Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe

ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE B

Ku ya 19 Kanama 2012

AMASOMO: Imigani 9, 1-6; Zaburi 34(33); Abanyefezi 5, 15-20; Yohani 6, 51-58

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹ NIMUTARYA UMUBIRI W’UMWANA W’UMUNTU, NTIMUNYWE N’AMARASO YE, NTIMUZAGIRA UBUGINGO MURI MWE››

  1. Abarya umubiri bakanywa n’amaraso ya Kristu Yezu ni bo bonyine bifitemo ubugingo muri bo.

Uyu munsi Yezu Kristu aravuga Yeruye ko nta handi ubugingo buri usibye muri we ubwe. Kandi si uguhura na we ngo umutege amatwi gusa. Ahubwo we ubwe yigize ifunguro rwose ridutunga. Yaremye Ukaristiya Ntagatifu tumuhabwamo nk’Ifunguro riduha ubugingo buhoraho. Abo Yezu abwira ko bagomba kurya umubiri we bakanywa n’amaraso ye, babyakiriye nabi. Barijujuta cyane. Bibaza ukuntu bagiye kurya umubiri wa mwene Yozefu na Mariya maze bakanywa n’amaraso ye. Uko bitotombaga, bijujuta, ni ko na Yezu na we yarushagaho gushimangira iryo banga ry’ubwitange bwe, anaberurira rwose ko nibatarya uwo mubiri we ngo banywe n’amaraso ye badashobora bibaho kwigiramo ubugingo.

Ni twebwe rero uyu munsi Yezu aje kubwira iyo Nkuru Nziza y’Ifunguro ry’Umubiri we n’amaraso ye. Kandi ibyo atubwira bikanuzuzwa. Yezu Kristu tukamwakira muri Ukaristiya Ntagatifu yiremeye ku wa Kane Mutagatifu. Yezu Kristu wapfuye akazuka aradushishikariza rero none kwitabira Misa Ntagatifu iduhuza na we maze tukamuhabwa tukabaho. Misa ni Yezu Kristu ubwe mu Isakaramente ry’Ukaristiya. Umubyeyi wacu Kiriziya adusaba kwitabira misa ya buri Cyumweru no ku minsi mikuru ikomeye. Ariko tukanashishikarizwa kumva Misa uko tubishoboye no mu minsi y’imibyizi. Gusa rero muri ibi bihe, hariho uburyo abenshi bibeshya ko bushobora gusimbura kujya mu misa. Hari abayumva kuri Radio cyangwa bakayikurikira kuri televiziyo maze bakibwira ko bihagije. Bishobora kumvikana ku murwayi cyangwa undi muntu wamugaye. Nubwo na we atavuga ko yagiye mu misa. Kugira ngo byuzuzwe agomba guhazwa. Niyo mpamvu ubutumwa bwo kugemurira Ukaristiya abarwayi n’abatishoboye ku cyumweru no ku minsi mikuru, Kiriziya ibitegetswe. Imiryangoremezo cyangwa imiryango y’Agisiyo Gatolika, Abasaseridoti n’Abihayimana, bagomba gukora ku buryo nta murwayi cyangwa umunyantegenke ubura Ifunguro ry’Icyumweru cyangwa ry’Umunsi Mukuru.

Naho rero abazima bumva misa kuri Radiyo bagira ngo batigora bayijyamo, Yezu arabibutsa none ko nibatarya umubiri we ngo banywe amaraso ye, batazagira ubugingo muri bo. None se ko ukurikira misa kuri Radiyo cyangwa televiziyo, iyo abandi bagiye guhazwa wowe ubyifatamo ute? Ese wari uzi ko Uguhazwa ari umwanya usumba indi mu gitambo cya Misa? Kuko Misa ubwayo yitwa Ugusangira gutagatifu, Imanyura ry’Umugati, Ameza Matagatifu. Byose urumva aho byerekeza. Igihe cyose rero udaterewe ameza ngo Usangire n’Umwana w’Umuntu umubiri n’amaraso ye, wavuga se ute ko wumvise Misa? Uyu munsi aje kutwibutsa yeruye ko tugomba kurya umubiri we tukanywa n’amaraso ye. Muri urwo rwego, nta mpamvu n’imwe igomba kutubuza guhazwa. Zose tugomba kuzikura mu nzira hakiri kare, igihe cya misa kikagera tukimbagira dusanga Uwatwitangiye. Tugomba kandi kwirinda impamvu ziduheza mu cyaha cyidufungira iryo Sakaramentu. Ujye wirinda icyakubuza guhazwa cyose. Wibuke ko Yezu ahora adutota agira ati ‹‹nimutarya umubiri w’umwana w’umuntu ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe›› . Twibuke ko Guhazwa bidusenderezamo Roho Mutagatifu.

  1. Ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.

Abahabwa Umubiri n’Amaraso bya Kristu Yezu mu Ukaristiya, uyu munsi arabihanangiriza akoresheje Pawulo Intumwa kugira ngo buzure rwose Roho we Mutagatifu. Abuzuye Roho Mutagatifu ntibabona aho bashyira ibindi bintu by’amanjwe. Birinda kuba abapfayongo ahubwo bagashyira mu gaciro. Kuko umupfayongo ntamenya agaciro k’ibintu n’akabantu. Arangiza kandi agapfusha ubusa ibintu bifite agaciro gakomeye. Ntamenya kubana n’incuti zimufitiye akamaro. Maze ubuzima bwe akabwandarika uko abonye. Ikintu gifite agaciro ka miliyoni akigurisha igiceri cy’Ijana kandi akumva yungutse. Ubwo ni ubupfayongo. Ni ubupfayongo bugaragara ku bantu batayobowe na Roho Mutagatifu badatinya kugurisha roho yabo n’ubugingo bw’iteka inzoga banywa bagasinda. Cyangwa bakayibaha bagira ngo babagushe mu ngeso mbi y’ubusambanyi. Ibyo ni ubupfayongo.

Roho Mutagatifu atoza abamuhawe gukoresha neza igihe barimo. Kuko bazi neza ko iminsi ari mibi. Ntabwo hano ku isi ari iwacu. Ibihe ntibishobora kutubera byiza nk’aho twageze iwacu. Twibuke wa mukungu kiburabwenge (Luka 12, 16-21) wari umaze kweza imyaka yabuze aho ayihunika. Maze akibwira ko ibihe byiza bye byageze, ko agiye gufuraha no kwibeshaho. Uwo munsi se yibwiraga atyo si ho yapfuye? Tumenye neza rero ko igihe cyose tugomba gutunganira Nyagasani tumwitegura. Kuko urupfu rudatinya kudusanga naho twibwiraga ko ibyacu ubu bigeze ahameze neza kurusha ahandi. Niyo mpamvu tugomba guhora turi maso. Igihe cy’ubuto niba ari cyo tugezemo tugikoreshe dukorera Kristu. Aho kugikoresha dukora amahano. Kuko ibyo dukora byose bibi, amaherezo tuba tuzabibazwa.

Abahagijwe buzura ibisingizo n’amasengesho by’amoko yose babwirijwe na Roho bahawe. Kimwe rero mu mbuto guhabwa Yezu mu Ukaristiya bigomba kutweramo ni uko tugomba kuba abantu barangwa no gusenga, kogeza Nyagasani n’Umutima wabo wose no guhora bashimira Imana Data igihe cyose no muri byose MU IZINA RY’UMWAMI WACU YEZU KRISTU. Kandi ibyo birumvikana rwose, umuntu iyo akugaburiye ukijuta, urangiza umushimira uko ushoboye. Ndetse byanaba ngombwa indirimbo n’umudiho bakabiterefona bikaza kwifatanya na bo. Nkanswe rero Umukiza n’Umucunguzi utugaburira Umubiri we n’Amaraso ye.Ubwo se ahubwo umuntu yamushimira bingana iki? Niyo mpamvu ubuzima bw’abamuhawe by’ukuri buhinduka nyine igisingizo cye ubuziraherezo. Ngicyo rero icyo Yezu aduhamagarira none. Nyuma yo kurya no kunywa ifunguro aduha tugomba rwose gutandukana burundu n’ubupfayongo tukaboneza inzira y’ubwenge. Maze tukaboneraho kubaho turi igisingizo cye kizima.

  1. Bikira Mariya nadufashe guhazwa no guhinduka

Koko rero ntekereza ko amahirwe twe Abagatolika dufite yo kwitagatifuza nta bandi tuyanganya rwose. Ariko nitureba nabi ibyacu bizamera nk’ibyo Yezu yajyaga abwira abayahudi ko benshi bazava iyo gihera bagasangira na Aburahamu, Izaki na Yakobo, naho bo baraciriwe hanze (Lk 13, 28-30). Ese aho si twe twaba dutesha agaciro Yezu imbere y’abatemera ko ari mu Ukaristiya? Kuko abantu baravuga bati‹‹ ese bariya bavuga ko bamuhabwa baturusha iki?›› Aha rero tuhitondere cyane kuko abagusha abandi mu byaha tuzi urubanza rubategereje uburyo rukaze rwose (Lk 17,1-2). Twagombye rero guhazwa Yezu rwose akatwuzuza Roho we Mutagatifu, maze abo mu yandi madini bahakana uko Kuri bakibonera uburyo tumurika bagasingiza Data uri mu Ijuru (Mt 5,14-16). Bityo bakaza badukurikiye baje kwirebera ibyo byiza bihoraho twabarushije. Niyo mpamvu dukeneye rwose ku buryo bwihutirwa ubuvunyi bwa Bikira Mariya. Kugira ngo adufashe kuva muri ubwo bupfu n’ubupfayongo butuma dupfusha ubusa Kristu duhabwa mu Ukaristiya.

Igihe rero tugiye guhazwa tujye twibuka kwisunga Bikira Mariya kugira ngo adufashe kwakirana Yezu Kristu icyubahiro n’urukundo. Kandi amufashe kwakira ubuzima bwacu kugira ngo bushobore kurekura ibibi no kwirundurira ubutungane bwe nk’uko Umubyeyi Bikira Mariya yabigenje. Bikira Mariya rero nadufashe rwose kuri iki cyumweru, guhazwa kwacu bibe guhobera Yezu Kristu burundu ku buryo nta mwanda w’ingeso mbi uzongera kudusabika kundi ngo udutandukanye na we. Nihasingizwe Yezu Kristu wapfuye akazuka.