Kwiringira izina rya Yezu

KU WA KANE WA PASIKA, 12 MATA 2012

AMASOMO:

1º. Intu 3, 11-26

2º. Lk 24, 35-48

 

KWIRINGIRA IZINA RYA YEZU

Iyo ni yo ngingo nzirikanye cyane uyu munsi. Petero araduhamiriza ko wa muntu wavukanye ubumuga yakijijwe n’ububasha bwa YEZU WAZUTSE. Ntiyakijijwe n’ ububasha bw’intumwa. Si n’ubutungane bwazo bwamukijije. Yakijijwe n’uko Petero na Yohani biringiye IZINA rya YEZU. Iryo Zina ni ryo ryamukomeje arahaguruka agenda yishimye kandi asingiza Imana.

Ni ukuri koko, ukwemera gukomoka kuri YEZU, ni ko kudusubiza ubuzima. Iyo dutabaza izina rya YEZU ngo adukirize abavandimwe bameze nabi ntiyiganda mu kudusubiza. Usibye ibi bikorwa bitangaje intumwa zakoze mu izina rya YEZU, hirya no hino ku isi tuhasanga abavandimwe biyemeje gusengana ubwizige no gusaba ukwemera YEZU. Tuzi neza ko abo ngabo basabira ibohorwa ry’abavandimwe babo. Nko mu Rwanda tubona hirya no hino mu maparuwasi abavandimwe bagize amakipe y’impuhwe: barasenga bakigomwa bagasabira abarwayi. Ubuhamya dufite bw’abakira ni bwinshi. Si abakira indwara z’umubiri gusa. Hari na benshi bahabwa ukwemera bagakira kuri roho. Bigaragazwa n’uko bahabwa ibyishimo no gushingira ubuzima bwabo bwose kuri YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.

Inyigisho zijandura abantu iyo barohamye zibanda cyane ku kubakangurira guhindura imibereho yabo bakayihuza n’ivanjili ya YEZU KRISTU. Ni byo YEZU yibukije intumwa ze ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Inyigisho zidakangurira abantu guhinduka no gukira kuri roho ziba ari icyuka. Petero yadusobanuriye ko Imana yohereje umugaragu wayo kugira ngo azanire abantu umugisha maze buri muntu azinukwe ibibi yakoraga.

Iyo nzira yo guhamya nta mususu ibyo YEZU KRISTU ashaka ntishoboka igihe tutumviye ijwi rya Roho Mutagatifu. Gutabaza IZINA yra YEZU no guhamagara Roho Mutagatifu bidutera imbaraga tugatsinda sekibi aho yaturuka hose. Duhore dusaba iryo hirwe ryo kwakira uwo YEZU yasezeranyije intumwa ze igihe azibwiye ati: “nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru”.

YEZU WAPFUYE AKAZUKA NASINGIZWE MU MITIMA YACU.

 

Padiri Cyprien Bizimana