Ivanjili ya Luka 21,20-28

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,20-28

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati “Nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye. Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bagaharike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Ibyo byose nibitangira kuba muzubure umutwe mukomere, kuko uburokore bwanyu buzaba bwegereje.”