Matayo 13,10-17

IVANJILI YA MATAYO 13,10-17

Muri icyo gihe, abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Igituma ubabwira mu migani ni iki?” Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo ntibabihawe. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza!’ Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva!”