KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA,
26 MATA 2012
AMASOMO:
1º. Intu 8, 26-40
2º. Yh 6, 44-51
UMUGATI NZATANGA NI UMUBIRI WANJYE
Muri iki gihe cya Pasika, YEZU KRISTU akomeje kudusobanurira aho tugomba gushakira ifunguro ridutunga. Abayahudi bagaragaje ko ikibakurura cyane ari amafunguro y’umubiri. Nyuma y’imyaka igera ku bihumbi bibiri, natwe dukomeje kugaragaza ko tutarasobanukirwa n’iryo banga rikomeye ry’ukwemera kwacu mu gihe tutiyumvamo ubushake bwo guhabwa neza UKARISITIYA. Uyu munsi YEZU ashaka kutwibutsa amahirwe dufite yo kumenya iryo banga no gutungwa na ryo. Ubwenge bwa muntu ariko ntibushobora kuryihishurira.
YEZU yemeza ko umubiri we ugomba kuribwa kuko utanga ubugingo. Nta muntu ushobora kubaho mu mubiri atarya. Bityo, nta n’ushobora kubaho ku bwa roho atarya. Umubiri ukeneye amafunguro yawo. Na roho ikeneye amafunguro yayo. Mwenemuntu ntabangukirwa no gusobanukirwa n’ibitangaza. Umuntu ubonye igitangaza abura icyo avuga akumirwa. Ibitangaza YEZU yakoze na byo byabaye inshoberamahanga ku bantu bo mu gihe cye. Natwe kandi ntitwakwemeza ko tubyumva neza. Igitangaza gihebuje kandi gihambaye, kinasumbye ibyo muntu ashobora gutekereza, ni uguhindura umugati tuzi ukaba inyama, divayi na yo ikaba amaraso. Icyo gitangaza YEZU yagikoze bwa mbere na mbere ku wa Kane Mutagatifu araye ari budupfire. Ibyo yari yarabwiye intumwa ze ko umubiri we ari wo mugati nyakuri, yabyujuje kuri uwo wa kane wabaye agatangaza rwose. Ntiyikiniraga igihe abigenje atya: “Nuko yakira inkongoro bamuhereje, ashimira Imana maze arababwira ati: ‘Nimwakire musangire. Koko ndabibabwiye: sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’imizabibu, kugeza igihe Ingoma y’Imana izaba yaje’. Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati ‘Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye’. Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati ‘Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe’” (Mt 22, 17-20). Ngicyo igitangaza gikomeje gukorwa na Kiliziya mu Izina rya YEZU igihe cyose hatuwe igitambo cy’Ukarisitiya.
Misa ntagatifu ifite agaciro gakomeye mu buzima bw’umukristu wagize amahirwe yo kwinjira muri Kiliziya yakomeye ku ruhererekane rw’inyigisho YEZU yaraze intumwa ze. Koko rero, muri Kiliziya amasakaramentu yose ahatangirwa aronkera imbaraga za roho abayahabwa. UKARISITIYA ikaba isoko y’andi masakaramentu yose. Iyo umukristu agisinziriye mu migenzereze y’ubusabaniramana budahagije, iyo akangutse, atugaragariza ubuyoboke buhambaye mu gukunda misa ntagatifu.
Iyo padiri amaze guhamagara Roho Mutagatifu ngo amanukire ku mugati no kuri divayi kugira ngo abihindure umubiri n’amaraso bya KRISTU, azamura ijwi asa n’uwiyamirira ati: “IRI NI IYOBERA RIKOMEYE RY’UKWEMERA”. Kuvuga iyobera binasobanura IBANGA RIHANITSE. Nta muntu n’umwe ushobora kwiyumvisha mu bwenge bwe ijana ku ijana uko urya mugati uhinduka inyama na ya divayi igahinduka amaraso. Turamutse twemera ko koko YEZU KRISTU arimo ku buryo bw’agatangaza, ntitwasiba umunsi n’umwe kumuhabwa. Iyo umuntu ahindutse by’ukuri kandi ari muri Kiliziya Gatolika, ikintu akunda kuruta ibindi byose ni UKARISITIYA. Ikindi kandi ayihabwana ukwemera, urukundo n’ubuyoboke bushinze imizi ku mutima. Umuntu agira ubwuzu adashobora gusobanuza amagambo asanzwe. Misa ituranywe ubwo busabaniramana buhamye ni umusogongero w’ijuru.
Isakaramentu ry’UKARISITIYA rirakomeye cyane kuryumva. YEZU amaze kubona ko ku buryo bunyuranye abantu batarisobanukiweho, yakunze gukora ibitangaza bigamije kwemeza ko UKARISITIYA ari umubiri we koko. Ibyo bimenyetso byagaragaye mu mateka ya Kiliziya ni byinshi cyane. Dushobora kuzabona undi mwanya wo kubivugaho. Kimwe muri byo ni icyagaragaye ahitwa Lanciano mu Butaliyani mu kinyejana cya munani. Ubwo umumonaki yari arangije konsekrasiyo yinjiwe n’ugushidikanya yibaza ukuntu YEZU arimo koko. Ni bwo rero habaye igitangaza gikomeye: umugati uhinduka inyama, amaraso na yo ahinduka amaraso yigabanyijemo udusoro dutanu. Ibyo bimenyetso bitagatifu byabitswe neza kandi hakozwe ubushakashatsi buhagije bwabyemeje.
Abatagatifu benshi bazwiho gukunda cyane UKARISITIYA. Bakiriye neza inyigisho YEZU yitangira muri Kiliziya ye. Ni ngombwa muri iki gihe kwigisha no gufasha abantu kwinjira muri iryo banga ry’agatangaza. Uko Filipo yasobanuriye umutware w’Umunyetiyopiya akamugeza ku bumenyi bwa YEZU KRISTU ni ko natwe muri iki gihe dukwiye kwitangira ubutumwa mu bice byose by’abantu tubamenyesha YEZU KRISTU. Ni We Mugati atanga kugira ngo isi igire ubugingo.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU ASINGIZWE
Padiri Sipriyani BIZIMANA