Inyigisho: Umuntu utazi iyo agana, kubaho yabiherewe iki?

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 26 B gisanzwe,

02 Ukwakira 2012

AMASOMO: 1º.Yobu 3, 1-23

2º.Lk 9, 51-56

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Umuntu utazi iyo agana, kubaho yabiherewe iki? 

Umuntu w’Imana YOBU, atwigisha guhora dusingiza Imana Data Ushoborabyose kabone n’aho twaba twagirijwe. Atwigisha no kwihangana. Ibyo ni ibintu bikomeye kandi by’ingenzi ku muntu wiyumvamo kumenya Imana Umubyeyi we. Gusingiza Imana no mu bigeragezo ukihangana ugakomeza kuyisingiza, ni ikimenyetso gihanitse cy’uko mu iyobokamana ryawe utibeshya. Ni kenshi YEZU KRISTU yadushishikarije gusenga nta buryarya. Burya rero iyo umuntu yibwira ko yateye imbere mu busabaniramana ariko yahura n’icyago agacika intege agahakana, ndetse agasa n’uwijujutira Imana Data Ushoborabyose, imyemerere ye iba ari amanusu. Hari abantu bumva ko uwo tubwirwa witwa YOBU ari igitekerezo cyahimbwe n’abanditsi batagatifu. Hari n’abandi bagarukira gusa ku myumvire y’inkuru yahimbwe n’abantu. Nyamara mu isi ya none ndetse na kera, hariho kandi habayeho abantu bahuye n’amagorwa arenze kuba amage. Hari abantu ba nyakugorwa usanga imibereho yabo ari amarira gusa. Icyo YOBU atwigisha, ni ukutagarukira gusa ku mubabaro wa muntu w’intege nke. Intera ishimishije YOBU yagezeho, ni ukubabara ariko akarangiza asingiza Umuremyi wa byose. Yiyumvishije ko nta kindi Imana yamuhereye kubaho kitari ukubana na yo iteka. Uko byagenda kose, indunduro y’ubuzima bwe si i kuzimu, ni ukujya gusingiza Imana mu ijuru. Umuntu utazi aho agana, ntiyumva n’icyo abereyeho. 

YOBU aratwigisha ko kubabara bidakuraho kubana n’Imana Data Ushoborabyose. YOBU yarababaye ageza aho avumira ku gahera umunsi yavutseho. N’ubwo yagaragaje ko ivuka rye nta cyo ryamugejejeho, ntiyigeze yiyahura. Yakomeje kwiyumvisha icyo yaherewe kubaho. Natwe tumwigireho kutarenga umupaka w’ubuzima. N’ubwo tubabara cyane ku buryo tutumva neza, ubuzima Imana iduhamagarira busumbye kure imibabaro yose twagira kuri iyi si. Kwiheba no kwiyahura, ni ukwivutsa ubwo buzima duhingukamo tunyuze ku musaraba. Usibye YOBU wababaye kariya kageni, YEZU KRISTU ubwe yemeye kubabara agira ngo atwereke ko imibabaro uko yangana kose, idashobora kugamburuza uwemera Imana by’ukuri. 

Hariho imibabaro itwikubitaho ku buryo butumvikana. Hashobora kubaho impanuka n’ibirwara bituma upfusha abawe n’ibyawe nk’uko byagendekeye YOBU. Hari n’ibindi byago ndengakamere bituruka ku bandi bantu bashobora kukugirira nabi, kukwanga urunuka n’ibindi bibi bashobora kugukorera. 

Ikigaragaza ko twemera by’ukuri Imana y’Ukuri, Se wa YEZU KRISTU, ni uko muri ibyo byose twitwara nk’uko YEZU KRISTU ubwe yitwaye. None se Ivanjili ya none yatwigishije iki? Ko YEZU atemeye ukwihimura ku Banyasamariya bari banze kumwakira? Yakobo na Yohani bazamutswemo n’umujinya wo kwihimura, bashatse kunangura abo banangizi. Ku bwabo baba barabahanuriyeho umuriro ukabatwika. Ayo matwara yo kutakira ibyago n’inabi tugiriwe, ni amatwara ya runturuntu yaranze intumwa za YEZU n’abigishwa be mu gihe cya mbere y’izuka. Natwe iyo turangwa n’uwo mutima utihangana ngo ubabare gitwari urangamiye IJURU, tuba tugaragaje ko tukiri babisi rwose, ko urumuri rw’izuka tutaremera ko ruturasiraho. Tuzi ko nyuma y’izuka na nyuma yo kuva mu bwoba bwa mbere ya Pentekositi, intumwa n’abigishwa basobanukiwe n’ibanga ry’ijuru ari ryo kumenya kunyura mu mage utitandukanyije na YEZU KRISTU. 

Tuzirikane ubutungane bwa YOBU, twitegereze urugero YEZU yaduhaye, dutangarire ubuhamya bw’intumwa ze nyuma y’izuka maze twisabire gukomera mu bigeragezo byose tunyuramo muri iyi si. Dusabe imbaraga zo kuyitsinda hamwe na YEZU twisunze Umubyeyi BIKIRA MARIYA. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.