birahuhuka! Aho kubona Yezu Kristu ukibonera umwirabura, umuzungu, umugande, umurundi, umunyarwanda, umukiga , umunyanduga, umututsi,umuhutu, umuhunde, umunande, umushi, umutwa, umukene, umutindi… Byajya guhuhuka tukaba tumuziho ingeso mbi runaka kandi tutamubeshyera! None ko Yezu yemeye kumunyuraho ngo wowe agukize? Uwo mukiro urawangira iki? Yezu ntakubwiye ngo wakire ibyaha by’umukuzaniye. Aragusaba kumwakira we ubwenk’Umukiza n’Umutegetsi rukumbi. Reka guhera ku byo urebesha amaso y’Umubiri ufungure amaso y’ukwemera maze ubone Yezu mu Ijambo rye no mu Ukaristiya utitaye ku bo akorereramo. Yego ugusha abandi ntituyobewe ko agowe (Lk 17,1-2). Ariko akenshi turangazwa cyane nabo Yezu adutumaho maze we ntitwigere tumurangamira. Bityo natwe tugakomeza kuba ibyigomeke, tukanangira umutima nk’abo mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeri cyangwa abo mu gihe Yezu yari I Nazareti. Niyo mpamvu hamwe n’Umuririmbyi wa Zaburi dusaba Nyagasani imbabazi tuti ‹‹TUGIRIRE IMPUHWE, UHORAHO TUGIRIRE IMPUHWE››.

Tumenye neza ko niba Yezu tutemeye ko aduhanurira muri abo tuzi, abo tutazi ntituzigera duhura na bo. Tumenye kandi ko abo Yezu yahanuriye bikabagirira akamaro kurusha abandi ari Mariya na Yozefu. Kandi bo usibye no kumumenya bari ababyeyi be. Nyamara barenze Kuri ibyo bakira Umukiro umuturukaho. Kubera iyo mpamvu rero, natwe Kuri iki cyumweru nimureke twakire Yezu Kristu uje adusanga ngo adukize burundu icyaha n’urupfu. Twanangiye umutima kenshi tumutera rwose intimba. Twabaye babi bihagije cyangwa se bikabije, ariko se rwose byatugejeje kuki? Ko ahubwo biduteye isoni n’ikimwaro nk’uko Pawulo yatuburiye atubwira (Rom 6, 19-23). Tubuze iki rwose ngo twubure umutwe duhange amaso Kristu Yezu wapfuye akazuka? Tubuze iki ngo ngo tureke kwigomeka ku mucunguzi? Tubuze iki ngo tureke kwizirika ku busambanyi ko atari cyo Nyagasani yaturemeye(1Kor 6,12-20, 1Tes 4,1-8)? Abanyarwanda, abarundi n’abanyakongo b’abagatolika tubuze iki ngo dutoze abandi kubana mu rukundo nyarwo nk’uko Yezu Kristu yarudutegetse, akarudutoza kandi akarudutungisha? Tubuze iki ngo twumve ko kuba Aba Kristu birusha kure agaciro kuba aba Hutu cyangwa aba Tutsi (Gal 3, 25-29)? Ni twebwe Uhoraho abwira uyu munsi ko tunangiye umutima ko turi ibyigomeke. Koko rero twigometse rwose ku rukundo rwe maze duhitamo amacakubiri y’amako cyangwa y’ibindi byose biduteranya. Kuri iki cyumweru Yezu Kristu wapfuye akazuka araduhamagara atwinginga rwose ngo twebwe abe turangwe n’urukundo nyarwo bityo duhindure amateka yacu bwite n’ay’abatubona bose(Yh 13,34-35).

Yezu Kristu aradusura none ngo adusohore mu ngeso mbi zose adosohoze kwa Se twasukujwe Amaraso ya Ntama. Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire rwose uyu munsi ube intangiro y’Ubuzima bushya Kuri buri wese; maze guhera ubu duhore duhimbajwe no guhanura duhamagarira abandi guhaguruka mu byaha no guhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

 

 Padiri Jérémie Habyarimana