Nimureke abana bansange

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE-B

Ku ya 18 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 18, 1-10.13B.30-32; Zaburi 51(50);

Matayo 19, 13-15

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NIMUREKE ABANA BANSANGE

Uyu munsi Yezu araharanira uburenganzira bw’abana bwo kwisanzura no kwidegembya bamusanga. Maze ngo bamwisanzureho. Bidagadure imbere ye bahimbawe. Bishimane na we bamukinira kandi bakina na we. Maze bakire Umugisha we ubakiza ibibakikije bishaka kubakindura. Bakire umugisha we ubakingira ibiteye ubwoba byo mu bihe bizaza bibateze iminsi. Maze umugisha abahaye ufashe n’abandi kwisuzuma bahabwa abo bana ho ingero bagomba kwigana ngo binjire mu Ngoma y’Ijuru.

Yezu rero yahaye abana umwanya w’ingenzi niba atari uw’ibanze mu butumwa bwe. Ari intumwa ze, ari inshuti ze, ari na Bikira Mariya na Yozefu, nta n’umwe Yezu atwereka avuga amagambo asa n’aya, ati‹‹ nimusa n’uriya muzaba musa nanjye››. Ariko ku bana ni ko Yezu yabigenje. Ku buryo n’abandi ihirwe ryabo rishingiye kuba barashoboye kwicisha bugufi mu buzima bwabo. Maze Nyagasani akaba ari we ubikuriza, nk’uko byagenze ku mubyeyi Bikira Mariya. Kwihata umugenzo wo kwicisha bugufi dusanga kuri Kristu ku buryo bwihariye no ku bana bato muri rusange, turabitegetswe. Kandi tugomba kubikora niba dushaka kubana na Yezu Kristu (Fil 2,5-11). Niyo mpamvu Yezu adusanze none ngo yongere abitubwire kandi abiduhere n’ingabire.

Koko rero Yezu azi neza ko muri twese ntawe ukingiye ubwirasi, ubwibone, ubwirarike, agasuzuguro, ipinga, kwishyira hejuru, kwibona, kwishyiraho, …twebwe tudatinya guhindura ubwirasi uburyo bukwiye bwo kubana n’abandi. Akenshi mu biganiro byacu ndetse no bikorwa n’imyitwarire rusange no mu ngendo hadasigaye, usanga kwishyira ejuru cyangwa kwishyira imbere byaratumunze. Twese Nyamara ntawe ufite impamvu na mba yo kwirata kuko byose twabihawe ku buntu. Kandi uwatwambura ibyo twahawe byose hasigara iki se? Kuvuga ko ntacyo ntibihagije (1 Kor 4,7). Niyo mpamvu Nyagasani Yezu ari ni we ugomba gukurizwa mu buzima bwacu bwose no mu byo yaduhaye byose, cyangwa ibyo yatugizebyo (Yh 3, 30). Aho kugira ngo tubihindure ibikangisho dukandagiza abantu. Ndetse na we atatwitondera ntitumurebere izuba. Birababaje kubona Nyagasani akwambika inkweto ugahindukira ukazimukandagiza. Nyuma yo kunyukanyukia abe.

Yezu Kristu rero wapfuye akazuka adusanze none atwinginga ngo tureke abana bamusange. Kuko akenshi tubera abana inzitizi zo gusanga Yezu dukoresheje amategeko dushyiraho mu ngo zacu, mu maparuwasi, mu mashuri, munzego z’ubuyobozi bunyuranye, ugasanga umwana na ntafunguriwe inzira ku buryo bukwiye, ngo yisangire Yezu uko abishaka. Usibye ariko ayo mategeko arwanya Kristu n’abana, hari n’ibikorwa byinshi dukora maze bigatandukanya Kristu n’abana. Ariko ikibiruse byose ni ukugusha abana mu bukozi bw’ibibi by’umwihariko ubusambanyi n’imihango ya gipagani. Uyu munsi rero twakire Yezu tumusaba imbabazi inshuro zose twabaye ikigusha ku bana. Kandi twisubireho. Naho abashyiraho amategeko abuza abana babo cyangwa abo mu gihugu cyabo gusenga, uyu munsi tubasabire kwisubiraho kuko uwo barwanya ntibazi uwo ari we. Kandi abana bashaka kuba ababikira cyangwa abafurere n’abapadiri, tubashyigikire twivuye inyuma. Kuko kubuza umuntu nk’uwo kwitaba ijwi rya Kristu ni ugucumura birenze urugero.

Umubyeyi Bikira Mariya adufashe none twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka. Duhinduke abantu biyoroheje. Kandi dufashe abana gusanga Yezu. Bityo isi yunguke abandi ba Dominiko Savio, Mariya Goreti, n’abandi benshi bagiye baba abatagatifu ari abana cyangwa kuva bakiri abana bato. Ariko bose babikesha ko babonye ababibafashamo muri Kristu. Dufashe Yezu rero Kristu kurokora roho z’abana bato. Twirinde burundu gufasha Shitani kuziroha.