Ivanjili ya Mutagatifu Luka 20,27-40
Abasaduseyi bamwe begera Yezu, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati “Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo “Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri aramucyura, n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Ubwo se igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi?” Yezu arabasubiza ati “Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo ‘Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.’ Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.” Abigishamategeko bamwe baramubwira bati “Mwigisha, uvuze neza.” Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.