Uriya si umwana wa wa mubaji?

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA.

Umunsi wa Yozefu Mutagatifu urugero rw’abakozi.

Ku ya 1 Gicurasi 2012

AMASOMO: Intg 1, 26-2,3 ( cyangwa Kol 3, 14-15.17.23-24); Mt 13, 54-58


URIYA SI UMWANA WA WA MUBAJI? NYINA NTIYITWA MARIYA?

Uyu munsi turahimbaza Yozefu Mutagatifu,urugero rw’abakozi. Uyu munsi mukuru washyizweho na Papa Piyo wa 12 ku ya 1 Gicurasi 1955. Guhera icyo gihe, Yozefu Mutagatifu yagizwe urugero rw’abakozi n’umurinzi w’ingo zabo. Mu gihe kandi duhimbaza Yozefu Mutagatifu, turishimira no gutangira ukwezi kweguriwe Bikira Mariya.

Yezu rero uyu munsi arajya iwabo maze yigishe kandi akize. Ariko abantu bo mu karere k’iwabo aho kwishimira ko Uhoraho yabigaragarije muri umwe muri bo ngo barusheho kumusingiza, basuzuguye ibyo Yezu yakoraga. Ntibumvaga ibyo yari yihangishijeho. Nk’aho bakavuze, bati “mwene Yozefu se we kandi biriya ni ibiki yadukanye? Aha! Buriya se aribwira ko tumuyobewe ra? Se si umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Bashiki be ntitubatunze? Uriya we turamuzi. Nareke gukomeza kutubeshya.” Ibitekerezo n’amagambo y’abantu bo mu karere k’iwabo banze kumwemera, byatumye Yezu atahakorera ibitangaza byinshi. Ariko yarangije ababwira ko nta handi umuhanuzi asuzugurwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo. Uko Kuri Yezu ababwiye kurakomeye. Kuko gusuzugura umuhanuzi ni icyaha gikomeye kandi cyaranze amateka ya Israheli. Kuko ntibyarangiriraga kukutabumva gusa. Ahubwo byarangiraga bishe uwo muhanuzi. Ni ko byagendekeye abahanuzi bose. Ni nako Yezu byamugendekeye( Mt 23,29-36; Intu 7,51-53).

Yezu rero uyu munsi arigishiriza iwacu. Uyumunsi arakorera ibitangaza iwacu. Ariko se twe aho turamwumva? Cyangwa natwe ibiba Kuri bariya ni byo bitwuzurizwaho? Yezu koko arigisha iwacu. Yezu arakora ibitangaza iwacu. Ariko ntitumwemera. Umutego bariya baguyemo natwe ni wo tugwamo. Nawe se Umwana w’Imana ihoraho yarabagendereye. Arigisha akora ibitangaza bigaragaza ko ari Imana ishobora byose; maze bo aho kuvuga bati “dore Uhoraho nguyu rwgati muri twe”, ahubwo baravuga bati “dore umwana wa wa mubaji Yozefu”. Natwe Yezu yadutumyeho Abasaseridoti bahagaze rwose mu izina rye, nk’uko na we yaje mu izina rya Se ( Yh 20,21; 13,20). Ariko se tubakira dute? Ese iyo batwigisha twumva ari Yezu utubwira cyangwa ko ari kanaka uvuka kwa kanaka? Ndetse benshi turabazira. Atari uko badututse cyangwa batugiriye nabi. Ahubwo tubaziza inyigisho batanga. Tubaziza ukuri batubwiye mu izina rya Kristu. Kristu Yezu akorera mu basaseridoti ibitangaza byinshi buri munsi. Kimwe muri byo cy’ibanze ni uko ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu bahawe, Yezu Kristu wapfuye akazuka, Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu bose, Imana Nzima, anyura mu biganza byabo akaza mu Ukaristiya maze tukamuhabwa. Ese icyo gitangaza tujya tuzirikana uburemere bwacyo burenze kure inabi n’ineza ya muntu? Turamutse twumva iryo banga ntabwo twavuga ngo sinzongera kujya mu misa yasomwe na kanaka. Ariko se uwo kanaka ko atari we uhazwa, rwose kuki wakwitesha iyo migisha? Ese niba akora nabi hari ubwo uhazwa ibyaha bye, ko uhazwa Yezu Kristu wapfuye akazuka? Hagowe umuntu ugusha abandi kubera ingeso mbi ze (Luka 17,1-3). Ariko kandi Umukristu uzi uwo yemeye azi neza ko uwo ahanze amaso ari Yezu (Heb 12, 2; 2 Tim 1,12).Ariko tuzi neza kandi ko turi abanyantegenke. Kubera iyo mpamvu, twisunze Yozefu Mutagatifu uyu munsi we na Bikira Mariya ngo badufashe gukira ubwo buhumyi, butuma tutabona Yezu mu Misa no mu masakaramentu anyuranye. Ubwo buhumyi butuma tutabona ibitangaza bikomeye Yezu akorera buri munsi muri Kiriziya iwacu. Nitumubona tuzaboneraho kumubanira no kumuyoboraho abandi. Kumuyoboka kandi bigaragarira mu gukorana ibyo dushinzwe urukundo nka Yozefu Mutagatifu (1 Kor 16,14) urugero rw’abakozi ba Kristu. Koko Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

 

Padri Jérémie Habyarimana