Mureke gukurikiza irari mwari mufite kera mukiri mu bujiji

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 8 gisanzwe-B

29 GICURASI 2012

AMASOMO: 1º. 1 Pet 1, 10-16

2º. Mk 10, 28-31 

Mureke gukurikiza irari mwari mufite kera mukiri mu bujiji.

YEZU KRISTU akomeje kutwumvisha akamaro ko kumukurikira tutizigamye. Tuzi neza ko yavuze ko abakungu bizabagora kumukurikira. Inama atugira, ni ukudakurikira amarari y’ibyo isi idushukisha. N’ubwo hari benshi bagiye bagwa mu mutego w’isi ikababoha ikabaherana rwose, hari n’abandi bagiye bibohora bagakurikira YEZU basize byose. Umwe mu b’ikubitiro, ni Petero ugira ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira”. 

Mperutse guhura n’umusore w’i Madrid muri Espagne. Ni umwe mu barimu ba gatigisimu. Afite igitekerezo cyo kwiyegurira Imana akaba umusaseridoti. Ariko aracyashidikanya cyane bitewe n’inzu ye ihenze yaguze. Yibaza ukuntu azayisiga. Ikindi kandi aribaza niba niyinjira mu iseminari, iyo nzu izakomeza kuba iye ! Afite utubazo twinshi yibaza ariko dushingiye ahanini ku by’isi. Ndasaba Roho w’Imana kugira ngo uyu munsi yumve iri Jambo YEZU atubwiye : « Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu,…kandi no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka ». Uyu munsi, niyumva kandi inama Petero atugira, ashobora gufata icyemezo cyo kutizirika ku nzu ye no ku yindi mitungo afite. 

Hari benshi bumva umuhamagaro wo gukurikira YEZU, ariko kubera ubujiji, bakigumira mu by’isi. Uwo muhamagaro si uwo kwiha Imana gusa mu buryo dusanzwe tuzi. Ni umuhamagaro uduhamagarira guhagara mu isi ku buryo butandukanye na mbere yo kumenya YEZU KRISTU. Ni ubushake bwo gushyira byose ku murongo wa nyuma tukemera ko YEZU KRISTU aba umugenga w’imibereho yacu yose. Umuntu ashobora kuba mu buzima busanzwe, ariko bikagaragara ko mu by’ukuri abereyeho Ingoma y’Imana. Ubuzima bwe bwuzuye Roho Mutagatifu, buryohera bagenzi be bifitemo gushakashaka Ukuri nyakuri. Ariko kandi, nta muntu n’umwe ku isi wegukira YEZU ngo abure ibitotezo. N’ubwo twemeje ko uwegukiye YEZU KRISTU akwiza uburyohe muri bagenzi be, ntazabura no guhangana cyangwa kwangwa n’abiziritse ku misusire y’iyi si. Ni na yo mpamvu YEZU avuga ko uzasiga byose akamukurikira aziturwa karijana muri iki gihe kandi ko no mu kizaza aziturwa ubugingo bw’iteka ariko n’ibitotezo bitabuze

Ibimenyetso byose byo gushidikanya bigeza aho duheza umutima wacu mu bucakara bw’ iby’isi, biterwa n’ubujiji. Petero aratugira inama nziza: “Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera, mukiri mu bujiji”. Imitekerereze ishingiye gusa ku by’isi, ni ikimenyetso cy’ubujiji mu byerekeye ubukristu. Isi igenda itwinjizamo amatwara yayo ku buryo tugera aho bidukomerera kugira imitekerereze ishingiye ku Ivanjili igihe cyose. Kwibohora ku isi n’imigirire yayo igihe cyose no muri byose, ni urugendo rukomeye. 

Dusabire abafashe iya mbere bagakurikira YEZU basize iby’isi. Tubasabire kudasubira inyuma ngo babyizirikeho. Utubiri twotsa amatama! Ngo bamwe mu ba mbere bazaba aba nyuma! Ntibikabe muri twe tutazavaho tugusha abafite umutima woroshye. Dusabirane kumurikirwa na Roho w’Imana kugira ngo igihe cyose tugire amatwara yo gukurikirana YEZU ubwizige tudatewe ubwoba n’amaronko isi idutambika imbere. Dusabe izo mbaraga ziduhe guhora dutsinda bidasubirwaho amarari yose sebyaha aheraho atugusha. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA