Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,25-37
Nuko umwigishamatageko arahaguruka, amubaza amwinja ati “MWigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?” Yezu aramubwira ati “Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?” Undi aramusubiza ati “Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Yezu aramubwira ati “Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo.” Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati “Ariko se mugenzi wanjye ni nde?” Yezu araterura ati “Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona, amugirira impuhwe. Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho. Bukeye afata amadenari abiri, ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse.’ Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?” Umwigishamategeko arasubiza ati “Ni uwamugiriye impuhwe.” Yezu aramubwira ati “Genda, nawe ugenze utyo.”